Hagiye gutorwa umunyamideli wa mbere mu Rwanda

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba irushanwa ryo gutora aberekana imideli ba mbere (Premier Models) mu bakobwa n’abahungu ku rwego rw’igihugu mu marushanwa yiswe “Rwandan Premier Models Competition 1st edition”.

Abifuza kwitabira ayo marushanwa yateguwe na Premier Model Agency (PMA) bazatangira kwiyandikisha tariki 05-20/11/2012 kuri Radio Authentique ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa ntikireba abanyamideli bo muri PMA gusa ahubwo buri musore n’umukobwa w’Umunyarwanda wiyumvamo iyi mpano ahawe ikaze muri iri rushanwa dore ko hazanitabazwa akanama nkemurampaka k’inzobere muri ibi bintu ku rwego mpuzamahanga; nk’uko bisobanurwa na Ndayishimiye Jean Claude uyobora PMA.

Abifuza kumenya ibisabwa yabisanga kuri Page ya PMA kuri Facebook na Twitter cyangwa se bakandika kuri emails:[email protected], [email protected].

Claude Ndayishimiye ukuriye PMA itegura amarushanwa yo gutora aberekana imideli
Claude Ndayishimiye ukuriye PMA itegura amarushanwa yo gutora aberekana imideli

Ibihembo bizatangwa muri ayo marushanwa bizaba bitubutse kandi abazatsinda bizabagirira akamaro kuko abasore n’inkumi bitwaye neza muri ayo marushanwa yo kumurika imideli ni bo amasosiyete akomeye akunze kwifashisha kugira ngo yamamaze ibikorwa byayo.

Iri rushanwa rizaba rigamije guhesha agaciro impano yo kwerekana imideli iri mu rubyiruko rw’u Rwanda no kongera kubatera imbaraga muri uyu mwuga kuko uwukoze neza wanakubeshaho.

Muri iri rushanwa hazaba n’igikorwa cyo kumurika imyambaro ku giciro kiri hasi “Discounted fashion expo” mu rwego rwo gufasha abantu kurya umwaka mushya na Noheli bakeye.

Iyi nkuru tuyikesha Pascal Bakomere ushinzwe itangazamakuru muri PMA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka