Abayisenga Jean Claude agiye gushyira hanze igitabo yise ‘‘Ipfundo ry’urukundo rw’igihugu’’

Umuhanzi Abayisenga Jean Claude asigaye ari n’umwanditsi w’ibitabo, agiye gushyira hanze igitabo cye cya mbere yise « Ipfundo ry’urukundo rw’igihugu ». Ngo ibijyanye no kucyandika byarangiye akaba ari mu myiteguro yo kugishyira hanze.

Kwandika iki gitabo gikubiyemo ubutumwa bwo kurwanya ingegabitekerezo ya Jenoside ngo ntabwo byamugwiririye kuko agahana mu mpera za 2004 muri GS Kibihekane yahashinze club ya Anti ideologie Genocidaire.

Abayisenga ati « By’ukuri nyuma yo kuganira na bangenzi banjye b’abanyeshuri b’icyo gihe nasanze hari icyo nafasha.

Numvaga amagambo avugwa icyo gihe nkumva anteye impungenge kandi mwaba muri ahantu hari abantu benshi bakagaragaza ko basobanukiwe. bityo mpitamo kwandika igitabo ngo n’aho ntabasha kugera cyo kihagere ».

Abayisenga Jean Claude.
Abayisenga Jean Claude.

Yakomeje atubwira kandi ko yanababajwe cyane n’ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside aho Abanyarwanda b’inzirakarengane bishwe bazira ubwoko bwabo.

Yagize ati : « Indi mpamvu, nari mfite umutwaro undemereye. Nahoraga nibaza impamvu abantu baba barishe inshuti, abavandimwe, imiryango yabo, bikanyobera mfata umwanzuro wo gukora ubushakashatsi ku byabaye mu Rwanda, nifuza kumenya imvo n’imvano ya buri kimwe... ».

Yakomeje atubwira ko igitabo kitazatinda kujya hanze ndetse ko anateganya kukimurikira Abanyarwanda mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka.

Abayisenga Jean Claude ni umuhanzi w’indirimbo z’umuco akaba azwi ku ndirimbo ‘Nimutwarane’ na ‘Gikundiro’ yasohoye muri 2011.

Cover y'igitabo Ipfundo ry'urukundo rw'Igihugu.
Cover y’igitabo Ipfundo ry’urukundo rw’Igihugu.

Abayisenga Jean Claude yavukiye mu karere ka Huye mu mwaka w’i 1984. Amashuri abanza yayize muri E.P. Rugango, ayisumbuye ayatangirira muri GSOB (Groupe Officiel de Butare) ayarangiriza muri GS Kibihekane.

Mu buzima busanzwe arubatse, yashakanye na Chantal Umuhoza tariki 10/06/2012. Ni umucuruzi wikorera ku giti cye akaba yarize ibijyanye n’icungamutungo (Accountancy).

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka