Iki gitabo “Hirya y’imbibi z’amaso” kijyanye n’Iyobokamana, kikaba kivuga k’“UKWIZERA” mu buryo bwimbitse kandi busobanutse. Kirimo ihishurirwa ry’ingirakamaro ku muntu wese wemera ukuri kwa Bibiliya nk’uko Jean Paul yakomeje abidutangariza.
Yongeyeho kandi ko iki gitabo gifasha umuntu wese mu rwego urwo arirwo rwose yaba arimo, kuko igituruka mu ijambo ry’Imana cyose kitajya kiba gito ku bantu. Nta dini iki gitabo gishingiyeho, ariko gishingiye kuri Bibiliya ijana ku ijana.
Muri iki gikorwa cyo kumurika iki gitabo, abahanzi batandukanye bazaba baje kwifatanya nawe mu rwego rwo gususurutsa abazaba bitabiriye iki gikorwa.
Bamwe mu bahanzi bazaba bahari harimo Alexis Dusabe na Simon Kabera. Kwinjira muri iki gikorwa bizaba ari ubuntu mu rwego rwo kurushaho gushishikariza abantu gusoma no kwandika.
Umwanditsi Jean Paul Ndatsikira yagize igitekerezo n’icyifuzo cyo kwandika kuva cyera. Icyo gitabo ngo yatangiye kucyandika mu w’i 2004 ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, none agisohoye mu w’2013.
Mu magambo ye yagize ati: “Nabayeho mfite umutwaro wo kwandika ibitabo kandi nkiyumvamo ko iyo ari impano indimo, ariko kuko kwandika bigoye cyane, by’umwihariko kwandikira mu Rwanda kuko bitari mu muco wacu, byagiye bimbera ingorabahizi cyane kugera kuri izo nzozi zanjye. Ndifuza kuba umwanditsi ubuzima bwanjye bwose, akaba aribyo biba akazi kanjye nka business yanjye”.
Uyu muhanzi kandi yadutangarije ko batangije ishyirahamwe (association) ry’ubwanditsi ry’urubyiruko cyangwa n’abagitangira uwo mwuga, ariko babifitemo ubushobozi n’impano. Iryo shyirahamwe ngo rizafasha abandi banditsi bagitangira kugera ku nzozi zabo zo kwandika ibitabo.
Ndatsikira mu gusoza ikiganiro twagiranye yakomeje asaba abanyarwanda gukunda umuco wo gusoma no kwandika kuko mubitabo habamo ubwenge.
Umwanditsi NDATSIKIRA Jean Paul yavukiye mu gihugu cy’i Burundi mu mwaka wa 1980. Mu mashuri yisumbuye yize Indimi (Lettre) muri Groupe Scolaire de Karengera Kibuye naho muri Kaminuza yiga ibijyanye n’Ubukerarugendo (Travel and Tourism Management) muri Rwanda Tourism University College (RTUC).
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|