Abashinwa bagaragarije Abanyehuye bimwe mu biranga umuco wabo
Udukino tugufi tw’ikinamico ryifashisha kuririmba, maji, indirimbo z’inshinwa, ndetse n’imikino imwe n’imwe ishingiye ku igororamubiri, ni byo byaranze igitaramo itorero riturutse mu Bushinwa ryagaragarije Abanyehuye bari muri Grand Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda tariki 29/01/2013.
Iri torero ry’Abashinwa, ryaje i Huye ku bufatanye ndangamuco n’ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe ubugeni n’ubuhanzi (Centre Universitaire des Arts-CUA). Ngo icyari kibazanye, ni uguteza imbere ubufatanye mu by’umuco hagati y’Abanyarwanda n’Abashinwa.

N’ubwo ahanini imikino yagaragajwe ari iy’Abashinwa, n’itorero Inyamibwa ryo muri Kaminuza y’u Rwanda ryagaragaje uko Abanyarwanda babyina. Hari n’abana b’Abanyarwandakazi babyinnye imbyino y’inshinwa, baririmbiwe n’umushinwa, ariko bigana uko Abashinwa babyina.
Nanone kandi, mu rwego rwo kugaragaza ko na bo bashimishwa no kumenya umuco nyarwanda, umushinwakazi, agendeye ku njyana y’indirimbo y’umuhanzikazi w’umunyarwanda uzwi ku izina rya Kamaliza, yaririmbye indirimbo ivuga ngo “naraye ndose …”.

Muri rusange, abari bitabiriye ibi birori bishimiye kubona aho Abashinwa berekana umukino wo kurwana. Umunyeshuri wo muri Kaminuza witwa Gasana yagize ati “najyaga mbona imirwano y’Abashinwa muri filimu nkagira ngo ni montaje (montage) none burya bya bindi barabikora koko!”
Umuhanzi witwa Nsabimana Faustin uzwi ku izina rya Faustin Bieber we yagize ati “nk’umuhanzi ku giti cyanjye, Abashinwa nabarebeyeho uko umuhanzi yakwitwara igihe ari kuri stage/scène. Batumye kandi mbona ko natwe dushobora kujya hanze y’u Rwanda tukereka amahanga ibyiza umuco wacu ubumbatiye”.

George Rwamasirabo, umuyobozi wa CUA we ati “ubufatanye mu by’umuco n’Abashinwa, kuri twebwe bizatubera inzira yo kureba ibyo twashungura mu muco wabo byiza tukabyigana.”
Ubufatanye hagati y’Abashinwa na Kaminuza si uwa none, kuko ngo uretse no mu by’umuco, Abashinwa baherutse gushyikiriza iyi Kaminuza ibikoresho bitandukanye byo kwifashisha mu myigishirize.

Igihugu cy’Ubushinwa kandi cyageneye uwari umuyobozi wa CUA buruse yo kujya kwiga iwabo, none ubu akaba ari kwiga.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nange narimpari byari byiza ,uretse ko bankoreyeho maji bakanyambika ijipo
Habayeho kwibeshya mu nkuru ni Itorero INDANGAMUCO ryerekanye ubwiza bw’umuco nyarwanda ntabwo ari inyamibwa!!
uwomucowabo wokwirwanaho ahanini ndawemera batwigishiriza abana bakabifatanya no guhamiriza nabyo nibyiza