Amatsinda y’amakinamico aturuka henshi ku isi, yongeye kuzana mu Rwanda, iserukiramuco ryiswe ’ubumuntu’, aho bavuga ko imitima ya benshi ihafatirwa.
Abakozi b’abakirisito bagera kuri 400 bakora ahantu hatandukanye; bazahurira mu giterane ngarukamwaka cy’iminsi itatu kizatangira ku wa 1 Nyakanga 2016 kuri Sport View Hotel.
Pasiteri Mpyisi Ezra wabaye Umwiru ku ngoma y’Umwami Rudahigwa, asanga umuco Nyarwanda ntaho uzagera, nudashyirwa mu masomo yigishwa mu ishuri.
Itorero ndangamuco ry’u Rwanda, Urukerereza, ryateguye “Inkera y’Abahizi” rizataramira i Kigali no mu Karere ka Rubavu ku matariki 3 na 24 Kamena, mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umuco nyarwanda.
Bamwe mu bakuze bo muri Karongi bavuga ko umuco ugenda ucika w’Abakuru b’imiryango, ukwiye kugaruka kuko wafashaga mu gukemura amakimbirane.
Abagize Itorero ndangamuco ISHEJA ryo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, bizihije isabukuru y’imyaka 20 iri torero rivutse, baniyemeza gusigasira umwimerere w’IKINYEMERA.
Mu muco Nyarwanda, Abanyarwanda bagiraga imigenzo ikomeye yo “kwirabura no kwera” yabafashaga kwakira urupfu rw’uwabo, ikanabafasha kudaheranwa n’agahinda.
Sena y’u Rwanda irasaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera kwandika amateka ya Rukara rwa Bishingwe kugira ngo atazibagirana.
Abaturage bo mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi barifuza ko amateka y’ahatabarijwe (ahashyinguwe) abami yasigasirwa kugira ngo atazasibangana burundu.
Mu muco wa Nyarwanda, kuvuza ingoma ni kimwe mu bikorwa byafatwaga nk’ikizira ku bagore, ariko ubu hari benshi mu bagore bitunze n’imiryango yabo.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Ntango mu Murenge wa Nyabitekeri buravuga ko bwatangiye ubukangurambaga ngo umuco wo gutanga isake uhaba ucike burundu.
Ku nshuro ya kabiri, KT RADIO ya Kigali Today Ltd, yakoze Inkera y’Umwaka ikesha ijoro.
Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa wamamaye cyane mu kwimakaza umuco nyarwanda abinyujije mu ndirimbo, yongeye gutaramira abakunzi be mu gitaramo yakoreye i Kigali, kuri uyu wa 27 Werurwe 2016.
Umuhanzi Cecile Kayirebwa agiye kongera gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo “Inganzo ya Kayirebwa” kizabera i Kigali muri Hotel Des Milles Collines, tariki 27 Werurwe 2016.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Werurwe 2016, Itorero Indangamuco za Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, ryakoze igitaramo bise “Umurage w’Ijambo” cyizihiza isabukuru y’imyaka 20 rivutse.
Itorero Indangamuco rya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, rigiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze ryimakaza umuco nyarwanda mu mbyino n’indirimbo gakondo.
Bamwe mu basoje icyiciro cya mbere cy’ Itorero mu Karere ka Nyamasheke basabye ko ibiganiro biritangirwamo bya bitangwa mu buryo birambirana.
Bamwe mu baturiye umusozi wa Huye bavuga ko bajya bumva amateka yo mu bisi byawo kwa Nyagakecuru, ariko ngo ntibarajyayo.
Guhera ku wa Gatanu, tariki ya 15 Mutarama 2016, mu Rwanda hazatangira iserukiramuco nyarwanda, rizagera mu ntara zose z’igihugu.
Ku nshuro ya gatandatu, mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutoranya Nyampinga (Miss) w’u Rwanda wa 2016 uzasimbura Kundwa Doriane.
Abatuye Umurenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi bavuga ko batiyumvisha uburyo byemejwe ko igiti kizwi nk’Imana y’abagore kigiye gutemwa.
Igitaramo cyiswe “ I Nyanza Twataramye” cyakesheje ijoro mu Karere ka Nyanza cyagaragaje ko i Nyanza ari ku gicumbi cy’umuco Nyarwanda.
Umwanditsi akaba n’umushakashatsi, Innocent Nizeyimana, yamuritse igitabo kivuga ku mateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni yise “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo.”
Minisiteri y’Umuco yateguye umushinga w’itegeko rijyanye no kwandikisha umurage ndangamuco n’ubumenyi gakondo mu rwego rwo gusigasira amateka y’u Rwanda.
Abakinnyi ba filime mu Rwanda biyemeje gukora filime ivuga ku muco Nyarwanda mu rwego rwo kuwusigasira no kurushaho kuwukundisha Abanyarwanda.
Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne, arasaba abahanzi bo mu Rwanda kubakira ku muco nyarwanda ibyo kwigana uw’ahandi bikaza nyuma.
Straton Nsanzabaganwa yemera ko umuco ukura uhinduka akanahumuriza urubyiruko ruhora rubwirwa ko rwataye umuco kuko ngo “nta ngoma itagira ab’ubu”.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kirakangurira Abanyarwanda kumenya no gusura ibice bigize umuco Nyarwanda kugira ngo nabo babimenyekanishe ku isi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko bugiye gusana inyubako yafungiwemo umwami Yuhi V Musinga hagamijwe kugirango ibimenyetso by’amateka bitibagirana.
Umwanditsi Nizeyimana tariki ya 14 Kanama 2015 yamurikiye Abanyarubavu igitabo “Ubumwe bw’abanyarwanda mu mateka yabo” gikubiyemo amateka y’u Rwanda.