Itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’umuco na siporo kuri uyu wa mbere tariki 27/08/2012 ryakoresheje amarushanwa yo ku byina mu rwego rwo gutoranya ababyinnyi bazinjizwa mu itorerero ry’igihugu rihoraho (Urukerereza).
Nyuma yo gutora abakobwa bahagarariye intara n’umujyi wa Kigali, ubu hatangiye ugikorwa cyo gutora uzaba nyampinga w’u Rwanda hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefone (sms).
Umuhanzi nyarwanda akaba yaranarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Jean Bosco Bakunzi, yerekanye ibihangano (ibishushanyo) bye bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuwa kabiri tariki 21/08/2012.
Bamwe mu batuye akarere ka Burera batangaza ko kuba abageni baho bajya gushyingirwa cyangwa gusezerana bagenda n’amaguru ari umuco wo muri ako gace kuko bituma abanyamuryango babo babashyigikira bakabaherekeza inzira yose babaririmbira.
Giraso Joe Christa wabaye Nyampinga wa KIST mu mwaka wa 2011 niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’umujyi wa Kigali. Johali Nsengiyumva yegukanye umwanya wa kabiri naho Vanessa Ingabire yegukana umwanya wa gatatu.
Amarushanwa yo gutoranya abazajya mu itorero ry’igihugu (Ballet National) yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 13/08/2012 agamije kuzana amaraso mashya muri iri torero mu rwego rwo kuryongerera imbaraga ngo rirusheho kwiharira ibikombe mu ruhando mpuzamahanga.
Umuryango w’abanyeshuli barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 biga mu ishuli rikuru rya INILAK, ishami rya Nyanza (AERG IMANZI) bavuga ko bikojeje isoni kurushwa n’umunyamahanga kumenya ibyiza byo mu gihugu cyawe cyane cyane mu birebana n’amateka n’umuco bikiranga.
Uwase Francine wo mu karere ka Musanze niwe wabaye uwa mbere muri ba Nyampinga batatu bazahagararira Intara y’Amanyaruguru mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda) 2012.
Bamwe mu bakobwa babarizwa mu gice cy’umujyi wa Nyanza barashinja bamwe mu bahungu ko babotsa igitutu ngo baryamane mbere y’ubukwe bamara kubibemerera bakagenda umuti wa mperezayo na bwa bukwe bugapfa.
Umutesi Lilianne Mubera, Tega Phidelice na Akineza Carmeen batorewe kuzahagararira Intara y’Iburasirazuba mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2012. Liliane Umutesi yatowe ku banyampinga naho Tega Phidelice na Akineza Carmeen baba ibisonga bye.
Kugira ngo umenye ko umukobwa agukunda hari ibimenyetso akora byerekana ko agukunda. Ibimenyetso bikurikira ni ibyo abantu besnhi bakunda guhurizaho.
Muhire William uzwi ku izina rya K8 Kavuyo yemeje ko umwana Miss Bahati Grace yabyaye ari uwe.
Bahati Grace wahoze ari Miss Rwanda 2009 kugeza ubu akaba atarabona umusimbura, yibarutse umwana w’umuhungu mu ijoro ryo kuwa kane tariki 19/07/2012 ahagana saa sita z’ijoro.
Abakobwa bo mu karere ka Nyamasheke bagiye kwitabira amarushanwa yo guhatanira kwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, bamenyekanye kuri uyu wa kane tariki 19/07/2012.
Mutesi Aurore, Isimbi Deborah na Umurerwa Ariane nibo bazahagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa yo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda umwaka wa 2012.
U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu ku isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage uba buri tariki 18 Gicurasi. Ku rwego rw’igihugu uwo muhango wizihirijwe i Rwesero ahubatswe ingoro y’ubuhanzi n’ubugeni mu karere ka Nyanza.
Irimbi ry’abami riherereye Mudugudu wa Nyakavunga, Akagari ka Kigabiro, mu Murenge wa Rutare, mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, ryashyingurwagamo abami b’u Rwanda mu gihe cya cyera, risigayemo imva imwe yonyine y’Umwami Kigeli IV Rwabugili, mu gihe mu Rwanda habaye abami barenga 32.
Abahanzi b’inshuti z’umuhanzi Sentore harimo n’abo yatoje mu itorero ndetse n’izindi nshuti ze n’iz’umuryango ziri mu Bubiligi, tariki 21/04/2012, zaturiye igitambo cya Misa cyo kumusabira no kumwibuka.
Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo (MINISPOC) yatangaje ko nibigaragara ko Bahati Grace atwite koko azamburwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
Umwe mu babyinnyi b’itorero Inganzo Ngari witwaga Nyinawinkotanyi Rwirangira Irène yitabye Imana tariki 18/04/2012 azize indwara ya Mugiga (méningite).
Abanyeshuli bibumbiye mu muryango witwa Isaro Foundation biga muri Kaminuza ya Oklahoma Christian yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bamaze gukusanya ibitabo 3000 bazohereza mu Rwanda kugira ngo bafashe abashaka gusoma banashimangire umuco wo gusoma.
Ku nshuro ya mbere umukino “Gutobora ukavuga ibyakubayeho” ukinwa n’itsinda Amrita Performing Arts uzerekanwa mu bice bitandukanye by’igihugu mu gihe cyo kwibuka Janoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubafasha gutinyuka kuvuga ibyababayeho cyangwa se ibyo bakoze kuko biruhura umutima bikanakiza ibikomere.
Abanyarwanda batandatu b’inzobere mu bunyabugeni bamuritse ibihangano byabo mu nteko ishingamategeko y’u Budage tariki 21/03/2012. Iri murikagurisha ryari rigamije no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishize u Rwanda rufite ubufatanye na Rhineland-Palatinate.
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Rususa, umurenge wa Ngororeo mu karere ka Ngororero bababajwe n’itemwa ry’igiti bise “igiti cy’ishaba” bavuga ko cyari kuzaba igiti cy’amateka.
Ababyeyi bari ku isoko rya Rugogwe mu karere ka Huye tariki 17/03/2012 batangaje ko hari imibyinire idakwiriye Abanyarwandakazi. Ibyo babikomoje ku mibyinire y’abakobwa bari bazanye naTigo mu gikorwa cyo kwamamaza iyi sosiyete no kugurisha bimwe mu byifashishwa muri serivisi itanga.
Muri ibi bihe isi yahindutse nk’umudugudu, abantu benshi bagenda bakenera gukoresha ururimi rurenze rumwe kubera ko bahura n’abantu bavuga ururimi rutandukanye n’urwo basanzwe bavuga. Ni muri urwo rwego ubu Abanyarwanda benshi bitabiriye kwiga ururimi rw’Igishinwa.
Abanyamerika bahariye ukwezi kwa kabiri ibikorwa byo kuzirikana akababaro n’ubugome bujyanye n’ivanguramoko Abanyamerika bakomoka muri Afurika bakorewe kuva mu kinyejana cya 19 ubwo batari bafite uburenganzira bungana n’ubw’abazungu.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwigira imyuga mu Ngoro y’umurage y’i Huye, uruturuka muri muri African Mission Alliance n’urw’Abarundi rwaturutse muri Komini ya Kayanza, bahuriye mu iserukiramuco ribera mu Ngoro y’Umurage y’i Huye, ryatangiye ku itariki 15 rikazarangira 19/02/2012.
Kubera ikibazo cy’ubuhemu no kutizerana mu rukundo benshi mu rubyiruko bahitamo kugira inshuti nyinshi (gutendeka) kugira ngo nahemukirwa n’umwe afate undi.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko u Rwanda ruteganya kubaka inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi ahitwa Ggolo, Kanseselo na Lambu muri Uganda, aharuhukiye imibiri y’abantu igera ku bihumbi 10 ivuye mu Rwanda.