Umugabo yanize umugore biriwe basangira aramwica

Mbarubukeye utuye mu Murenge wa Ruhango yaraye yishe umugore witwa Gahongayire Evelyne nyuma yo gusangira inzoga mu ijoro rya Noheri.

Mu ijoro rya tariki ya 24 Ukuboza 2015, ubwo hitegurwaga Noheri, Mbarubukeye ngo yasangiye n’uwo mugore inzoga, ariko nyma baza kugera mu rugo barashwana maze aramuniga aramwica.

Nsanzumwere Paul, ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Buhoro mu Kagari ka Buhoro ho Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, avuga ko aba bombi bari biriwe basangira inzoga bataha mu ma saa tatu z’umugoroba.

Gusa, ngo baje gutungurwa no kumva abana bahuruza, bahageze basanga umugabo amaze kuniga umugore yamwishe.

Uyu muyobozi akavuga ko byose byaturutse ku nzoga bari biriwe basangira, bagera mu rugo bagashwana gato bikavamo urupfu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nsanzimana Jean Paul, akaba yemeza aya makuru ariko akavuga ko impfu nk’urwo zatari ziherutse muri uwo murenge.

Asaba abaturage kwirinda kunywa inzoga nyinshi cyane kuko akenshi ngo ari zo zibakururira gushwana bikanabaviramo impfu.

Abasaba kandi kujya batangira amakuru ku gihe, haba ikibazo bakabimenyesha inzego z’ibanze kugira ngo amakimbirane akumirwe hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwiriwe ngirago ntange igitekerezo birababaje abantu kwicana muri noheri bitwaje umunsi makuru wivuka ryumukiza icyazanye yesu nukumaraho inyota mbi wasanga abicanye arabakristo noheri sugusinda sukurya mukizwe niwe mahoro ya ba mwizeye

Mwiriwe. [email protected] yanditse ku itariki ya: 27-12-2015  →  Musubize

Ubanza kwica bitakiri icyaha?ko mu binyamakuru musigaye mubika buri munsi ko umugabo yishe umugore cg umugore yishe umugabo.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-12-2015  →  Musubize

Ubanza kwica bitakiri icyaha?ko mu binyamakuru musigaye mubika buri munsi ko umugabo yishe umugore cg umugore yishe umugabo.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka