Nyanza: Umugore yishe umugabo we amukubise umuhini

Umugore witwa Akimana Peresi w’imyaka 41 y’amavuko yishe umugabo we witwa Musabyimana Alphonse w’imyaka 34 y’amavuko amukubise umuhini mu mutwe.

Ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Bwambika mu Kagari ka Gasoro ko mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza mu masaha ya saa mbiri z’ijoro kuri uyu wa 16 Ukuboza 2015.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Gasore Clement, avuga ko uwo mugore yivuganye umugabo we amukubise umuhini mu biturutse ku makimbirane bari bafitanye muri uwo muryango.

Yagize ati “Ubu bwicanyi bwamenyekanye ari uko abaturage bahanyuze mu rugo rwabo bakabona umurambo w’umugabo uharambaraye”.

Yakomeje avuga ko umugore ukurikiranweho ubu bwicanyi yashyikirijwe Polisi ubu akaba afingiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Nk’uko uyu muyobozi yakomeje abisobanura ngo mbere y’uko ubu bwicanyi buba umugabo n’umugore bari babanje kurwanira nimugoroba wa tariki 16 Ukuboza 2015 ku kabari k’uwitwa Vunga ariko ababonye barabakiza.

Mu kurushaho gukumira ibigendanye n’ubu bwicanyi bwo mu miryango, Gasore yatangaje ko muri uwo murenge wa Kigoma hari gahunda yo kubarura ingo zifitanye amakimbirane kugira ngo zishobore kwegerwa zigirwe inama.

Ati “Kuva aho dutangiye kwegera imiryango ifitanye amakimbirane ikagirwa inama hari umusaruro hamwe na hamwe bigenda bitanga ariko inzira iracyari ndende mu gukumira no guhashya amakimbirane yo mu ngo”.

Mu Rwanda icyaha cy’ubwicanyi hagati y’abashakanye gihanwa n’ingingo ya 142 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha aho ivuga ko iyo abashakanye byemewe n’amategeko, umwe muri bo yishe undi ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

azahanwe by’intangarugero

mahirwe yanditse ku itariki ya: 19-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka