Impamvu 5 zituma abasore batinda gushaka

Hari abasore barengeje imyaka 35 batinze kurongora, bigatuma abantu bibaza impamvu badashaka ngo nabo babe abagabo rimwe na rimwe inshuti n’abavandimwe babo ugasanga bahora babaza impamvu badashinga ingo.

Bamwe mu basore bari muri iyo myaka, abagabo bashatse batinze n’abakobwa baganiriye na Kigali Today batubwiye impamvu zibitera n’ubwo bamwe bikururwa n’impamvu bwite ariko zose wabumbira muri izi eshanu zikurikira.

1. Kubura ubushobozi bwo gukora ubukwe

Abo twaganiriye bahuriza ku mpamvu y’ubushobozi buke bwo gukora ubukwe no kwita ku rugo nyuma yo gushaka umugore. Bemeza ko muri iyi minsi, ubukwe buhenda bugakorwa n’umugabo bugasiba undi.

Umugabo witwa Manirere Emmanuel avuga ko ubukwe buhenze cyane cyane mu mijyi kuko busaba amafaranga menshi kandi abo basore baba bashaka gukora ubukwe nk’ubw’ abandi ariko amikoro akababera imbogamizi.

2. Gutinya inshingano z’urugo

Bamwe mu basore batinya gushaka kubera gutinya inshingano z’urugo zirimo kwita ku muryango wawe awushakira ibyo ukeneye byose, gutanga ibisobanuro igihe cyose ku wo bashakanye n’ibindi.

Ngo hari abasore bagira ubwoba bw’izo nshingano bakaba baretse gushaka kugira ngo badahura n’ibyo bibazo bityo bakinjira mu myaka 40.

Igihe kiragera bakarongora kubera igitutu cy’abantu ahanini kubera ko gushaka bisa nk’itegeko ry’umuryango, aho utarashatse afatwa nk’umuntu wayobye.

Emmanuel Bizimana ni umugabo wubatse ahamya ko abo basore batinya ibibazo by’urugo kandi umugabo wese aba umugabo ari uko ahanganye n’ibibazo.

3. Kubengwa igihe cyo kurongora cyegereje

Umusore wakunze cyane umukobwa ateganya kuzabana na we ubuzima bwose akabimubwira bakabwemeranwa, bagatangira imyiteguro yo kubana ngo iyo amubenze ibyo bakunda kwita deception mu rurimi rw’amahanga, umusore ata umutwe ibyo kurongora akabirambika hasi.

Nk’uko abasore bakunda kurongora bari mu myaka 28 kuzamura, bituma yinjira mu myaka ya za 30 ndetse na 40 atarabenguka undi mukobwa. Ibyo biterwa n’uko nta kindi cyizere agirira undi mukobwa uwari we wese; nk’uko Kalisa Bonaventure abishimangira.

Yagize ati: “Iyo ukundanye n’umukobwa imyaka irenga ibiri kugeza no kuri itandatu, uba umwiyumvamo kurusha na mama wawe kandi umwizera kurusha abandi bantu bose, iyo agukase utakaza icyizere cy’undi mukobwa wese ukumva abakobwa urabazinutswe.”

Undi twaganiriye witwa Gikwerere yemeza ko iyo umukobwa akubenze washakaga kumurongora ufata akaruhuko “pause”. Ati: “Iyo umukobwa (fiancée) akwanze ufata akaruhuko ukumva nta wundi mukobwa wakunda ukundi bigakurizamo gutinda gushaka.”

4. Gukora imibonano mpuzabitsina bakiri abasore

Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyari umwihariko w’abashakanye na ho abasore n’inkumi bakirinda kwishora mu busambanyi kugeza bashatse. Ibyo byahinduye isura muri iki gihe, abasore ntibakigira amatsiko yo kurongora kuko bakora imibonano mpuzabitsina nk’abagore n’abagabo bashatse.

Uwamahoro avuga ko abasore batakigira amatsiko yo gushaka ngo bamenye icyo abagabo n’abagore babarushije kuko imibonano mpuzabitsina bayikora hafi ya buri gihe kandi n’abakobwa batandukanye.

Yabivuze atya: “Muri iki gihe urubyiruko usanga ruri mu busambanyi cyane, kera umuntu yarongoraga avuga ati ngiye kureba icyo abandi bandushije … ngo none aho udukingirizo twaziye umukobwa akora imibonano mpuzabitsina nta cyo yikanga.”

5. Gukunda kurya iraha

Emmanuel Bizimana asobanura ko abasore batinda baba bagishaka kurya iraha ntibasibe mu tubyiniro dutandukanye, guhora mu ngendo zo gutembera yaba mu gihugu no hanze yacyo, kwambara neza kandi bihenze n’ibindi. Iyo ufite urugo kenshi na kenshi ntibishoboka.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Kabisa nanjye kumvango ndagendera kumategeko y, Umugore ngo ndihe,Ugezehe ,wavuganaga nande,Wahembwe angahe ibintu nkibyo byo kujya mu kabari Ankontorora sinabivamo Ahubwo se ugirango ntuba ucitse kunshuti zabakobwa

Paul yanditse ku itariki ya: 4-11-2018  →  Musubize

Abahungu basigaye ari ibisambo! iyo abyaye umwana hanze, ubu ngo biba bihagije kuko aba yarisuzumye ko ari muzima kandi ngo ntabe agihambanywe ikara, ubundi bagakanira gushaka, si ugusambana kakahava!

jojo yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

Muzadushakire n’umuti wibyo bibazo

BEN yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

Gusambana ni ingeso kandi igomba gucika mu gihugu cyacu.

jean Pierre NARAMABUYE yanditse ku itariki ya: 18-02-2013  →  Musubize

ariko se ugirango abakobwa bo si uko? Nibo batuma tudashaka. uwo dufashanya kwisayidira ambwirako yumva atashaka kugirango atabohwa n’amategeko y’ingo harimo n’urubyaro.

Bigaragara ko iraha nabo barikunda kandi ni mugihe. uzi guhora wigengesereye mu mvugo mu bikorwa, ku gihe n’ibindi....

MATESO yanditse ku itariki ya: 18-02-2013  →  Musubize

muransetsa, mfite abana bane ndya uko mbishatse. ndamutse ndongoye ntibyashoboka, mbitinyutse nyamugore akabimenya umuriro waka. narongora bose bamfungiye amazi.

yanditse ku itariki ya: 18-02-2013  →  Musubize

kurongora ntamushinga urimo

katesi yanditse ku itariki ya: 16-02-2013  →  Musubize

Nonese washaka kurongoreriki kandi uhora wirongorera abubusa. Ikosa niryabakobwa nibifata abahungu bazabarongora.

bongo yanditse ku itariki ya: 16-02-2013  →  Musubize

Mbabwize ukuri, kurongora nta gihombo bigira kuko bituma ugira gahunda ukabasha no gukora ukiteza imbere. Gikwerere nabe uwa mbere.

yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

time will tell.
nibatinde bazabyara abana bafite low capacity of reasoning

yanditse ku itariki ya: 14-02-2013  →  Musubize

Ariko se warongora ushaka iki kandi ufite umugore urenze umwe kandi n’umwe uguteraho induru ndetse n’umwana cyangwa abana.

yanditse ku itariki ya: 14-02-2013  →  Musubize

Izi mpamvu ndazemeye, ariko abakobwa ntibakanire abasore bizatuma babarongora ku buryo bwemewe aho kubarongorera ubusa.

yanditse ku itariki ya: 13-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka