Mushiki wa King James yamenyeye gushushanya ku rubuga rwa Facebook

Akimanizanye Jemima ufite Akabyiniriro ka Kakizi akaba na mushiki wa Kinga James atangaza ko yatunguwe no kumenya gushushaya abikesha inshuti ze bamenyaniye kuri Facebook.

Ati “hari abahungu babiri bize ibyo gushushanya muri Ecole d’Arts, twamenyaniye kuri facebook barimo uwitwa Serge na Onesime twaje guhura banyigisha uko bikorwa nisanga mbikora.”

Avuga ko aribwo yamenye ko yifitemo impano, ariko atari abizi, kuko yabimenye mu gihe gito none amaze kubimenya ku buryo budashidikanwaho.

Akimanizanye amaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu gushushanya no gukora ibishushanyo by’imyenda (design), ndetse yemeza ko mu muryango wabo bafite impano yo guhanga ibintu bitandukanye.

Musaza we, King James amaze kuba umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda kuko ari mu bamaze kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Superstar na Salax Awards.

Akimanizanye Jemima arimo gushushanya.
Akimanizanye Jemima arimo gushushanya.

Ubuhanzi bw’uyu mukobwa bwo gushushanya abufitemo impano idasanzwe ndetse ishobora kuzaba ikitegerezo mu Rwanda kuko afite ubushobozi bwo gushushanya umuntu (portrait) cyangwa ikintu kikaza uko cyakabaye.

Avuga ko bimaze kumugeza kuri byinshi kuko ubu ageze ku rwego rwo gushushanya imyenda y’abantu bambara, cyangwa amaherena yabo uko yashobora kubabera.

Akimanizanye kandi ngo ashobora kureba umuntu ugiye kudodesha umwenda akabanza akamushushanyiriza igishushanyo mbonera akurikije ibyashobora kumubera maze akabona kudodesha.

Ubu igihangano gihenze kigeze kugera mu mafaranga ibihumbi 300 ariko hari n’ibiciriritse akaba agikomeje no kureshya abakiriya.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

muraho? mfite imyaka 46 kandi nifuza training mu mwuga wo gushushanya ndabikunze ariko skills mfite ntizihagije ndabasaba kumfasha kumenya amakuru ahagije uburyo nabimenya mu gihe gito n’amafranga byantwara.murakoze Imana ibarinde.

Munyabuhoro Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 23-03-2014  →  Musubize

yes,message not clear

Birushyabagabo Emile yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

nkunda james nifuza ko yatera imbere kandi nifuza guhura nawe kuko hari icyo shaka kumubaza ndamukunda pe

uzamukunda marie thérèse yanditse ku itariki ya: 20-03-2013  →  Musubize

Ndibuka King James akiri under ground, maze aza kuririmba muri groupe officiel Indatwa- Butare, maze abanyeshuri barashika ngo baze barebe uko Musaza wa Jemima aririmba, Agarutse ngo musaza wa Jemima yagarutse, mbese King azwi kubera mushiki we, none ni vice versa. ubu noneho ni mushiki wa King James. isi ni nziza cyane. uno munsi ni wowe ejo ninjye hah

yanditse ku itariki ya: 11-12-2012  →  Musubize

Ariko nk’iyi nkuru ivuze iki? Muri kwamamaza cyangwa.
Ese uyu mukobwa afite ubwoba bwo kugaragaza isura ye.Adress ye ni iyihe.
Iyi nkuru nta professionalism irimo kuko bigaragara ko ituzuye kandi isiga urujijo kuyisomye.
Muyikosore mugaragaze icyo imariye abasomyi b’uru rubuga.
Murakoze.
Kimenyi.

Kimenyi yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka