Abatema inka za bagenzi babo bazahanwa nk’abanzi b’igihugu

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwaburiye abaturage bafite ingeso yo gutema inka z’abaturanyi babo, ko uzafatirwa mu cyuho azahanwa nk’utifuriza igihugu iterambere.

Uyu mwanzuro wafashwe kubera ikibazo giteye inkeke ubuyobozi cyo gutema inka z’abaturage ziganjemo n’izatanzwe muri gahunda ya “Gira inka”, kiri kugaragara muri tumwe mu turere tugize iyi ntara.

Imwe mu nka zigeze gutemwa muri Nyabihu.
Imwe mu nka zigeze gutemwa muri Nyabihu.

Iki kibazo cyatinzweho kuri uyu wa kabiri tariki 8 Ukuboza 2015, mu nama yabereye mu Karere ka Nyabihu ihuje Guverineri Mukandasira Caritas, ubuyobozi bw’ingabo na Polisi n’ubw’uturere twa Nyabihu, Ngororero na Rubavu uhereye ku buyobozi bw’utugari.

Havuzwe ko muri iyi Ntara hari abaturage gito bitwikira ijoro bagatema inka z’abaturage, usanga ababiri inyuma ari abafite amabagiro asanzwe acuruza inyama.

Umwe mu bitabiriye iyi nama yatanze urugero rwo mu kagari ka Ngororero hatemwe inka ziri hagati ya 7 -9 mu kwezi kumwe mu mwaka w’imihigo wa 2014-2015 ariko ntitwashoboye kumenya ukwezi nyir’izina byabayemo.

Abayobozi mu ntara basabye ko ikibazo cy'inka zitemwa cyahagaraga burundu.
Abayobozi mu ntara basabye ko ikibazo cy’inka zitemwa cyahagaraga burundu.

Yagize ati “Mwibaze namwe niba Perezida wa Repubulika ashaka amafaranga ngo bagure inka muri Gira inka ngo abaturage bave mu bukene, buri gitondo akabyuka abona raporo ngo hatemwe ebyiri, ni mugoroba ngo hatemwe imwe!”

Uretse guhana bihanukiriye uwatemye inka y’umuturage, hafashwe umwanzuro ko n’ubucuruzi bw’inyama buzajya bukorerwa ahazwi n’inyama zicuruzwa zikaba ari izavuye mu mabagiro azwi neza kadi yizewe.

Inama yahuje umukuru w'Intara n'abayobozi kuva ku kagari mu turere twa Nyabihu,Rubavu na Ngororero.
Inama yahuje umukuru w’Intara n’abayobozi kuva ku kagari mu turere twa Nyabihu,Rubavu na Ngororero.

Mu zindi ngamba zafashwe ni uko uwatemye inka agomba kujya yishyura ebyiri byiyongera ku guhanwa, yaba atabonetse abatuye umudugudu uwatemewe inka yari atuyemo babakaba ari bo bateranya kuyishyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uzafatwa akora ubu bugizi bwa nabi azahanwe bikomeye

Lucas yanditse ku itariki ya: 9-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka