FESPAD y’uyu mwaka ifite akamaro kanini ku ishoramari n’ubukerarugendo mu Rwanda

Iserukiramuco mpuzamahanga (FESPAD) rya munani riteganijwe kuba guhera tariki 23/02/2013-02/03/2013 mu Rwanda ngo rifitiye akamaro kanini igihugu mu bijyanye n’iterambere ry’ishoramari n’ubukerarugendo ndetse no kugihesha isura nziza; nk’uko umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo gishinzwe iterambere (RDB), Rica Rwagamba yatangaje.

Ati: “Abanyarwanda bazitabira iri serukiramuco bazaryungukira mo byinshi bijyanye no kumenyana n’abandi hamwe n’imico yabo, rizahesha isura nziza u Rwanda ku buryo binakurura ishoramari. Abazaza bazaba ari abakiriya bacu mu nzego zinyuranye zirimo n’ubukerarugendo.”

FESPAD ni amarushanwa yo gusangira imico n’imigenzo by’Afurika, aho ababyinnyi n’abaririmbyi bakomoka mu bihugu bitandukanye, boherezwa n’ibihugu byabo, mu rwego rwo guteza imbere umuco w’ubumwe bw’Abanyafurika.

Ikigo cya RDB ntikirashobora gutangaza ibihembo, n’uburyo kizahemba ababyinnyi n’abaririmbyi bazitabira FESPAD, kuko ngo hakiri byinshi bikenewe mu myiteguro y’uwo muhango.

Inyungu za FESPAD ku bacuruzi bo mu Rwanda, ni uko ibicuruzwa na servisi byabo bizagurwa, bakaba basabwa kugira umwihariko mu gukora ibintu byujuje ubuziranenge, kandi bakamenya kubyamamaza, nk’uko ikigo cya RDB kibisaba.

RDB ifatanyije na Ministeri y’umuco na Sporo (MINISPOC), byatumiye ibihugu bisaga 40, ahanini byo muri Afurika, bikazajya byohereza itsinda ry’ababyinnyi n’abaririmbyi 10 bavuye muri buri gihugu, bakazazenguruka mu bice bitandukanye bigize intara zose z’u Rwanda, berekana umuco w’iwabo.

Umuhango wa FESPAD uba buri myaka ibiri watangiriye mu Rwanda mu mwaka 1998, nyuma y’umwanzuro wafashwe n’inama ya 67 y’abaministiri b’ibihugu by’Afurika yunze ubumwe, muri uwo mwaka.

U Rwanda rugiye kuba isangano ry’ibirori n’inama nyinshi, bitewe no kuba ruri hagati muri Afurika, rukaba rufite umuco ukurura abanyamahanga cyane, kandi rukagira umutekano, isuku, ikirere cyiza, hamwe n’ibikorwaremezo nk’amahoteli, imihanda na za stade zo kwakira imikino inyuranye, nk’uko Rwigamba yabisobanuye.

Mbere y’iri serukiramuco nyafurika, ku matariki ya 11-16/02/2013, hateganijwe irindi serukiramuco ryiswe “Jamaa fest” ry’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’ububarsirazuba (EAC), nk’uko Umuyobozi ushinzwe umuco muri MINISPOC, Lawren Makuza yatangaje.

Avuga ko kuba mu Rwanda hategurwa amaserukiramuco abiri mu gihe cyegeranye, ntacyo bizahunganyaho na gito kuko ngo ni ibirori byateguwe neza, ahubwo bishobora kuzuzanya kuko ngo bamwe bashobora kudahita bataha, bakabyitabira byombi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

DEAR RICA, KEEP IT UP. URI UMUHANGA, URI MWIZA, WICISHA BUGUFI, URI UMWANA MWIZA (WAMPESHEJE STAGE/INTERNSHIP MURI ORTPN UKIRI EXECUTIVE DIRECTOR) NDABIGUKUNDIRA. IMANA IKOMEZE IKURINDE.

Hello yanditse ku itariki ya: 24-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka