Umuhanzi Abayisenga Jean Claude asigaye ari n’umwanditsi w’ibitabo, agiye gushyira hanze igitabo cye cya mbere yise « Ipfundo ry’urukundo rw’igihugu ». Ngo ibijyanye no kucyandika byarangiye akaba ari mu myiteguro yo kugishyira hanze.
Imbyino, imivugo, amazina y’inka, inanga, umuduri n’ibindi bihangano gakondo, si impano ya buri wese kandi bikenerwa. Bamwe mu rubyiruko biyumvamo iyo impano, biyemeje kubikora nka ba Rwiyemezamurimo kandi bafite icyizere ko bizabateza imbere.
Hari abasore barengeje imyaka 35 batinze kurongora, bigatuma abantu bibaza impamvu badashaka ngo nabo babe abagabo rimwe na rimwe inshuti n’abavandimwe babo ugasanga bahora babaza impamvu badashinga ingo.
Udukino tugufi tw’ikinamico ryifashisha kuririmba, maji, indirimbo z’inshinwa, ndetse n’imikino imwe n’imwe ishingiye ku igororamubiri, ni byo byaranze igitaramo itorero riturutse mu Bushinwa ryagaragarije Abanyehuye bari muri Grand Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda tariki 29/01/2013.
Ntabanganyimana Salomon, wiga mu mwaka wa gatanu mu Rwunge rw’amashuri rw’Indatwa n’Inkesha (Groupe cyangwa Groupe Scolaire Officiel de Butare: GSO) aribaza niba kudakurikirana abishe umwami Rudahigwa bitaba ari ukumutesha agaciro.
Mu karere ka Bugesera igare rifatwa nk’ikintu gikomeye kuko ryifashishwa mu mirimo myinshi, ibyo bikaba bituma umugeni utarijyanye mu birongoranwa ashobora kubengwa ndetse bikanazamuviramo kubura umugabo.
Iserukiramuco mpuzamahanga (FESPAD) rya munani riteganijwe kuba guhera tariki 23/02/2013-02/03/2013 mu Rwanda ngo rifitiye akamaro kanini igihugu mu bijyanye n’iterambere ry’ishoramari n’ubukerarugendo ndetse no kugihesha isura nziza; nk’uko umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo gishinzwe iterambere (RDB), Rica Rwagamba (…)
Minisitiri muri Prezidansi, Tugireyezu Venantie yagiriye inama abana b’abakobwa kwirinda kwambara imyenda ishotora abahungu kuko byabakurira ibibazo by’uko bashobora kubafata ku ngufu.
Ibikoresho birimo amapine y’imodoka zakoreshejwe mu ntambara ya mbere y’isi, aho Abadage bari bakoronije u Rwanda bahanganaga n’Ababiligi bashakaga kubakuramo, byashyikirijwe ingoro ndangage y’u Rwanda ishami rya Kigali, iherereye ku Muhima.
Abasore bize ndetse n’abandi bafite amikoro aciriritse bo mu karere ka Gakenke bitegura gushaka ngo muri iyi minsi bafite ikibazo cyo kubona inkwano basabwa n’ababyeyi b’abakobwa bize kaminuza usanga zihanitse ugereranyije n’ibyari bisanzwe mu muco nyarwanda.
Kuba kuri Noheli aribwo abantu benshi bitabira kujya mu misa ngo ni uko hari ababa bazanywe n’ibindi bitari ugusenga biyumvisha ko ibyo bintu bagomba kubibona kuri uwo munsi ari uko bagiye mu misa.
Abasheshe akanguhe basanga imicurangire y’ubu itanyura amatwi nk’iya cyera ahanini ngo kubera kudakoresha ibicurangisho gakondo nk’umuduri maze abahanzi bakifatira ibiborohera.
Akimanizanye Jemima ufite Akabyiniriro ka Kakizi akaba na mushiki wa Kinga James atangaza ko yatunguwe no kumenya gushushaya abikesha inshuti ze bamenyaniye kuri Facebook.
Umugabo witwa Nyarwaya Jean Pierre utuye mu murenge wa Ruhunde, mu karere ka Burera yiganye ingoma za kizungu maze azikora yifashishije ingoma za Kinyarwanda zikoze mu ruhu rw’inka.
Kuri iki gihe imyambarire y’urubyiruko ikomeje kwibazwaho byinshi ahanini hashingiwe ku muco nyarwanda.
Minisitiri w’umuco na siporo, Mitali Protais, aravuga ko iterambere ry’igihugu rigomba gushingira ku kwimakaza umuco w’igihugu, kuko umuco wirengagijwe nta terambere ryagerwaho.
Igihe cyo kwiyandikisha mu marushanwa ya Rwanda Premier Models Competition (RPMC) cyongereweho icyumweru kugira ngo abanyeshuri bari gukora ikizamini cya Leta nabo babone amahirwe yo kwiyandikisha. Kwiyandikisha byagombaga kurangira tariki 17/11/2012 none bizarangira tariki 24/11/2012.
Mu gihe kwiyandikisha mu marushanwa ya Rwandan Premier Models Competition 1st Edition byasabaga kuba ufite hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 25, ubu bazamuye bageza ku myaka 30. Uburebure busabwa buracyari cm 175 .
Umwanditsi w’Umunyarwanda witwa Scolastique Mukasonga, kuri uyu wa 07/11/2012, yashyikirijwe igihembo cyitiriwe Renaudot kubera igitabo yanditse cyitwa “Notre Dame du Nil”.
Sebanani André yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegitura Gitarama, ubu akaba ari Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba irushanwa ryo gutora aberekana imideli ba mbere (Premier Models) mu bakobwa n’abahungu ku rwego rw’igihugu mu marushanwa yiswe “Rwandan Premier Models Competition 1st edition”.
Kuva kera mu Rwanda umukobwa ntiyafatwaga nk’umuhungu niyo mpamvu habagaho imiziririzo myinshi ku bakobwa kurusha abahungu. Iyo tugiye kubagezaho ni iyo twakuye mu gitabo cya Aloys Bigirumwami cyitwa “imiziro n’imiziririzo mu Rwanda rwo hambere”.
Ndayishimye Uwineza Marie Odile wiga mu mwaka wa 4 mu ishami ry’imibare, ibinyabuzima n’ubutabire ni we wabaye Nyampinga y’urwunge rw’amashuri Notre Dame de la Providence de Karubanda nyuma y’imyiyereko yabaye kuwa 21 Ukwakira 2012.
Inzu umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa, yabayemo iri ahitwa ku Bigega mu karere ka Nyanza irimo kuvugururwa kugira ngo ijyane n’uburyo bw’imyubakire igezweho ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyanza iherereyemo.
Umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, aratangaza ko umuco nyarwanda wo kurerera Abanyarwanda mu itorero wari warakuweho n’abakoloni ndetse n’abayobozi babi barangwaga n’imico mibi.
Ngo kirazira ku batwitsi b’amatafari gutera akabariro igihe bakongeje itanura mu rwego rwo kwirinda ko ryapfuba. Kugira ngo hatagira uzabikora bigatuma amatafari apfuba, abatwitsi b’amatafari bose baguma hafi y’itanura buri wese acunga mugenzi we kugeza itanura rihiye.
Pasiteri Rudoviko Sagatwa wabatijwe bwa mbere mu Rwanda mu itorero rya ADPR tariki 31/12/1943 akanaritangiza ku mugaragaro mu cyahoze ari Cyangugu, aracyari muzima.
Nyuma y’igitaramo cyakozwe n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Nyabihu kiswe “bye bye vacances”, urubyiruko rwasanze hari ibyo mu muco wa kera bigomba gusegasirwa ndetse n’ibyo mu muco w’ubu bigomba gukosorwa bigafasha guteza imbere umuco nyarwanda.
Umunyakenyakazi witwa Julia Njoronge niwe wegukanye ikamba rya nyampinga w’Afurika y’Uburasirazuba (Miss East Africa) mu marushanwa y’abakobwa baba mu gihugu cy’Ububiligi ariko bakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba.
Nyampinga w’u Rwanda 2012 yaraye amenyekanye mu birori byabereye i Gikondo ahabera imurikagurishwa mu mujyi wa Kigali mu ijoro rya tariki 01/09/2012. Dore uko byari byifashe mu mafoto.