Huye: Batatu bapfuye bagwiriwe n’inzu kubera imvura
Mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2015, ahitwa i Sovu mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye abantu bane bagwiriwe n’inzu, batatu bahita bapfa.
Iyo yabagwiriye isenywe n’imvura nyinshi yaguye muri iryo joro. Abo ni Jean Claude Hategekimana, w’imyaka 43, n’umugore we Alphonsine ndetse n’umwana wabo wari ufite imyaka ibiri. Bari batuye mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Sovu, Umurenge wa Huye.
Muri iyi nzu bari kumwe n’umwana wabo Fidele w’imyaka itanu ariko we ntiyapfuye kuko abaturanyi batabaye atarahwana : ibinonko by’inzu byari byamutsikamiye ku gihimba ariko ntibyamupfuka umutwe, bituma abasha kurira. Kurira kwe ni na ko kwakuruye abamutabaye.
Vestine Nzamukosha, mushiki wa nyakwigendera agira ati “Umugore wo mu muryango wacu utuye hariya [yerekanaga inzu iri ruguru gato yo kwa Hategekimana] ni we wasohotse hanze saa sita z’ijoro, yumva Fidele arira ajya kureba.
Ni we watabaje abamukuye munsi y’ibinonko n’amategura. Abandi bo basanze bamaze kunogoka.”
Abaturanyi bababajwe cyane n’urupfu rw’umuturanyi wabo. Olive Musabyimana yagize ati “Rwose tubuze umuntu w’imfura. Yari umukene, ariko iyo hagiraga utabaza ni we wahageraga mbere.” N’ikiniga ati “Iyo tuza kubasha kumutabarira igihe nk’uko na we yajyaga abigenza”.
Iyi mvura yanasenye indi nzu mu Rwabuye ho mu Murenge wa Mbazi, ndetse n’urugo rw’inzu y’umuntu umwe utuye ahitwa mu Gahenerezo na ho mu Murenge wa Huye.
Uretse gusenya, mu Karere ka Huye iyi mvura yanangije imirima y’imiceri tutaramenya uko bingana byosea kandi isenya n’ikiraro kiri hagati y’Umurenge wa Mbazi n’uwa Huye uturutse ku muhanda wa kaburimbo ahitwa mu Gahenerezo werekeza i Kabuga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu muntu nizereko atabaga mu Rwanda kuko iterambere ryacu ntiretwemerera kugira abaturage babayeho kuriya!