Nyanza: Inzu umwami wa nyuma w’u Rwanda yabayemo iri kuvugururwa

Inzu umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa, yabayemo iri ahitwa ku Bigega mu karere ka Nyanza irimo kuvugururwa kugira ngo ijyane n’uburyo bw’imyubakire igezweho ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyanza iherereyemo.

Kuvugurura iyo nzu n’ubu yitirirwa Kigeli V Ndahindurwa kandi yaraguzwe muri cyamunara n’abikorera ku giti cyabo bizatwara amafaranga miliyoni 20; nk’uko Nzabamwita Emmanuel ushinzwe imivugururire y’iyo nzu abitangaza.

Uyu mwubatsi ushinzwe kuyivugurura ahamya ko binyuze muri cyamunara yakozwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 iyo nzu yegukanwe n’umunyemari Rubangura Vedaste hanyuma abo mu muryango we bafata icyemezo cyo kuyivugurura bayisanisha n’imyubakire igezweho.

Inzu umwami wa nyuma w'u Rwanda yabayemo iri mu karere ka Nyanza.
Inzu umwami wa nyuma w’u Rwanda yabayemo iri mu karere ka Nyanza.

Nzabamwita akomeza avuga ko iyo nzu itazigera ihindurirwa igishushanyo cyayo ngo bayisenye ahubwo icyo izakorerwa ari ukuyivugurura hifashishijwe ibikoresho by’ubwubatsi bigezweho kandi hatabayeho kongera ubunini bwayo.

Agira ati: “Iyi nzu n’ubwo yubatswe mu gihe cy’abami iracyakomeye nicyo gituma abayiguze nabo muri cyamunara bayivugurura birinda kugira icyo bayikuraho usibye kuyongerera ubwiza”.

Iyo nzu ifite ibyumba umunani bigizwe n’ibyo kuryamamo, isuku, gutekeramo, ububiko bw’ibintu n’cyo kwakiriramo abashyitsi.

Uko iyo nzu iteye uyirebeye imbere yayo.
Uko iyo nzu iteye uyirebeye imbere yayo.

Hasigaye ibyumweru bibiri kugira ngo imirimo yo kuvugurura iyo nzu irangire maze yongere guturwamo nk’uko Nzabamwita Emmanuel ushinzwe imivugururire yayo abyemeza.

Iyo nzu ngo yabayemo inzoka idasanzwe kandi itinyitse

Ababyirutse babona iyo nzu mu buto bwabo bavuga ko nyuma y’uko umwami wa nyuma w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa ayivuyemo yagize amateka adasanzwe bahora bazirikana uko ibihe bigenda bisimburana.

Urimubenshi Shira uturiye iyo nzu yubatse mu karere ka Nyanza wavutse mu mwaka w’1955 kuva mu buto bwe ndetse naho akuriye avuga ko iyo nzu ayizi neza ndetse n’amwe mu mateka yayo akaba yarayahagazeho.

Ikintu kidasanzwe avuga kuri iyo nzu yabonesheje amaso ye ndetse n’abandi bahurizaho nawe ko babonye ni inzoka nini idasanzwe bose baburiraga izina bayita kubera imiterere bayisanganye.

Urimubenshi Shira yemeza ko yabonye inzoka mu nzu yahoze ituwemo n'umwami wa nyuma w'u Rwanda.
Urimubenshi Shira yemeza ko yabonye inzoka mu nzu yahoze ituwemo n’umwami wa nyuma w’u Rwanda.

Agira ati: “Nyuma y’uko umwami agiye habaye inzoka nini iteye ubwoba abantu bose bayikubita amaso bakavuga ko ari iy’umwami Kigeri V Ndahindurwa yasize”.

Abaturage baturiye iyo nzu iri mu karere ka Nyanza bavuga ko iyo nzoka yahabaye igihe kitari gito Kigeli V amaze kuyivamo.

Nk’uko uyu mukecuru Urimubenshi Shira akomeza abivuga icyaje kuhavana iyo nzoka muri iyo nzu nicyo we n’abagenzi be batarabasha gusobanukirwa kuko nta muntu bizwi neza ko yigeze ayica cyangwa ngo ayihavane.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Biratangaje!! Gusa njye iyo nzoka ntayo nzi.Iyi nzu twayikiniragamo, n’abanywa akamogi bakanyweragamo.None se iyo nzoka yabaga he? Uyu mugore arabeshya.Ni gute yaturanye n’inzoka ntatabaze? Ntavuga ko iyo nzoka yigeze ihururizwa!!! Naho ibyo kuyivugurura.Ni byiza rwose kandi umuryango wa Rubangura uzabishimirwe.

Nyanza yanditse ku itariki ya: 20-10-2013  →  Musubize

mwibgiwekuvuga ko abantu bagerageje kuyituramo bose bapfuye ibyiyi nzu ntibisanzwe.

umuhanuzi yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Murakoze kutugezaho iyi nkuru ya mateka.jyewe nashaka kubaza.iyinzu ni ya Leta canke ni ya Kigeli.ikindi naramuka agarutse bizagenda gute azasubizwa ibye?Murakoze.

Kaka yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Iyi nzu yatejwe cyamunara na leta ni ukuvuga ko yari iyayo hanyuma rero yegukanwe yegukanwe na Rubangura Vedaste ariko nk’uko byavuzwe muri iyi nkuru irikuvugururwa nabo mu muryango we yasize kuko we ntakiriho yitabye Imana.

Murakoze

yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Ese iyi nzu ubundi iba iya nde ? iba iya Leta, yabaga iya Ndahindurwa ku giti ke, yabaga iya nde mu by’ukuri? hagize unsubiza nakomerezaho mbaza n’ibindi bibazo mfitiye amatsiko. Murakoze kunsubiza.

Kanyarutoki yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

Kombona iyo nyubako arintoya ikaba nta jardin nyibonana ayomafranga atari make yagiye kuki? kandi ndabashimiye mumirimo yanyu mwe mutugezaho amakuru meza.murakora cyaneee......peee

USENGIMANA RICHARD yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka