Itorero ryari ryarakuweho n’abakoloni n’abayobozi babi - Rucagu Boniface

Umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, aratangaza ko umuco nyarwanda wo kurerera Abanyarwanda mu itorero wari warakuweho n’abakoloni ndetse n’abayobozi babi barangwaga n’imico mibi.

Rucagu Boniface avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi umuco w’itorero wari warakuweho kuburyo nta kurera Abanyarwanda byari bikiriho aribyo byaje guteza ayo mahano ya Jenoside.

Agira ati “ubundi uyu muco wo kurera Abanyarwanda neza wavanyweho n’abakoloni, nyuma n’abayobozi babi, barangwaga n’imico mibi y’umururumba ubusambo n’inda nini; bituma umuco wo kurera Abanyarwanda neza ucika. Nibyo byatugejeje ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994”.

Akomeza avuga ko ku bw’amahirwe ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zishyiraho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Iyo Leta nayo ishyiraho gahunda nyinshi z’iterambere n’izo kubanisha Abanyarwanda.

I Nkumba ahabera itorero ry'igihugu.
I Nkumba ahabera itorero ry’igihugu.

Yongeraho ko muri iyo gahunda ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yo gutoza Abanyarwanda uburere bwiza ariho haje itorero ry’igihugu. Itorero ry’igihugu ribera mu kigo cy’i Nkumba, mu murenge wa Kinoni, mu karere ka Burera.

Agira ati “ubu Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irahamagara Abanyarwanda ikabashyira hano (i Nkumba) ikabatoza imico myiza, ikamara icyumweru, ikama ukwezi, ikamara amezi abiri itoza Abanyarwanda imico myiza”.

Kuri ubu nihagira Umunyarwanda ukora ikibi ntazabona icyo yitwaza kuko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda itoza abantu imico myiza kandi ikigisha ku mugaragaro. Imico mibi Abanyarwanda bagomba kuyisezerera; nk’uko Rucagu abishimangira.

Abanyarwanda batandukanye bajya mu itorero, bigiramo indangagaciro ndetse na za kirazira z’umuco nyarwanda kuko arizo Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ishingiyeho kugira ngo igere ku iterambere rirambye.

Abarangije itorero bitwa “Intore” basabwa gusangiza abandi ibyo bigiye mu itorero kuko Intore isangira n’abandi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ushe kuri net kangura no 46 wumve ibyo yandikaga muri 93 uraseka.Yarahinduye imvugo n’umutima byaba aribyiza cyane kandi nibyo twifuza.

Emma yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

Sha ama style yuyu musaza ni aya mbere kabisa ahubwo agomba kutubwira aho agurira kugira ngo abayobozi bajye bajyanisha.

Lisa yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

Yes Rucagu!!! Urajyanisha wa musaza we! Ama sytles yawe ararenze kweli.Intore ntiganya...............

Koraneza yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka