“Ibitekerezo bidashingiye ku muco ntibyatugeza ku bukungu burambye” - Minisitiri Mitali

Minisitiri w’umuco na siporo, Mitali Protais, aravuga ko iterambere ry’igihugu rigomba gushingira ku kwimakaza umuco w’igihugu, kuko umuco wirengagijwe nta terambere ryagerwaho.

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cy’umuco ku rwego rw’igihugu tariki 19/11/2012; imihango yabereye mu ishyamba rya Ruhanga, riherereye Nkotsi na Bikara, mu karere ka Musanze, Minisitiri Mitali yasabye ko buri wese yaharanira ko umuco utezwa imbere.

Nkotsi na Bikara ni ahantu hafite amateka akomeye y’igihugu, kuko ariho himikirwaga abami b’u Rwanda bose, kandi bigaragazwa n’ibimenyetso bihagaragara.

Yagize ati: “Ntabwo byakumvikana ko ahantu nk’aha abami bose b’u Rwanda bazaga kwimikirwa, ku buryo bugendeye ku mategeko y’icyo gihe, hatahabwa agaciro hakwiye kuko ari ubukungu bukomeye twifuza gusigasira ku buryo burambye”.

Minisitiri Mitali yavuze kandi ko kuva u Rwanda rwabaho, rwakunze kugendera ku muco w’ubwubahane, ubworoherane, ndetse n’ubufatanye; ndetse n’igihe habaga Jenoside yakorewe Abatutsi umuco wari watakaye, ubupfura n’ubumuntu bisimbuzwa ubunyamaswa.

Yongeyeho ko uwo muco ariwo waje kongera kubakirwaho, maze u Rwanda rurongera rurubakwa, kugeza nanone, akaba ariyo mpamvu igihugu cyihuta mu iterambere, haba mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, gutera imbere no kubana n’amahanga.

Ati: “Ibitekerezo bidashingiye ku muco ntabwo byatugeza ku bukungu burambye. Niyo mpamvu aha hantu n’ahandi hari amateka y’igihugu cyacu hakwiye kumenyekana hakabungabungwa, ubushakashatsi bugakorwa ku buryo bwimbitse, kuburyo amakuru yose yashyirwa ahantu”.

Minisitiri Mitali yagaragaje kandi ko hari ibihugu byateye imbere, kandi bizwiho kubaha umuco wabyo, ku buryo binakorerwamo n’abanyamahanga batari bacye, ariko bakaba basabwa kubaha umuco w’abanyagihugu kimwe n’abenegihugu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Kabagamba Deogratias, yavuze ko umuco ariwo shingiro rya byose, haba imibereho myiza, imiyoborere myiza, ubukungu n’ibindi bigomba kuba bishingiye ku muco.

Icyumweru cy’umuco kizarangwa n’ibiganiro bizatangwa n’inzego zitandukanye, abanyamadini, abayobozi b’ibitangazamakuru ndetse no kumurika ibikorwa bijyanye n’umuco; kikaba kizasozwa kuwa gatanu tariki 23/11/2012.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka