Ibiyobyabwenge biza kwisonga mu bitera ihohotera ikiremwa muntu
Komisiyo y’igihugu n’uburenganzira bwa muntu iratangaza ko ibiyobyabwenge biri mu bitera ihohotera ry’ikiremwa muntu mu Rwanda.
Byatangajwe n’umuyobozi w’iyi komisiyo Nirere Madeleine, ku munsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ihohoterwa wizihirijwe ku rwego rw’igihugu, wizihirijwe mu Karere ka Gicumbi.

Nirere yavuze ko impamvu hashyizweho umunsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzira bwa muntu, ari uburyo bwo guca akarengane n’ihohoterwa rikorerwa abantu. Yavuze ko abagore ari bo bakorerwa ihohoterwa cyane harimo no gukubitwa.
Yaguze ati “Mu bugenzuzi twakoze twasanze abagore bakorerwa ihohoterwa rikomeye cyane aho usanga bagikubitwa, bagatotezwa, ntibitabweho tukaba tunabasaba gutanga amakuru ku hantu hose bamenya ko hari ihohoterwa.”
Mu karere ka Gicumbi yavuze ko ihohoterwa akenshi riterwa n’ibiyobyabwenge, aho usanga abagabo iyo banyoye kanyanga bahita batangira guteza umutekano mucye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Mukabaramba Alivera, yatangaje ko ntawavuga ko uburengenzira bwa muntu bwubahirizwa igihe hakiri ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Yasabye ko haba ubufatanye mu baturage no mubayozi bagafatanya kugira inama ingo zibanye nabi babigisha ibyiza byo kubana neza ndetse bakanarinda abana bato guhohoterwa bafatwa ku ngufu.
Ati “Kurwanya ihohoterwa n’urugendo rurerure ariko twese turafatanya ku buryo mpamya ko rizacika igihe cyose twabishyizemo imbara kuko polisi nayo idufasha guhana ababikoze.”
Mukandependenti Gaudence, umwe mu baturage bari bitabiriye uyu muhango, yavuze ko ubu bamenye uburenganzira bw’ikiremwa muntu, kuko usanga iyo bahohotewe bahita bihutira kujya mu buyobozi kubivuga nk’uko Mukandependenti Gaudence abivuga.
yavuze ko n’ubwo usanga hakiri abagabo cyangwa abagore bahohotera abagabo babo iyo umuturanyi abimenye abasanga akabaganiriza, byaba ngomba agatanga amakuru kubayobozi kugirango babafashe kuva mu makimbirane.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Turusheho gukumira, kwirinda no kugaragaza ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu rikorerwa mu ngo.
Ohereza igitekerezo
|