Bafashwe bapakiye urumogi mu modoka bakizwa n’amaguru

Kuri Sitasiyo ya Police ya Kibungo hafungiye imodoka yafashwe ipakiye urumogi abari bayirimo bagahita bayisohokamo biruka.

Iyo modoka y’ivatiri yari ipakiye imifuka itanu y’urumogi ifite pulake RAB 029R, mu ijoro ryo kuri wa 02 Ukuboza 2015 ubwo Polisi yayihagarikaga igeze mu Kagari ka Muzingira mu Murenge wa Mutenderi, bari bayirumo basohoyse biruka.

Yafatanywe urumogi abari bayirimo bayabangira ingata.
Yafatanywe urumogi abari bayirimo bayabangira ingata.

Police ikorera mu Karere ka Ngoma itangaza ko yafatiriye iyo modoka mu gihe abari bayirimo bagishakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

Abaturage bagize uruhare batanga amakuru mu nzego z’umutekano ngo iyo modoka ifatwe bemeza ko atari ubwa mbere yari ije gutwara ibiyobyabwenge. Cyakora, ubundi ngo bazaga mu modoka ya taxi baza guhindura babonye barabavumbuye.

Umuturage wemeza ko yatanze amakuru bwambere kuri iyi modoka, avuga ko yaje mu ma saa tanu z’ijoro ihagarara ku Mugezi wa Rwagitugusa, aho isanzwe ihurira n’abantu baza n’ubwato banyuze mu Kagera bapakiye urumogi maze baruha iyo modoka.

Yagize ati” Si ubwa mbere babikora basanzwe baza tugatanga amakuru bakabacika. Njye ntuye ahirengeye mba ndeba muri uwo mugezi, iyo numvise ije mpita nsohoka byose mba mbireba kuko baba bacanye amatoroshi. Ubwato buza bacanye mbareba bagasubirayo mbabona.”

Uyu muturage avuga ko iki kibazo bakomeje kukivuga mu nama bahoraga bagirana n’ubuyobozi bw’umurenge, ariko ko bishimira ko noneho yabashije gufatwa.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba, IP.Emmanuel Kayigi, yemeje ayo makuru avuga ko ibyabaye biheruka no kuba mu Karere ka Kayonza naho imodoka bayihagaritse abari bayirimo bakavamo bakiruka.

Agira inama abantu bakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubireka kuko Police ndetse n’abaturage bari maso kandi ko uzagerageza kubikora azafatwa agahomba ndetse akanafungwa.

Yagize ati “Abakomeza kubyishoramo bazajya babihomberamo, bahombe kabiri, bafungwe bahombe n’amafaranga. Bariya na bo byanze bikunze bagomba gukurikiranwa bakamenyekana.”

Ufatanwe ibiyobyabwenge birimo n’urumogi ahanishwa igifungo cy’imyaka hagati y’itatu n’itanu hakurikijwe ibiteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka