Nta mujura ukwiye kugirirwa imbabazi- Mayor Habitegeko
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko umuntu wese wanga gukora agashaka kwiba iby’abandi nta mabazi azagirirwa.
Bivuzwe nyuma y’aho abaturage bo muri ako karere bakomeje gutaka bavuga ko hadutse ubujura bukabije butobora amazu, ndetse ngo bukanibasira amatungo.

Bamwe mu baturage bavuga ko ubu bujura bwatangiye gukaza umurego cyane muri ibi bihe bigana ku mpera z’umwaka.
Nshimiyimana Appolinaire, utuye mu Murenge wa Cyahinda, avuga ko ubujura bwiba amatungo muri uyu murenge bumaze kuba bwinshi cyane, ariko cyane cyane ngo bukaba bwaratangiye gukaza umurego muri ibi bihe bisoza umwaka.
Agira ati ”Mu murenge wa Cyahinda hari abajura biba inka batumereye nabi. Baherutse kwiba inka 3, zose zaraheze.Kandi byatangiye gukara muri iyi minsi isoza umwaka”.
Bankundiye Veneranda, we utuye mu Murenge wa Kibeho, avuga ko na ho ubwo bujura nk’ubwo buhari kandi ko ho banatobora amazu.
Ati ”Umutekano dufite si mwiza kuko ujya kumva ukumva ibunaka induru ziravuga, bwacya ukumva ngo kwa runaka bahibye inka, ahandi ngo batoboye inzu biba imyaka,... n’ibindi”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 01 Ukuboza 2015, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, yabajijwe kuri iki kibazo, na we yemeza ko ubujura koko buvugwa muri ako karere buhari.
Gusa, yavuze ko nta mabazi na nkeya umuntu uzajya ufatirwa mu bujura azajya agirirwa.
Yagize ati ”Ubujura ntabwo bwacitse muri Nyaruguru. Icyo dukora ni uko ufatiwe mu bujura nta mabazi agirirwa, ahubwo ahanwa by’intangarugero”.
Ubuyobozi kandi buvuga ko nk’uko bisanzwe ngo bukomeza gushishikariza abaturage kurara amarondo uko bikwiye, mu rwego rwo kwicungira umutekano.
Nubwo aya marondo akorwa ariko, hari bamwe mu baturage banavuga ko bamwe mu barara amaorondo ari bo biba, cyangwa se ngo bagakingira ikibaba abajura.
Ohereza igitekerezo
|
Ubundi se umujura waba umubabarira ngo bigende bite? ahubwo babafatire ingamba zidasanzwe, kuko babigize ingeso pe, kandi byose biterwa nubunebwe, bajura nimuhaguruke mukore mureke gucunganwa nibya bandi.naho ubundi kababayeho.
birababaje cyane bibaye ngombwa bazajya bahabwa igihano cyo gufungwa burundu kuko , iyo arekuwe agaruka nkutarahanwe yarabaye nkuwihebye akiba kurutaho byaba nangombwa akavugako amenyereye gufungwa , nonese ugirango muhuriye nko munzu yawe yaje kukwiba yagusiga amahoro.
ntibyoroshye nugukaza umutekano kandi amarangamutima akavaho.