Ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu myambarire ikwiye y’abana babo

Kuri iki gihe imyambarire y’urubyiruko ikomeje kwibazwaho byinshi ahanini hashingiwe ku muco nyarwanda.

Imyambarire igaragaza ibice by’umubiri ubundi bikwiye kuba ibanga rya nyirawo igenda ikwirakwira no mu byaro, mu gihe byari bimenyerewe ko abambara gutyo ari abanyamugi.

Akenshi abambara mwene iyo myambaro bitwaga indaya nubwo wenda byabaga atari byo kubera ukuntu abantu babonaga bitajyanye n’imyitwarire y’umuntu wiha agaciro.

Tuyambaze Epiphanie, utuye mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero afite abana babiri b’abakobwa biga mu mashuli yisumbuye, avuga ko imyambarire nk’iyo abana bayikopera kuri bagenzi babo maze nabo bagashaka kubigana.

Imyambarire igaragaza ibice by'umubiri igenda ikwirakwira no mu byaro.
Imyambarire igaragaza ibice by’umubiri igenda ikwirakwira no mu byaro.

Uyu mubyeyi avuga ko n’abe babigerageza kenshi ariko akabibakuramo, akaba avuga ko azabemerera kwifatira icyemezo nk’icyo igihe batazaba bakimukeneye.

Tuyambaze ahamya ko nubwo hari abana bananirana hari n’ababyeyi bagaragaza intege nke mu kuyobora abana babo cyane cyane abatarize amashuli kuko baba babatinyira ko bize.

Kwambara ukikwiza ku bagore n’abagabo ni kimwe mu biranga umuco wo kwiyubaha ku banyarwanda. Uko kwamabara ubusa ku bakobwa kujyana no kwambara imyenda imanuye cyane ibyo bita poketi (pocket) maze bakagaragaza amakariso bambaye ari ku bahungu ndetse n’abakobwa.

Mu gihe ababyeyi basabwa kujya bagira inama abana babo ku birebana n’imyambarire mu Rwanda, mu gihugu cya Afurika y’Epfo abana basaba ko bakwambara utwenda tugufi ndetse bakanakora imyigaragambyo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

birakabije kubona abasore n’ abakobwa basigaye bagenda bammbaye ubusa ikibuno gisigaye kigenda kigaragara cyonyine bisigaye ari agahumamunwa rero iyo bigenze gutyo igisigaye ni ugukora imibonano mpuzabitsina itateguwe hakenewe inama nyinshi kurubyiruko kubyerecyeranye n’imyambarire

philemon yanditse ku itariki ya: 24-01-2013  →  Musubize

Kwambara imyenda igaragaza bimwe mu bice by’umubiri ni abantu baba bashaka gukurura abagabo b’ingeso mbi.Muri make umuntu yambara iyo myenda ari igitsina gore agira ngo ahamagare igitsina gabo,yifuza ko uwabishaka wese yamureba bagakora imibonano mpuzabitsina.Nsigaye mbona n’abangana na nyogokuru banitse imitsi mu muhanda.Ishyano ryaraguye.

HAGUMA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-01-2013  →  Musubize

nukuri biteye ubwoba pe aha ngo ni amajyambere mama ubuse turagana hehe umuntu asigaye ajyenda yambaye ukuri hagaragara ikariso gusa abahungu nabo bambarira hafi yikibuno bashiki bacu bo aha ni dander wagirango kwambara mini nitegeko cg mucikopa nibyo mbona byeze sinzi ubungu bu icyo twakora niba nabyo bizajya mu itegeko nshinga kd noneho sabana gusa nabamama nuko ubwose umuco ko ndeba urimo guta nabakuru ubu twe turagana hehe birakwiye ko hakorwa ikosora ababyeyi bakamenya inshingano zabo nabana nabo bakamenya izabo murakoze

muhire janvier ferguson yanditse ku itariki ya: 2-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka