Imyenda yerekana ibice by’umubiri ngo yatuma abakobwa bafatwa ku ngufu

Minisitiri muri Prezidansi, Tugireyezu Venantie yagiriye inama abana b’abakobwa kwirinda kwambara imyenda ishotora abahungu kuko byabakurira ibibazo by’uko bashobora kubafata ku ngufu.

Mu kiganiro cyamaze iminota iri munsi y’itanu yicaranye n’itorero nyuma yo gutangiza urugerero n’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu karere ka Gakenke tariki 22/01/2013, ngo minisitiri yabashimiye uburyo babyinye neza ariko abagira inama yo kwambara imyenda ibakwiriye iterekana inda n’amabere kuko ishobora gutera ibishuko abasore bakaba babafata ku ngufu.

Mukantoni Seraphine, umukobwa w’imyaka 16, umwe mu banyeshuri bagize iryo torero ryo ku Ishuri ry’uburezi bw’Ibanze bwa Kamubuga avuga ko inama yabagiriye ari ingirakamo kandi bazikosora.

Agira ati: “Rwose byanshimishije kuba ambwiye gutya, kandi kirazira kugira ngo wanike amabere imbere y’abahungu… abahungu sinzi ukuntu mu mubiri wabo bahinduka…”.

Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Venantie agira inama abana b'abakobwa. (Photo/ L. Nshimiyimana)
Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Venantie agira inama abana b’abakobwa. (Photo/ L. Nshimiyimana)

Abo banyeshuri bavuga ko uretse n’inshingano ze za minisitiri, yaberetse ko ari umubyeyi ugira inama abana be.

Minisitiri muri Prezidansi yaberemereye inkunga y’imyenda bazajya babyinana ntiyerekane uko bateye; nk’uko abo babyeshuri babyemeza. Bifuza ko yazaza kubasura ku ishuri bigaho bakarushaho kuganira nawe.

Abakobwa bambaye imyenda igaragaraza uko bateye, usanga cyane cyane abahungu ndetse n’abakobwa bagenzi babo babitegereza bigatera abo bahungu bakwifuza gukorana imibonano mpuzabitsina ku buryo babaciye urwaho bashobora no kubafata ku ngufu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

abakera kobambaraga ubusa ntibagendaga.haruwigeraga abitaho

alias yanditse ku itariki ya: 29-02-2016  →  Musubize

ariko se ninde uba yababwiye ngo barangarire ibitabareba?mu burayi na USA ko abakobwa babyambara bakagenda ntawubitayeho?njye mbona iyo uri kurangarira ibitakureba uba warabuze akazi

yanditse ku itariki ya: 28-01-2013  →  Musubize

Ndanezerewe mumutima ndetse cyane kubona umubyeyi
uru murwego nk’uru agira inama nzima abari nkaba mbonye.
Imana iguhe umugisha pee,kwambara nabi hari ababyita umujyi,iterambere,ubusirimu....,komeza uhanure abari b’urwanda kandi byaba byiza n’abandi bayobozi bakuru baboneyeho mugafatanya gucyaha,guhugura no gutesha.

Ntaganira yanditse ku itariki ya: 26-01-2013  →  Musubize

Rwose komerezaho mubyeyi turagushyigikiye kandi n’Imana ishyigikiye izo nama nziza. Uri umubyeyi ubereye abo urera; iyi nama niyo, nubwo itaca burundu ifatwa kungufu rimaze kuba icyorezo ariko iri mubyatuma rigabanuka. Erega binatera kwiyubaha,none se dukomeze gushimishwa n’abana bacu basigaye bagenda banitse amabere n’imicondo n’intege hanze? ese mwe mubona byiyubashye koko? Oya ntibikabeho. Abavuga ko ataribyo bitera gufata ku ngufu,ntabwo nemeranywa nabo, nubwo ataribyo byo nyine, ariko biri mubikurura igitsina gabo bikabatera irari ry’ubusambanyi; Njyewe ibi mbivuga nshingiye kubagiye bafatwa basambanije abagore n’abakobwa ku ngufu, iyo basobanura impamvu zabibateye iki nacyo bakivugamo kandi nicyo bagira icya mbere, bagakurikizaho kuba banyoye ibiyobyabwenge.

Bwenge yanditse ku itariki ya: 25-01-2013  →  Musubize

turashimirauyu mubyeyi kunama nziza yahaye abakobwa bo muri iyi minsi kuko bakabije kwambaranabi ibyo bigatuma umusore yamubona byatuma amufata kungufu ahubwo inama nkizo zirakenewe kurubyiruko rwose

tuyisenge yanditse ku itariki ya: 24-01-2013  →  Musubize

Nyamara abayobozi bose babaye nk’uyu mubyeyi byagira icyo bifasha abana bacu ,kandi wasanga imyambarire y’urukozasoni isa nkaho yashinze imizi muri iyi minsi igiye icika buhoro buhoro. Ese ko usanga iyo umukobwa yambaye ka Mini kagaragaza iimero ,iyo yicaye mubandi bantu cg se yicaye muri Tax ni ukubera iki ubona afashe nkagatambaro yari yitwaje wenda kurutugu ,ukabona agatwikirije kubibero bye. Njye nkeka ko nawe umutimanama we hari igihe uba umugaragariza ko ibyo yakoze bidakwiye ,ariko wenda kubera imbaraga za Sekibi ................

IRAMBONA Mack yanditse ku itariki ya: 24-01-2013  →  Musubize

Gufata kungufu mugiye kuzabitesha agaciro usange ababiko bazajya bavuga ko babitewe nuko babonye kanaka ngo yambaye imyenda ibatera ibishuko. Rape ni crime iterwa numutima mubi w’umuntu udaterwa nuko kanaka yambaye imyenda iteye itya.

Ibyo ntaho bitaniye N’umunya Politiki w"umuhindi wavuze ijambo igihe wamwana wumukobwa afatwa kunguf akanicwa, yavuze ati abakobwa nabo bagomba kujya bambara ibyenda birebire.

Nukuvuga yahaye go ahead abobagizi banabi umukobwa wese wambaye imyenda migufi azajya aba raped.

Kuki se nta ndaya ifatwa kungufu? kandi arizo zambara impenure

De Rock yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

Imyenda ishotora itesha umutwe igitsina gabo ku buryo bahita bifuza kuryamana n’umukobwa wambaye iyo myenda. Rwose nibarinde igitsina gabo ibyo bibazo kuko na bo bazaba birinze. Murakoze!

baba yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

Uyu Nyakubahwa Minisitiri ni umubyeyi, Imana imuhe umugisha. Naho abana biyambika ubusa, kimwe n’aba batanze izi commentaires(grace na love), barasekera hejuru y’umuvumba w’uruzi batazi iyo rugarukira. Umwanditsi umwe yaravuze ati: " Kuri ubu abantu b’igitsinagore(80%) bambariye ubusambanyi". Ellen.G.White ati:"Umugore cyangwa umukobwa werekana ingingo ze ziteye isoni, abasore cyangwa abagabo bamureba ,bibyutsa iruba rya kinyamaswa muri bo bakamwifuza, bityo bakaba basambanye nawe mu mitima. Ku munsi w’urubanza azabona umurongo muremure w’abantu inyuma ye barimbutse kubera ko basambanye nawe mu mitima, kandi ayo maraso azayaryozwa."

Eliya wa 3 yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

gufata kungufu ni ubunyamaswa ntaho bitandukaniye nubwicanyi, sex is about enjoying ni gute se wakwishima wica umuntu cg se wiha kubyabandi ndemeranya nawe ko ntaho bihuriye nimyambirire. However imyambarire mibi kubakobwa itera kwifuza kumugabo ariko siyo mpamvu i agree biterwa nizindi mpamvu nyinshi ntamenya neza harimo nubunyamaswa umuntu aba asanzwe yifitiye muri we si no abafata abana cg abasazi even inyamaswa ngo nazo barazifata ibyo babisobanura ute. So bakobwa mwambare neza mwikwize abafite ubunyamswa nabo babureke bakizwe bave mu byaha

grace yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

simbona se bambaye bisanzwe ababyinnyi bose babyinana?yewe ibyo gufata kungufu njyembona ntaho bihuriye n’uko umuntu yambaye!!! cyera se ko bambaraga inshabure???cg iyo abantu bambaye bikini bari kumazi ko nta we ufata undi kungufu????? byose ni mumutwe!!!

Love yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka