Yagonzwe n’imodoka agerageza gukiza umwana ahita apfa

Twibanire Joyeuse umugore w’imyaka 21 wo mu Mudugudu wa Nyakatsi, Akagari Gahama, mu Murenge wa Kirehe yashatse gukiza umwana agogwa n’imodoka ahasiga ubuzima.

Byabaye kuwa 06 Ukuboza 2015 saa kumi n’imwe n’igice z’urukerera ubwo uwo mubyeye yari kumwa n’umwana we muto agiye guhinga umwana aramucika yiruka mu muhanda kandi imodoka yamusatirye.

Nyina yahise amwirukaho ngo amurinde impanuka kuko yabonaga imodoka iyo modoka iba ari we igonga apfa bakimugeza ku Bitaro bya Kirehe.

Nambajimana Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahama, avuga ko Twabanire yazize impuhwe za kibyeyi.

Yagize ati “Imodoka yamugonze afite n’isuka kuko yari agiye mu murima guhinga umwana aramucika ajya mu muhanda k’ubwimpuhwe za kibyeyi nyina amwirukaho kuko yabonaga imodoka ije aba ari we igonga umwana arasigara”.

Nduwayezu Syrivain wari utwaye imodoka Hilux RAD 201A yamaze kugonga uwo mugore mu gihe agihumeka amwihutishiriza ku Bitaro bya Kirehe akimugezayo ahita apfa.

Nduwayezu nyuma yo kugeza uwo mugore mu bitaro yahise ajya kwirega kuri Polisi Sitasiyo ya Kirehe ubu akaba ari ho afungiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

YOOO UWO MUBYEYI IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

KAMUGISHA DESIRE yanditse ku itariki ya: 9-12-2015  →  Musubize

Iyi nkuru ibaye ari ukuri..Then to me,uyu mubyeyi(Imana imwakire mu bayo) yari akwiye gushyirwa mu ntwari zizahora zibukwa,ndetse n’abana yasize,Leta ikishingira uburezi bwabo.

Frank Shumbusho yanditse ku itariki ya: 8-12-2015  →  Musubize

Abayyeyi mwegereye imihanda nabakangurira kwirinda no kubahiriza uburyo bw’imigendere mu muhanda. uyu mubyeyi imana imwakire mu bayo turusheho kwirinda mu muhanda.

Rucogoza yanditse ku itariki ya: 8-12-2015  →  Musubize

uwo mubyeyi Imana imuhe ibiruhuko bidashira gusa icyo namushimira yitajyiye uwo muziranejye NB"ababyeyi mujyihe murikumwe nabana hafi yumuhanda ujyendamo ibinyabiziga ntukubaha hafi yabo?

karangwa eric yanditse ku itariki ya: 7-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka