Umuduri uragenda uzima mu bicurangisho gakondo by’u Rwanda

Abasheshe akanguhe basanga imicurangire y’ubu itanyura amatwi nk’iya cyera ahanini ngo kubera kudakoresha ibicurangisho gakondo nk’umuduri maze abahanzi bakifatira ibiborohera.

Umusaza witwa nzarubara Vital ufite imyaka 66 avuga ko nubwo akuze akibasha kumva ibihangano bitandukanye by’abantu bazamuka muri iki gihe ariko yabigereranya n’iby’abo hambere akumva bitaryoshye kimwe kubera kutita ku bicurangisho by’iwacu.

Avuga ko kimwe mu bicurangisho yakundaga cyane cyane nko mu bitaramo mu ngo cyangwa mu mudiho wa Kinyarwanda ari umuduri. Nubwo yemera ko ibikoresho gakondo bishobora gukorwa no ku buryo bwa gihanga, avuga ko byanze bikunze uburyo atari bumwe.

Abakuze nibo usanga bakoresha ibicurangisho gakondo.
Abakuze nibo usanga bakoresha ibicurangisho gakondo.

Yagize ati “simperutse kumva ko itorero ry’igihugu rijya riba irya mbere mu muco rigatsinda amahanga? Burya ni uko hari ibya gakondo ritsimbarayeho ntibirivangire”. Kubwe, ngo urubyiruko ntirukwiye gucikira mu by’ahandi gusa ahubwo rukwiye no gutsimbarara kubyo iwabo.

Umuduri ni igicurangisho gakondo gikozwe n’umugozi w’icyuma uziritse ku giti, kikagira n’igice cy’igicuma bashyiraho ngo kiryoshye amajwi, ubundi ugicuranga akoresha uduti tubiri, intoki ndetse n’inda cyangwa agatuza.

Umuduri.
Umuduri.

Si umuduri gusa wibazwaho n’abantu impamvu usa n’uwacitse, kuko hari n’ibindi bicurangisho usanga gusa mu mazu ndangamurange abitse amateka nk’icyembe, inanga, iningiri n’ibindi.

Mu bihugu bya kure y’u Rwanda, Brazil ngo nicyo guhugu gifite umuduri mu muco wabo aho uzwi ku izina rya berimbau.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka