Kwiyandikisha muri RPMC byongeweho icyumweru

Igihe cyo kwiyandikisha mu marushanwa ya Rwanda Premier Models Competition (RPMC) cyongereweho icyumweru kugira ngo abanyeshuri bari gukora ikizamini cya Leta nabo babone amahirwe yo kwiyandikisha. Kwiyandikisha byagombaga kurangira tariki 17/11/2012 none bizarangira tariki 24/11/2012.

Jean Claude Ndayishimiye ukuriye akanategura RPMC yagize ati: “Abanyeshuri bakora ibizamini benshi baduhamagaye badusaba ko twakwigiza inyuma amatariki kugira ngo nabo babe babona amahirwe yo kuziyandikisha bavuye mu bizamini no kuzitabira aya marushanwa…”.

Kwiyandikisha bizarangira tariki 24/11/2012 maze bucyeye bwaho hatangire imyitozo y’ibyumweru bibiri buri munsi usibye kuwa gatandatu izatangwa n’inzobere mu bintu by’imyiyereko; nk’uko bitangazwa na Jean Claude Ndayishimiye.

Nyuma y’iyi myitozo nibwo hazatangira gutoranywamo abazahatana kugera kuri finale. Kwiyandikisha bikorerwa muri UTC kwa Rujugiro muri “Keza Saloon” no muri “DDC Beauty” yegeranye na Keza Saloon, kuri Hotel Lemigo muri Gift Shop ndetse no kuri radio Authentique Kicukiro. Kwiyandikisha ni amfaranga 5000.

Aya marushanwa ategurwa na Premier Model Agency ariko areba abanyamideli bose n’abadasanzwe babikora ariko babyifuza. Imyaka ngenderwaho ni hagati ya 18 na 30 ukaba ufite nibura uburebure bungana na 1,75 cm ku bahungu n’abakobwa.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka