Mu mezi abiri hafashwe ibiyobyabwenge birengeje miliyoni 42Frw

Kuva mu kwezi k’Uwakira 2015, mu ntara y’Uburasirazuba hamaze gufatirwa ibiyobyabwenge birengeje miliyoni 42Frw, hanafatwa 28 bafite aho bahuriye nabyo.

Ibyo biyobyabwenge ni ibiro 705 by’urumogi, amajerekani 60 ya Kanyanga n’amakarito y’inzoga itemewe mu Rwanda yitwa chief waragi agera ku 100, bikaba byarafatiwe mu turere turindwi tugize iyi ntara, nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa abivuga.

Bimwe mu biyobyabwenge n'imodoka zari zibitwaye byafatiwe mu ntara y'Uburasirazuba kuva mu kwezi k'Ukwakira 2015.
Bimwe mu biyobyabwenge n’imodoka zari zibitwaye byafatiwe mu ntara y’Uburasirazuba kuva mu kwezi k’Ukwakira 2015.

Bamwe mu bafatiwe muri ubu bucuruzi no gukwirakwiza ibi biyobyabwenge, bemera ko babikoraga kubera ubukene ariko abandi bo bagahakana ko ntaho bahuriye nabyo.

Umwe mu babyemera yagize ati “Gucuruza ibiyobyabwenge nabitewe n’ubukene kuko mbana n’ababyeyi batishoboye.

Nabikoraga nzi ko ari icyaha ariko kwari ukubura uko ngira kuko numvaga ngo bibamo amafaranga menshi kandi nta kindi wacuruza ngo kiguhe amafaranga nk’ayo mu biyobyabwenge.”

Bamwe mu babifatanywe bavuga ko babitewe n'ubukene.
Bamwe mu babifatanywe bavuga ko babitewe n’ubukene.

Nsengimana Damien wacuruje urumogi imyaka irindwi akaza kubivamo ntiyemeranya na bo bavuga ko babiterwa n’ubukene. Avuga ko yarucuruje anabona amafaranga menshi ariko aza gufatwa arafungwa n’igishoro cye kiramuhombera, afunguwe afata icyemezo cyo kuva muri ubwo bucuruzi.

Ati “Nta muntu ushora amafaranga ari munsi y’ibihumbi 500 muri biriya bintu, kandi ayo mafaranga uyafashe wenda ugashinga ka butiki n’inyungu wazibona, uretse ko abantu bashaka inyungu nyinshi kandi ni zo zitera ibihombo.”

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda avuga ko intara y’Uburasirazuba imaze kuba irembo ryinjirizwamo ibiyobyabwenge, ku buryo inzego zose zikwiye gukorana n’abaturage bakabihashya kuko byangiza ubuzima bw’abaturage cyane cyane urubyiruko.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda asaba inzego zose gukorana n'abaturage kugira ngo bahashye ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda asaba inzego zose gukorana n’abaturage kugira ngo bahashye ibiyobyabwenge.

Avuga ko umuntu ufashwe acuruza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’irindwi, uwafashwe abinywa agahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’itatu.

Uretse ibiyobyabyabwenge byafashwe hari n’imodoka ebyiri zafashwe zitwaye ibiyobyabwenge. Itegeko ngo riteganya ko ikintu cyakoreshejwe mu gucuruza ibiyobyabwenge gifatirwa, urukiko rukaba rwanategeka ko gitezwa cyamunara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka