Kirehe: Abana babiri bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2015 abana babiri b’abakobwa bagwiriwe n’ikirombe mu Kagari ka Kankobwa mu Murenge wa Mpanga bacururaga itaka ryo gukurungira inzu bahita bapfa.

Umwana umwe w’imyaka umunani ni mwene Mugabo Aron na Muhawenimana Mariane batuye mu Kagari Ka Nyarutunga umurenge wa Nyarubuye.

Babaye bakigera mu kirombe kibaridukiraho.
Babaye bakigera mu kirombe kibaridukiraho.

Undi w’imyaka itanu ni mwene Ahobamuteze Izayasi na Nyirabahire Philomène bo mu Kagari ka Rwayikona mu Murenge wa Mushikiri wari wagiye gusura nyirakuru witwa Kazoba Donatille utuye mu Murenge wa Nyarubuye.

Mu rwego rwo gufasha ababyeyi imirimo mu biruhuko no gukora isuku bitegura iminsi mikuru, abo bana bagiye mu kirombe mu Kagari ka Kankobwa mu Murenge wa Mpanga gushaka itaka ryo gukurungira inzu bakigeramo ikirombe kirabaridukira abaturage batabaye basanga bamaze gupfa.

Habimana Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kankobwa yihanganishije imiryango yabuze abana, asaba abaturage kwirinda ahantu hose habatwara ubuzima.

Ati “Birababaje ni ukwihangana, inshuro nyinshi tubuza abaturage gukomeza gucukura itaka muri iki kirombe ariko bariyiba ubuyobozi butabizi bakaza gushaka itaka ryo gukurungira inzu.”

Avuga ko hagiye gufatirwa ingamba zo kuhazitira mu kwirinda ko hakongera gutwara ubuzima bw’abantu.

Icyo kirombe cyahoze ari umukoki wari warakuruwe n’imvura kubera itaka ritukura rihaboneka abaturage bakomeza kuhacukura bakurikiye itaka ryiza ryo gukurungira inzu mu kurwanya umwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka