Abana 186 basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi 10 batozwa umuco, bagaragaje ko bungukiyemo ubuhanga bwinshi ku muco Nyarwanda, ndetse batangaza ko bagiye gufata iya mbere nk’urubyiruko mu kuwubungabunga no kuwimakaza.
Itorero Inyamibwa rikomeje kwimakaza umuco nyarwanda mu bana bato, aho mu biruhuko by’uyu mwaka bigishije abana bari hagati y’imyaka 7 na 16 bagera kuri 67 ibijyanye n’umuco nyarwanda.
Abasore bashaka kurushinga bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Jarama, baravuga ko inkwano ziri mu bituma bakoresha amafaranga menshi bitewe n’igisa nk’ibiciro byashyizweho ku bakobwa hashingiwe ku mashuri bafite.
Nyuma y’aho umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’itorero, Rucagu Boniface anengeye icyivugo cy’intore za Nyamasheke, kuri ubu ngo cyaba kigiye guhindurwa kugira ngo gihuzwe n’ibindi byivugo biri mu tundi turere tugize igihugu.
Dr Vuningoma James, umunyamabanga uhoraho mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, yatangaje ko hagiye gutangizwa gahunda yo kubarura Inganda z’umuco mu Rwanda, hagamijwe kumenya umubare w’abantu bagize inganda z’umuco mu Rwanda, ikazafasha kandi guteza imbere umuco nyarwanda hashyirwa imbaraga mu kuzamura abahanzi, (…)
Umugabo witwa Gasigwa Pierre ukomoka mu Mudugudu wa Gisheke mu Kagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi wo mu Karere ka Nyamasheke, utunzwe no gukora no gucuranga iningiri, avuga ko n’ubwo yatangiye uyu mwuga afite imyaka 7 y’amavuko ubu akaba afite 45, abikora kubera kubura akandi kazi yakora dore ko muri iyo myaka yose (…)
Abaturage bo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze batangaza ko umubano w’u Rwanda n’u Buyapani bawumvaga ariko bashima ko na bo ubwabo bawibonamo kuko abaturage b’ibihugu byombi basabana.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, umuco nyarwanda wagaragajwe nk’imwe mu nzitizi zituma abagore bo mu karere ka Gakenke badatera imbere.
Bwana Nkusi Deo niwe wagizwe Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe akaba asimbuye Amb Kamali Karegesa Ignatius.
Abasheshe akanguhe bo mu karere ka Huye bagaya umuco wo kwicana no gukimbirana bikomeye usigaye ugaragara mu ngo zimwe na zimwe zo mu Rwanda, bakanagaya urubyiruko rwokamwe n’ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge.
Mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya ho mu karere ka Rutsiro, nta mugore wemerewe kurenza saa moya z’ijoro atarataha mu rugo. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko abagore basinda bagataha amasaha akuze kandi ngo bigatanga isura mbi ku gitsina gore.
Mu gihe kenshi usanga ahacururizwa ibinyobwa haba hari icyapa kimenyesha abantu ibinyobwa bihaboneka, Gakagati ya mbere akagali ka Cyamunyana umurenge wa Rwimiyaga, mu karere ka Nyagatare ho bifashisha ibirango bita gakondo nk’ibyatsi n’amakoma mu kumenyekanisha ko bacuruza ubushera n’urwagwa.
Mu gihe abagore bamwe na bamwe basangiye umugabo bakunze kurebana ay’ingwe, mu kagari ka Muyira, umurenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro hari abakecuru babiri bashatse umugabo umwe ariko babanye neza kandi barasabana.
Ikigo cya Ecole Secondaire de Kigoma cyegukanye umwanya wa Nyampinga mu bigo by’amashuri yisumbuye bitanu biri mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango byitabiriye irushanwa ryateguwe n’itorero Inganji Culture Savior.
Umuhanzi, umunyamakuru, umwanditsi wa filime ndetse akaba n’umunyamideli, Dady de Maximo Mwicira Mitali uzwi cyane ku izina rya Dady de Maximo, asanga amagambo meza y’urukundo yarateshejwe agaciro n’imvugo z’iki gihe aho kubwe yibaza icyo umuntu yakora kugira ngo abwire uwo akunda urukundo amukunda kandi bitabangamiwe (…)
Kuba ibikorwa byo gusura ahantu habitse amateka y’u Rwanda muri uyu mwaka byarinjije amafaranga yikubye gatatu ayinjiraga mu myaka yashize byatumye ubuyobozi bw’Ingoro Ndangamurage butangira ubukangurambaga ngo bukomeze kongera amafaranga bwinjiza.
Ingoro y’Umurage y’Amateka yo Guhagarika Jenoside iri kubakwa ku cyicaro cy’inteko ishinga amategeko (mbere ya jenoside yitwaga CND: Conseil National pour le Dévelopement) ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’umuco na siporo, Amb. Joseph Habineza, avuga ko gutora nyampinga w’u Rwanda [Miss Rwanda] ari igikorwa gikwiye kugaragaramo umuco w’Abanyarwanda ku buryo bwimbitse kuko n’ubundi nyampinga utorwa aba afite inshingano yo kuba ambasaderi w’u Rwanda mu bijyanye n’umuco.
Abatuye akarere ka Ngoma ntibabona kimwe umuco wo gukwa abantu badahari bisigaye bigenda bigaragara hirya no hino bitewe nuko hari ubwo abo bageni baba baba hanze maze igihe cyo gukwa mu misango bakazana amafoto yabo bikaba birarangiye.
Minisitiri w’umuco na siporo, Habineza Joseph ,yakanguriye abakobwa bavuka i Rutsiro kwitabira igikorwa cyo gutora nyampinga (Miss) kuko bifasha abari b’u Rwanda gutinyuka ndetse no kwigirira icyizere.
Mu gihe bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bavuga ko batinya gusohokana n’abagore babo kubera ko abandi babatwara, abagore bo bashinja gusesagurira imitungo y’imiryango yabo mu nkumi kuko arizo basohokana.
Mu gihe bamwe mu baturage b’umurenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bavuga ko guhisha inzoga ugahamagara bagenzi bawe mu gasangira byacitse kubera ko urukundo n’ubusabane byasimbuwe n’urukundo rw’amafaranga, ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ibi byatewe n’iterambere rishinga imizi kimwe n’iyimakazwa ry’umuco wo kugira isuku.
Abaturage bo mu kagari ka Ruguti, mu murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, cyane cyane abari mu nzego z’abagore, baratabariza umugore witwa Niringiyimana Benitha n’abana be 3 kubera ihohoterwa rikabije bakomeje gukorerwa n’umugabo we witwa Bongwanubusa Canisius, aho nyuma yo kugenda amuhoza ku nkeke buri munsi yanafashe (…)
Ukirimuto Fidèle, umusaza w’imyaka 93 y’amavuko utuye mu kagari ka Rususa, umurenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero, avuga ko ababazwa n’uko abakiri bato bategera abakambwe ngo babarage amateka bakibasha kubikora kandi hari byinshi babonye ab’ubu batazi cyane cyane ibirebana n’amateka y’Igihugu.
Umusore ukomoka mu karere ka Rubavu ubwo yaragiye gusezerana n’umukobwa mu karere ka Gicumbi mu murenge wa wa Kajyeyo, nyina w’umukobwa yanze ko babasezeranya kubera ko umuhungu atamukwereye.
Mu rwego rwo kubungabunga umutekano no gukomera ku ndangagaciro z’ubunyarwandakazi, abagore bo mu karere ka Rulindo bari mu nzego z’ubuyobozi biyemeje kumenya uko abagore bahagararaiye bifata haba mu ngo zabo, mu baturanyi aho bagenda kimwe no mu tubari.
Bamwe mu batuye akarere ka Gakenke bavuga ko umuganura wizihijwe kuwa 01/08/2014 mu bice bitandukanye mu Rwanda ntaho uhuriye n’uwo mu gihe cyo ku bwami kuko nta mwana ukiganuza ababyeyi nkuko byagendaga mu bihe byo hambere.
Mu gihe mu Rwanda kuri uyu wa 01 Kanama 2014, bizihije umunsi w’umuganura bishimira umusaruro babonye muri uyu mwaka, mu Karere ka Karongi ho ngo uyu umunsi wanabaye by’umwihariko umwanya wo kwisuzuma kugira ngo bafate ingamba kugira ngo umusaruro uzabe mwiza kurushaho muri uyu mwaka w’ingengo y’imali cyane cyane mu bihinzi.
Impuguke mu muco w’u Rwanda n’amateka yarwo, akaba n’Umujyanama mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Nsanzabaganwa Straton, arasaba Abanyarwanda bose guha agaciro umuganura kuko ari ipfundo ryo kwimakaza ubumwe, ibyishimo no gukunda umurimo uteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.
Mu gihe kuri uyu wa gatanu tariki 01/08/2014 hizihizwa umunsi w’umuganura ku rwego rw’igihugu, mu karere ka Nyanza mu Rukari ho haraye hamuritswe inka z’inyambo nazo zagaragazwaga imbere y’umwami igihe cy’umuganura.