Ubuhanzi gakondo bushobora gufasha mu kwihangira umurimo

Imbyino, imivugo, amazina y’inka, inanga, umuduri n’ibindi bihangano gakondo, si impano ya buri wese kandi bikenerwa. Bamwe mu rubyiruko biyumvamo iyo impano, biyemeje kubikora nka ba Rwiyemezamurimo kandi bafite icyizere ko bizabateza imbere.

“Ibihangano gakondo bifasha mu gusigasira umuco nyarwanda; ariko kuri ubu, kuba mu matorero tubikuramo inyungu z’amafaranga”; nk’uko byemezwa na Jean Lambert Bizimana wo mu itorero “Inkuba” ryo mu murenge wa Gacurabwenge, mu karere ka Kamonyi.

Uyu musore w’imyaka 18 atangaza ko itorero rya bo rihuriwemo n’abantu b’ingeri zinyuranye: abakecuru, ibikwerere, ndetse n’urubyiruko. Mu nyungu bakuramo, bamenye amateka y’u Rwanda rwo hambere kubera abo bakecuru bari kumwe batangiye kuba intore mu gihe cy’abami.

Uretse ubumenyi ku bijyanye n’umuco wa kera, Bizimana na bagenzi be bahamya ko Itorero rituma babona amafaranga yo kugura bimwe mu bikoresho bakenera. Ngo bajya bakora ibiraka byo gususurutsa ibirori haba muri Kamonyi cyangwa i Kigali, igihembo bakuyemo bakakigabana.

Itorero Inkuba.
Itorero Inkuba.

Uwitwa Kubwimana Alphonse wo mu itorero “Abaharanira urukundo” ryo mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi, avuga ko mu itorero rya bo bungurana ibitekerezo ku bijyanye n’imyitwarire ndetse no kubyerekeye iterambere.

Uyu na we, avuga ko Itorero rya bo rikora ibiraka byo gususurutsa ibirori n’ubukwe, bakarihemba bityo abarigize bakiteza imbere.

Bitewe n’impano z’abahanzi b’aya matorero, ngo bakunze kwitabira amarushanwa aba yateguwe n’inzego zitandukanye, bikabafasha kongera ubumenyi mu bijyanye n’umwuga wa bo; kandi akenshi barabahemba cyangwa bagasubizwa amafaranga y’urugendo.

Si mu matorero abyina gusa abahanzi bashobora gukura inyungu, ahubwo no mu kuvuga amazina y’inka no mu misango y’ubukwe ababifitemo impano babibyaza umusaruro.

Umusaza Munyankindi Abeli wo mu murenge wa Mbuye, akarere ka Ruhango; amaze imyaka isaga 45 avuga amazina y’inka. Ngo mbere yamaraga kuvugira inka mu birori bakamuhereza inkongoro y’amata bitaga “amata y’abashumba” ariko kuri ubu amata yasimbuwe n’amafaranga.

Umusaza Munyankindi Abel avuga amazina y'inka.
Umusaza Munyankindi Abel avuga amazina y’inka.

Ubwo twamusangaga yaje kuvugira inka mu murenge wa Nyamiyaga wo muri Kamonyi, yavuze ko abazi kuvugira inka basigaye ari bake, ku buryo hari n’abaza kumushaka batamuzi. Ayo mafaranga bamuha rero ngo ni ay’urugendo n’insimburamubyizi y’imirimo aba yasize.

Izo mpungenge z’umubare muke w’abafite impano y’ubuhanzi gakondo, zatumye bamwe mu rubyiruko biyemeza kwiga kuvuga neza, ku buryo batangiye kujya bakora ibiraka byo kuvuga imisango y’ubukwe, gususurutsa ibitaramo, kwivuga n’ibindi.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka