Kudakurikirana abishe umwami Rudahigwa ntibyaba ari ukumutesha agaciro?

Ntabanganyimana Salomon, wiga mu mwaka wa gatanu mu Rwunge rw’amashuri rw’Indatwa n’Inkesha (Groupe cyangwa Groupe Scolaire Officiel de Butare: GSO) aribaza niba kudakurikirana abishe umwami Rudahigwa bitaba ari ukumutesha agaciro.

Salomon yabajije iki kibazo abari baje kubaganirira ku butwari tariki 25/01/2012, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bo kuri iki kigo gusobanukirwa n’intwari z’igihugu cy’u Rwanda, ndetse no kubashishikariza kuba intwari ubwabo.

Salomon yagize ati “mwakomeje kutubwira ku byiza by’umwami wacu Rudahigwa. Nyamara amateka avuga ko yishwe. Iyo urebye ahandi hantu nk’i Burundi, ubu bari gushakisha abishe igikomangoma Ludoviko Rwagasore.

Ndakeka ko nibabimenya neza hari icyo bazabikoraho. None ndibaza nti: ese haba hari abantu bakurikirana iby’urupfu rwa Rudahigwa ngo bamenye uko yapfuye n’icyabiteye? Niba iyo komisiyo itariho, ntibyaba ari ukumutesha agaciro?”

Kwibaza ikibazo nk’iki kandi, Salomon uyu ngo abikomora ku kuba abazungu bari kwishyuza u Rwanda bene wabo bapfiriye mu ndege yari itwaye Perezida Habyarimana. Ibi bikamutera kubaza ati “ese ko Ababirigi ari bo bagize uruhare runini mu kutwicira umwami, bo nta kintu bagomba kudukorera nk’abantu badukoreye ibibi nk’ibyongibyo?”

Guillaume Serge Nzabonimana, umujyanama wa Minisitiri wa Siporo n’umuco, akaba n’umwe mu bari baje gutanga ibiganiro kuri GSO ati: “mu myaka myinshi yashize, iki kibazo cyo gucukumbura ukuri ku rupfu rw’umwami Rudahigwa nticyari mu byihutirwaga mu gihugu. Hari n’ibindi byinshi byo gukemura. Hari igihe kizakurikiranwa n’abandi, kuko mu ijoro rimwe utakurikirana ibibazo byose kandi ngo bibonerwe umuti.”

Dr. Ntabomvura Venant na we wari waje gutanga ibi biganiro ati “icyo twakura muri iki kibazo cya mugenzi wanyu ni iki ngiki: mujye mutinya amateka. Uzi ubwenge yakwiyandikisha mu mateka meza, kuko hari igihe amateka mabi yazagaruka akora kuri nyira yo.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka