Imyaka yasabwaga muri Rwandan Premier Models Competition yongerewe

Mu gihe kwiyandikisha mu marushanwa ya Rwandan Premier Models Competition 1st Edition byasabaga kuba ufite hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 25, ubu bazamuye bageza ku myaka 30. Uburebure busabwa buracyari cm 175 .

Ibi ngo byahindutse nyuma y’uko abantu benshi basabaga abashinzwe aya marushanwa ko bakongera imyaka dore ko abiyumvamo ubushobozi bwo guhatana ari benshi ariko bagasanga imyaka yari yaratangajwe mbere bayirengeje.

Jean Claude Ndayishimiye, umuyobozi wa Premier Model Agency asobanura ko nubwo muri aya marushanwa hazagaragaramo benshi basanzwe bagaragara mu marushanwa y’ubwiza (nyampinga), hatazatorwa urusha abandi ubwiza ahubwo hazatorwa abazahiga abandi mukwiyereka no kwifotoza mu gihe cyo kumurika imideli.

Yagize ati: “aya marushanwa atandukanye cyane n’aya Nyampinga kuko hano icyo tugamije ntabwo ari ugutora uhiga abandi ubwiza ahubwo ni uhiga abandi mukwiyereka mu buryo bw’umwuga. Muri aya marushanwa nta n’ibibazo bazabazwa cyangwa se izindi mpano bazagaragaza nk’uko bigenda mumarushanwa ya Nyampinga…”

Yanavuze kandi ko aya marushanwa atareba gusa abasanzwe bamurika imideli ba hano mu Rwanda gusa ahubwo ko n’abatari basanzwe babikora ariko biyumvamo iyo mpano bibareba.

Abazatsinda muri aya marushanwa bazahabwa ibihembo binyuranye kandi byiza ariko kugeza ubu ntibiratangazwa. Kwiyandikisha bizarangira tariki 17/11/2012 naho imyitozo yo izatangira tariki 18/11/2012.

Kwiyandikisha bikorerwa kuri UTC muri Keza Saloon no muri DDC Beauty nayo yegeranye na Keza Saloon, kuri Lemigo Hotel muri Gift Shop no kuri Radio Authentique Kicukiro ku muhanda ujya Bralirwa.

Kwiyandikisha ni amafranga 5000 guhera saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyukuri igitekerezo cyange nuko habaho namarushana yabana byibuze bimyaka 16 yamavuko kugirango bazakure barabigiza umwuga bakurira mumakipe amwe namwe azwi mu rwanda nuko habaho ikipe yamavubi yabatarengeje imyaka 17 no mumasiganwa yamagare hakabaho amarushanwa yabatarengeje Imyaka 25 Murakoze.

Sibomana peter Régis yanditse ku itariki ya: 12-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka