Abatema inka za bagenzi babo bazahanwa nk’abanzi b’igihugu
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwaburiye abaturage bafite ingeso yo gutema inka z’abaturanyi babo, ko uzafatirwa mu cyuho azahanwa nk’utifuriza igihugu iterambere.
Uyu mwanzuro wafashwe kubera ikibazo giteye inkeke ubuyobozi cyo gutema inka z’abaturage ziganjemo n’izatanzwe muri gahunda ya “Gira inka”, kiri kugaragara muri tumwe mu turere tugize iyi ntara.

Iki kibazo cyatinzweho kuri uyu wa kabiri tariki 8 Ukuboza 2015, mu nama yabereye mu Karere ka Nyabihu ihuje Guverineri Mukandasira Caritas, ubuyobozi bw’ingabo na Polisi n’ubw’uturere twa Nyabihu, Ngororero na Rubavu uhereye ku buyobozi bw’utugari.
Havuzwe ko muri iyi Ntara hari abaturage gito bitwikira ijoro bagatema inka z’abaturage, usanga ababiri inyuma ari abafite amabagiro asanzwe acuruza inyama.
Umwe mu bitabiriye iyi nama yatanze urugero rwo mu kagari ka Ngororero hatemwe inka ziri hagati ya 7 -9 mu kwezi kumwe mu mwaka w’imihigo wa 2014-2015 ariko ntitwashoboye kumenya ukwezi nyir’izina byabayemo.

Yagize ati “Mwibaze namwe niba Perezida wa Repubulika ashaka amafaranga ngo bagure inka muri Gira inka ngo abaturage bave mu bukene, buri gitondo akabyuka abona raporo ngo hatemwe ebyiri, ni mugoroba ngo hatemwe imwe!”
Uretse guhana bihanukiriye uwatemye inka y’umuturage, hafashwe umwanzuro ko n’ubucuruzi bw’inyama buzajya bukorerwa ahazwi n’inyama zicuruzwa zikaba ari izavuye mu mabagiro azwi neza kadi yizewe.

Mu zindi ngamba zafashwe ni uko uwatemye inka agomba kujya yishyura ebyiri byiyongera ku guhanwa, yaba atabonetse abatuye umudugudu uwatemewe inka yari atuyemo babakaba ari bo bateranya kuyishyura.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uzafatwa akora ubu bugizi bwa nabi azahanwe bikomeye