Nyuma y’Igiswayire, Ikinyarwanda na cyo cyageze mu Nkoranya ya KAMUSI GOLD

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Indimi Kavukire, tariki 21/02/2013, Umushinga Kamusi (Kamusi Project) wamuritse ikoranya y’ikinyarwanda ishamikiye ku mushinga “Global Online Living Dictionary (KAMUSI GOLD)” ihuriza hamwe inkoranyamagambo z’indimi zigera kuri 20.

Nyuma yo gukora inkoranyamagambo y’Igiswayire n’Icyongereza yakunzwe n’abantu benshi ku isi, ubu Umushinga Kamusi ukorera muri Amerika ugeze ku ntera yo kongera izindi ndimi ku rubuga rwawo aho ikinyarwanda kiza ku isonga mu ndimi zigiye kwitabwaho by’umwihariko.

Uyu mushinga watangiriye muri Kaminuza ya Yale mu Ukuboza 1994 utangijwe na Dr Martin Benjamin. Byageze ubwo waje kuba Umuryango utegamiye kuri Leta mu 2007, ubu ukaba ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bikorwa mu mushinga byatangiye hakorwa inkoranyamagambo iri ku murongo wa interineti www.kamusi.org isobanura Igiswayire mu Cyongereza byongereweho Ikinyarwanda n’izindi ndimi.

Iyi nkoranyamagambo ifite umwanya ushobora gukoresha ugashaka ibisobanuro by'ijambo mu rundi rurimi.
Iyi nkoranyamagambo ifite umwanya ushobora gukoresha ugashaka ibisobanuro by’ijambo mu rundi rurimi.

Bitewe n’uruhare bamwe mu Banyarwanda b’impuguke mu by’indi bagize mu iterambere ry’uyu mushinga wa Kamusi, byatumye Ikinyarwanda kiba mu ndimi zihutiwe kongerwa kuri Kamusi Project bitewe n’uko ari rumwe mu ndimi Bantu ruvugwa n’abantu benshi.

Ikindi nuko Rwanda ari igihugu gishishikariye gukoresha ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (ICT) iyi nkoranya inyuzwaho, bityo bikaba byakorohereza ushaka kuyigeraho kuyibona kandi ku buntu binyuze kuri Interineti. Mu gice gikurikiraho hateganyijwe ko yazashobora no gukoreshwa umuntu yifashishije telefoni igendanwa cyangwa mudasobwa zo mu biganza (tablets).

Mu bantu bagize uruhare cyane ngo iyi nkoranya itangizwe barimo Porofeseri Rugege Geoffrey wigishaga muri Kaminuza ya Grambling muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma akaza no kuyobora Inama y’Igihugu ishinzwe uburezi mu mashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda.

Undi wakoze kuri uyu mushinga ni nyakwigendera Ibulaimu Kakoma, wigishaga muri Kaminuza ya Ilinoyi (Illinois) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mr Habumuremyi Emmanuel umaze imyaka 15 afite umushinga w’Inkoranyamagambo y’Ikinyarwanda n’Icyongereza izatangazwa mbere y’uko uyu mwaka w’2013 urangira, akaba ari n’umunonosozi w’inkoranya ya Kinyarwanda.net yakozwe na Dr Rowan Saymur na we bafatanyije mu gufasha Kamusi Project kubona amagambo anoze y’Ikinyarwanda kimwe n’itsinda ryose rikorana n’aba banyuma kuri kinyarwanda.net

Ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu gukora iyi nkoranya rizashingirwaho mu gukora isesengurandimi ku rwego ruhanitse, rizatuma abantu bashobora gusemura inyandiko zabo z’ikinyarwanda mu zindi ndimi.

Itangiye ikoze mu buryo bw’inkoranyamagambo y’ururimi rumwe, igerageza gutanga uburyo bwinshi ijambo rishobora gushakirwaho mu buryo bw’ikoranabuhanga, kandi buberanye n’uyikoresha usanga butarakoreshwaho ku nkoranya ziriho z’ikinyarwanda.

Nyuma buri jambi rikagenda rihuzwa n’iryo bifite igisobanuro kimwe mu nkoranya y’urundi rurimi biyigira inkoranya y’ururimi rumwe ku ruhande rumwe, n’inkoranya mpuzandimi ku rundi ruhande, aho abo mu zindi ndimi bashobora kubona ibisobanuro by’ikinyarwanda nk’uko n’ukoresha ikinyarwanda abona ibisobanuro muri izo ndimi kandi akabibonera ahantu hamwe.

Abari muri uyu mushinga bemeza ko kuba ikoranabuhanga rigenda risakara hirya no hino ku isi, bifasha mu buryo benshi babona ubushobozi bwo gusoma iyi nkoranyamagambo bazayisangaho itandukaniro n’izindi, kuko gushaka ijambo rimwe ry’ikinyarwanda bizajya biguha ubushobozi bwo kurisobanukirwa mu kinyarwanda, ukanahabwa ibisobanuro byaryo mu ndimi zindi 20 ziri muri Kamusi Project.

Amagambo menshi y'Ikinyarwanda ntarashyirwamo yose, buri muntu ashobora gutanga umusanzu akongeramo amagambo azi ibisobanuro byayo.
Amagambo menshi y’Ikinyarwanda ntarashyirwamo yose, buri muntu ashobora gutanga umusanzu akongeramo amagambo azi ibisobanuro byayo.

Iyi nkoranya ije yiyongera ku zisanzweho zanditswe n’Ikigo cy’ubushakashatsi cya IRST, iya Padiri Irene Jacob, iya Porofeseri Rugege Geoffrey, iya Porofeseri Niyomugabo wo muri KIE, n’izindi nkoranya zanditandukanye abantu benshi bagenda bandika.

Zimwe mu ndimi ziri hamwe n’ikinyarwanda muri Kamusi GOLD ni Luganda, Setswana, Ekegusii, Ikiyapani, Pulaar, Songhay, Igifaransa, Icyarabu, Igipurutigali n’izindi. Akavugiriro k’iyi nkoranya kakaba ari “Every Word, Everywhere” bishatse kuvuga ngo “Buri jambo, aho ariho hose”.

Iyi nkoranya ifunguriwe buri wese kuba yatanga umusanzu we mu kuyongerera amagambo, kunonosora ayashyizwemo, no gutanga inama. Mu gihe ijambo usanze ribura ushobora kuryongeraho, mu gihe wifuza kongera urugera ku rihari ushobora kubikora. Muri ubu buryo buri Munyarwanda ashobora gutuma iyi nkoranya ibera umuntu wese ushaka kuyikoresha.

Amwe mu magambo amaze gushyirwa muri iyi nkoranya: hamwe na, inyuma, kubera ko, kure, mama, ...

Abakoze iyi porogaramu bose bakomoka muri Afurika (Gana, Uganda, Misiri, Kenya, Tanzaniya, na Afurika y’Epfo). Akaba ari umushinga wavukiye muri Afurika ukaba ugenda ukwirakwira hirya no hino kandi ukaba ugenda wakiranwa yombi.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NONE UMUNTU YAKWIGIRA IGISWAYIRE KURENTERINETE MUBUHE BURYO MUTUBWIRE UKO BYAGENDA.

ARIYASI yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

mbandikiye mbashimira kugitekerezo cyiza cyogukora iyinkoranya none nkaba nabasabaga niba hari "apps for andoroid phones" mwabwira. MURAKOZE!

isaac nsengimana yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka