Muri ENDPK ntibatora Nyampinga mu bwiza
Ndayishimye Uwineza Marie Odile wiga mu mwaka wa 4 mu ishami ry’imibare, ibinyabuzima n’ubutabire ni we wabaye Nyampinga y’urwunge rw’amashuri Notre Dame de la Providence de Karubanda nyuma y’imyiyereko yabaye kuwa 21 Ukwakira 2012.
Ntaganira Sanny Aline ni we wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga, naho Umwali Alaine aba igisonga cya kabiri.
Nubwo abitegereje imyiyereko babonaga Odile atari we wa mbere, amanota yahawe na bagenzi be mbere bagendeye ku byasabwaga kugira ngo umuntu abe nyampinga muri iri shuri, ni yo yamuhesheje uyu mwanya.
Ibyagendeweho rero ni ukuba umunyeshuri agira amanota guhera kuri 75% kuzamura, agira isuku, yubahiriza amabwiriza y’ikigo, atari ntibindeba kandi atagira ibyo yangiza, anakunda kugira udushya duteza imbere bagenzi be.
Uwagombaga gutorwa muri iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu kandi yagombaga kuba afite itsinda ahuriramo na bagenzi be nk’ikipe yo gukina, abascuti, abalejiyo, …

Ubusanzwe Odile agira amanota 90%, akarangwa n’imico myiza, mbese ngo yari yujuje ibisabwa, ku buryo abanyeshuri bose ari we bahurizagaho batora mbere.
Ba Nyampinga babanje gutorwa na buri shuri, uretse abo mu wa gatandatu, hagendewe ku ngingo twavuze.
Nyuma yaho abanyeshuri bose bahuriye hamwe maze mu bakandida 10 bari bahari hatorwamo batandatu bagombaga guhatana mu myiyereko isoza. Amanota abanyeshuri batanze yabariwe kuri 60%, naho ay’imyiyereko abarirwa kuri 40%.
Mu gutora Nyampinga muri ENDPK, ntibareba ubwiza, ahubwo icyo umuntu yamarira bagenzi be. Sr Marie Goretti Mukarubayiza, umuyobozi w’iki kigo, ati « twe ntidutora nyampinga w’ubwiza, ahubwo nyampinga uhiga bagenzi be mu migenzo myiza».
Sr Marie Goretti yunzemo agira ati « ishuri ryacu ryaragijwe umubyeyi Bikira Mariya. Na we ntiyari ntibindeba akamenya no kwibwiriza. Urugero ni mu bukwe bw’i Kana aho yabonye abakwe babuze inzoga agasaba Yezu kugira icyo akora.
Twifuza ko abakobwa bacu bamufatiraho urugero».

Hari abajya bavuga ko umukobwa wagaragajwe nk’aho ari mwiza bimuviramo ubwibone kandi ibi bitabereye Umunyarwandakazi, ku buryo kubijyana no mu bana ari ukurengera.
Ibi ariko siko Sr Marie Goretti abibona kuko ngo Nyampinga wo mu kigo cyabo abanza gutorwa na bagenzi be, ibi bikabatoza kumenya gushishoza no kuvugisha ukuri. Ahubwo abona n’ibindi bigo byari bikwiye gutora ba Nyampinga.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bazategure n’amarushanwa ya ba nyampinga bafite nibura imyaka 18 bakiri amasugi turebe. Rahira ko bataba bake cyangwa tukanababura!