Amateka y’umuhanzi Andre Sebanani

Sebanani André yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegitura Gitarama, ubu akaba ari Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe nyuma aza gukomereza muri “Collège Officiel de Kigali : COK” nyamara yaje kwirukanwa hagati ajya gukora nk’umucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.

Nk’uko bitangazwa n’inyandiko y’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, Sebanani yaje gukora kuri Radiyo Rwanda muri gahunda zikurikira : Discothèque-Phonotèque, Urwenya, Ubuvanganzo bw’umwimerere Nyarwanda, Umukinnyi w’ikinamico mu itorere “Indamutsa”.

Azwi cyane mu makinamico akinanye ubuhanga n’ubu agikundwa n’Abanyarwanda. Azwi cyane ni Nzashirira ingurugunzu nkiri Ngangi ; Icyanzu cy’Imana (Uwera), n’izindi.

Sebanani yashakanye na Mukamulisa Anne Marie tariki 01 Nzeri 1979 babyarana abana bane aribo, Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara Diane, wavutse mu 1984 ; Shyengo Frida, wavutse mu 1985 ; na Songa Aristide ariwe bucura , wavutse mu 1988.

Nyina w’aba bana bose we yagize amahirwe yo kurokoka Jenoside, akaba avuga ko Songa atazi se neza kuko agize imyaka ibiri mu 1990, Sebanani yahise afungwa mu bo Leta yariho yitaga ibyitso by’Inkotanyi. Afunguwe ubuyozi bwa ORINFOR bwanze kumusubiza mu kazi ngo ntibakorana n’ibyitso.

Yari Umunyamakuru n’Umuhanzi, ukundwa ndetse ugikundwa na benshi

Indirimbo Urabaruta, Karimi ka shyari, Zuba ryanjye, Urwo ngukunda ni cyimeza, Mama Munyana, Susuruka yaririmbanye n’umufasha Anne Marie, Nkumbuye umwana twareranywe n’izindi zinyuranye ; ni urwibutso rukomeye yasigiye Abanyarwanda.

Kubera urukundo rwamurangagaho byatumye umufasha we amutura indirimbo y’urwibutso yise “Uracyariho”.

Mukakalisa avuga ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko n’ubwo Sebanani yavuye mu bamukunda, ariko ko bakimuzirikana kandi ko umuhanzi adapfa kuko ibihangano bye bituma aguma mu mitima y’abari bamuzi aho usanga abantu benshi bamwibukira mu ndirimbo ze ndetse n’amakina mico atandukanye.

Ngo kuba Sebanani atakiriho ntibivuze ko yazimye kuko yasize abana baseruka mu izina rye, kandi ngo yapfuye mu buryo bw’umubiri ariko roho ye iracyari kumwe n’umuryango we akaba ari na yo mpamvu yamutuye iyo ndirimbo.

Sebanani kandi yari afite impano yo kwicurangira akoresheje ibyuma bya kizungu nka piano, gitari kuvuza ingoma n’ibindi.

Mu mwaka wa 1973 ni bwo yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga “Vox Populi” nyuma yaho Sebanani na bagenzi be batangije orchestre “Impala” yakunzwe ndetse kugeza n’ubu igikunzwe na benshi, kuva icyo gihe ngo banahise bamuha akazina k’akabyiniriro ka “Pépé la Rose” .

Nyakwigendera Sebanani ni we wabaye umuhanzi mu muryango w’iwabo ari na yo mpamvu Mukamulisa yemeza ko inganzo ye nta handi yayikomoye uretse kuba yarabyiyumvagamo gusa.

Yari afite ibihangano by’umwimerere we, kandi yibandaga cyane ku buzima busanzwe, kwerekana ibitagenda iyo yabonaga ibintu bizamba mu muryango Nyarwanda ndetse no ku rukundo.

Mukamulisa yagize ati “Sebanani iyo yajyaga guhanga yarabanzaga akitegereza uko umuryango Nyarwanda uhagaze ku gihe cye ahereye ku baturanyi be ba hafi, yaririmbaga urukundo rwa kivandimwe ndetse n’urw’abasore n’inkumi agamije kurubyutsa kuko urwa benshi rwari rwarakonje”.

Nyakwigendera Sebanani Andereya yari umuntu urangwa n’urugwiro ndetse ugasanga arangwa no gususurutsa abo bari kumwe akoresheje ibiganiro bisetsa.

Sebanani yakundaga kwegera abana be akabigisha kwanga umugayo n’umushiha nk’uko mu buhanzi bwe habaga higanjemo amagambo yamagana urwango, amatiku, kwivanga, munyangire, n’ibindi.

Sebanani yagiraga abantu inama nk’uko byumvikana cyane mu butumwa bukubiye mu ndirimbo ye yise “Karimi ka shyari”, aho yakanguriraga abantu kurangwa n’umutima ukunda batababazwa n’ibyiza abandi bagezeho.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

mubyukuri Andre ndamukunda change .lndirimboz ndazumva
GS imana imuhe iruhuko ridashira

niyonizeye fellix yanditse ku itariki ya: 1-07-2018  →  Musubize

mubyihorere ndibuka mama avugako agiye aho impara zakoreye igitaramo maze akavugako sebanani nadacuranga aribwitahire yewe igendere ntore yimana

ARISE yanditse ku itariki ya: 26-01-2018  →  Musubize

Yemwe uwo mugabo nange naramukundaga kdi mubyukuri sinarimuzi ariko muburyo bwo kumwibuka hakoreshwe ngufu kbsa.

kimamiro yanditse ku itariki ya: 4-07-2014  →  Musubize

Sebanani yadusigiye amateka meza .ntiduteze kuzamwibagirwa Imana imuhe iruhuko ridashira twe twavutse dusanga yaripfiriye ubu tumubona ku mafoto gusaa.

ishimwe patrick yanditse ku itariki ya: 7-04-2014  →  Musubize

Buriya, Sebanani muzi mu ndirimbo no munkinamico narinziko ningera mu Rwanda nzamubona ariko sinabashije kumubona!!! byarambabaje nkabandi bose bazize akarengane.Ariko bulya abahanzi ntibapfa kuko muzika ye ituma tumwibuka.Jenoside yatumazeho Intwali nyinshi none tuvuge iki se bana ba mama abasigaye nimwihangane.

kanakeza yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

Si abahutu benewabo bamwirengeje se, nabo barihekuye barakanyagwa. mbega kwikora mu nda!

uwineza yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

Igendere Ntwali Sebanani, tuzahora tukwibuka kandi n’ umuryango wawe Imana izawuhe kwihangana kuko babuze umuntu w’ intangarugero. Abakwishe nabo baraduhemukiye kuko baduteye irungu n’ akababaro kenshi. N’ ubwo ntakuzi isura ariko ifoto yawe iragaragaza ko wari Umunyarwanda wuzuye urukundo. Tuzahora tukwibukira no ku bihangano biryoshe wadusigiye twese utarobanuye. Nanjye niyemeje kuzitabira ikigega cyo kugushyigikira.

yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

Intwali yaratabaye nk’uko bari barabiririmbye, ariko Pepe la rose, by’umwihariko Imana izamwihembere. Nasabaga Mme MUKAMULISA, kudushyiriraho ikigega cyitwa ’’SEBANANI FONDATION’’ kizajya gifasha abahanzi maze abakunzi ba Pepe la Rose tukajya tunyuzamo inkunga.

Mbwirabumva J.Damascene yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

uwo mugabo nange naramukundana ntaramubona,, ariko umuntu uvuze ibyo gushiraho ikigega cyo gufasha umurwangowe ndamushyigikiye kabisa ,,, cyagwa bagategura ibitaramo byokumwibuka buri mwaka, it can be good

kare yanditse ku itariki ya: 21-11-2012  →  Musubize

nzahora mwibuka.aliko ntibihagije hagombye kubaho uburyo hashobora gushyirwa ho gahunda yikusanya noti biturutse kubakunzi biyi ntwari dore ko turi benshi bigafasha umuryango we rero kubabwira ngo nibihangane byonyine ntibihagije umukunzi wa sebanani

kalonzo yanditse ku itariki ya: 8-11-2012  →  Musubize

uwazanye intambara arakiyahura ndababaye rwose mwibutse mwikinamico no muri muzika nibukako ariwe wavuzaga umuduri mundirimbo umubano urwanda na zaire ,twaramukundaga twese ishyano ritaragwira igihugu kandi tuzakomeza kumuzirikana ntituzamwibagirwa uwaba uzi aho yaguye azatubwire

nakaga yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Rwose nsomye iyi nkuru amarira yuzura mu maso, abanzi b’igihugu badukozeho abantu bishe abantu bakica n’ibyiza, uwaba azi uko SEBANANI yatabarutse bazabitubwire kandi batubwire niba abamwishe baramenyekanye bagahanwa ! Ibi bintu ni ngombwa kuko byaba byujuje iyi nkuru y’uyu munyamakuru nshimira kuba yaradushakiye amakuru ku mibereho ya nyakwigendera SEBANANI. Umufasha we yihangane kandi n’abana be bakomere.

HUGUES yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka