Burera: Hari abajya mu misa kuri Noheli bagiye kwirambagiriza

Kuba kuri Noheli aribwo abantu benshi bitabira kujya mu misa ngo ni uko hari ababa bazanywe n’ibindi bitari ugusenga biyumvisha ko ibyo bintu bagomba kubibona kuri uwo munsi ari uko bagiye mu misa.

Ku munsi mukuru wa Noheli, iyo ugeze ku maparuwasi Gatolika atandukanye zo mu karere ka Burera usanga za Kiliziya zaho zuzuye abantu benshi baje mu misa, bamwe babuze aho bicara bahagaze.

Abakunze gusengera muri izo Kiliziya bavuga ko kuri Noheli biba bidasanzwe kuko ngo n’abatari basanzwe bajya mu misa kuri uwo munsi baba baje.

Bamwe mu bakirisitu gatolika bo mu karere ka Burera baganiriye na Kigali Today bavuga ko bamwe baba baje mu misa kuri Noheli kubera kwishimira ko umwana Yezu yavutse. Ngo ariko hari n’abandi bajya mu misa kwerekana umwenda mushya baba baguze nk’uko Habiyambere Cyprien abihamya.

Agira ati “…yaguze nk’umwenda mwiza ati ‘reka njye kwerekana umwambaro wanjye…hari ho ababikora da akavuga ati “reka njyende mu misa bambone…”

Ahishakiye Emmanuel we avuga ko abasore n’inkumi bo mu karere ka Burera bagura imyenda mishya kandi myiza yo kuzambara kuri Noheli kugira ngo nibajya mu misa bazabe bashobora kubona uwo bakundana.

Agira ati “wenda ari nk’abakobwa nyine baba baje gushaka abasore bamwe…abasore baje gushaka inkumi. Nyine uziko mu minsi mikuru ariho abakobwa bakunda kugenda.”

Ntawizera Francois avuga ko umusore wakunze inkumi cyangwa inkumi yakunze umusore, bakora ibishoboka kugira ngo kuri Noheli bazagaragare neza mu misa ubundi bahure n’uwo bakunze babimubwire.

Abo akenshi nta kindi kiba cyabajyanye mu misa uretse kubona uwo bakunze kuburyo ngo baramutse batagiye mu misa kuri Noheli ibyo bateganyaga k’uwo bakunze byaba bipfuye byose nk’uko Ntawizera abihamya.

Abo twaganiriye bemeza ko kuri Noheli bamwe mu basore ndete n’inkumi bo muri Burera aribwo bakunze kubona inshuti kandi ubwo bucuti bugakomera kuburyo bafata n’icyemezo cyo kubana. Akenshi ibyo biba bahuriye mu misa nk’uko babihamya.

Bakomeza abavuga ko kandi kuri Noheli bamwe mu basore n’inkumi bo muri ako karere bakunze kwishyingira kuko bahura kuri uwo munsi, bagasohoka bakajya kwishimisha bikarangira bafashe icyemezo cyo kujya kubana uwo munsi ababyeyi babo batabizi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka