Bugesera: Umugeni utajyanye igare mu bishyingiranwa baramusenda

Mu karere ka Bugesera igare rifatwa nk’ikintu gikomeye kuko ryifashishwa mu mirimo myinshi, ibyo bikaba bituma umugeni utarijyanye mu birongoranwa ashobora kubengwa ndetse bikanazamuviramo kubura umugabo.

Umukobwa udafite ubushobozi bwo kugura igare kwizera kurongorwa ni ihurizo nk’uko byemezwa na Mukamusoni Jeanne wo mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera.

Agira ati “iyo umuhungu mwumvikanye kuzabana mukagena umunsi w’ubukwe ntabwo yirirwa akubwiriza ngo uzazane igare kuko birazwi ko utarijyanye ashobora guhita akohereza maze ugasubira iwanyu”.

Avuga ko abakobwa iyo babona nta bushobozi bafite bashaka abandi bahungu nabo batabufite bakibanira nta birori by’ubukwe bibayeho, icyo gihe mukibanira gutyo ukishyingira aho kugirango ugwe ku iziko.

Ati “muragenda mu kabana mwagira amahirwe yo gukomeza kubana mukazabishakana, yewe mwabishaka mugakoresha ibirori mugatumira abantu benshi”.

Igare rifatwa nk'ikintu cy'agaciro mu Bugesera.
Igare rifatwa nk’ikintu cy’agaciro mu Bugesera.

Mukamusoni avuga ko uretse igare hari n’ibindi bisabwa birimo matora yo kuryamaho ndetse n’intebe zo munzu.

Akomeza agira ati “iwanyu mushobora kuba mutaryama kuri matora cyangwa se mutanafite intebe zo mu nzu ariko wajya kurongorwa bikaba ngombwa ko ubijyana. Ariko ibyo biza ari n’inyongera kuko iby’ingezi ari igare n’isuka kuko ibyo iyo utabifite uba uri nyakwigendera”.

Mu gihe henshi mu Rwanda inka ifite byinshi isobanuye mu bukwe kuko bayikoresha nk’inkwano, mu karere ka Bugesera bo siko bimeze nk’uko bisobanurwa n’umusaza Karinijabo Venant.

“ ubundi akenshi na kenshi hano mu Bugesera bakwa amafaranga ariko hari abandi batari benshi bakwa inka nubwo bidakunze kubaho, abakobwa b’inaha babakwa kuva ku bihumbi 200 kugeza kuri 300”.

Avuga ko muri ayo mafaranga ariyo bakuramo igare ndetse n’ibindi umugore akenera kugirango ubukwe bugende neza.

Iyi migenzo yabaye nk’itegeko ritanditse cyane cyane mu bakiri bato ariko abakuze bo babibona ukundi nk’uko byemezwa n’umusaza Karinijabo Venant.

“ubungubu twe ababyeyi turahazaharira, ushyingiza umukobwa ugashyiramo igare n’ibindi ku buryo usanga inkwano uyikubye kabiri. Iyo ufite umuringoti uremera ukawugurisha kugirango umushyingire kandi ukazamuha n’umunani”.

Mu Bugesera, n'abagore batwara igare nta kibazo.
Mu Bugesera, n’abagore batwara igare nta kibazo.

Ku ruhande rw’abasore bitegura kurushinga bo ngo ntibibagora iyo bamaze kubona ibyo basabwa byose nk’uko byemezwa na Iradukunda Samuel witegura kurushinga mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Ati “iyo umaze kubona wujuje inzu, ukabona inkwano ubwo umugore uba wamubonye. Ubundi urigaramira kuko ibikoresho bindi umugore abizana”.

Avuga kandi ko asanga umugore azana ibintu byinshi birenze inkwano umuhungu aba yaratanze, ibyo bikaba biterwa n’ibyo uba wumvukanye n’umukobwa ndetse n’iwabo.

Mu busesenguzi bwakozwe n’abantu batandukanye basanze impamvu igare riza ku mwanya wa mbere mu gucyuza ubukwe mu Bugesera ari ukubera ko rikoreshwa imirimo myinshi cyane cyane iy’imvune, nko kuvoma amazi, gushaka inkwi ndetse no gukoreshwa mu ngendo zitandukanye. Muri ako karere igare kandi kuritwara ntibireba imyaka, igitsina cyangwa ingano.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka