U Rwanda rwahawe bimwe mu bikoresho Abadage bakoresheje mu ntambara ya mbere y’isi

Ibikoresho birimo amapine y’imodoka zakoreshejwe mu ntambara ya mbere y’isi, aho Abadage bari bakoronije u Rwanda bahanganaga n’Ababiligi bashakaga kubakuramo, byashyikirijwe ingoro ndangage y’u Rwanda ishami rya Kigali, iherereye ku Muhima.

Iyi nzu ndangamurage niyo yahoze ari icumbi rya Richard Kandt, wabaye Resida, wayoboraga Abanyarwanda mu gihe cy’ubukoloni kugeza intambara ya mbere y’isi itangiye. Muri iyi nzu niho hakubiyemo byinshi mu byaranze ubutegetsi bwa gikoloni ku gihe cy’Abadage.

Yakira ibyo bikoresho Kuri uyu wa Gatatu tariki 16/01/2013, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe inzu ndangamurage z’u Rwanda, Alphonse Umulisa, yatangaje ko ari intangiriro yo gushaka ibigaragaza amateka u Rwanda rwaciyemo.

Yagize ati: “Ni intangiriro yo kureba amateka y’Abanyarwanda kuva icyo gihe mu 1916 kugera na nubu. Kuba dufite ibyakoreshejwe muri icyo gihe, kuba kandi dutekereza ko hari n’ubwato Abadage baroshye baziko bazongera kububona hariya ku nkengero z’i Kivu i Rubengera, nabwo turabukurikirana tubuzane vuba mu gihe tubonye umuntu ubihuguriwemo uzabukurikirana”.

Ambasaderi w'Ubudage mu Rwanda yerekana amafoto y'Abanyarwanda barwanye ku ruhande rw'Abadage ubwo bari bahanganye n'Ababirigi mu ntambara ya mbere y'isi.
Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda yerekana amafoto y’Abanyarwanda barwanye ku ruhande rw’Abadage ubwo bari bahanganye n’Ababirigi mu ntambara ya mbere y’isi.

Ibyo bikoresho bigizwe n’amapine abiri, amafoto y’Abanyarwanda bavuye ku rugerero bafashije Abadage mu ntambara ya mbere y’isi n’amwe mu mafilimi yagiye afatwa icyo gihe. Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda akishimira ko icyo gikorwa kizafasha abo mu gihe kizaza kumenya amateka y’abo.

Mu myaka y’i 1980 nibwo ayo mapine yavumbuwe bwa mbere ahahoze Perefegitura ya Gisenyi, hafi y’ikibuga k’indege, ahita azanwa kuri Ambasade y’Abadage i Kigali. Amwe mu mafoto yatanzwe agaragaza Abanyarwanda barwanye ku ruhande rw’Abadage bahabwa amashimwe.

Umulisa yatangaje ko bateganya kuzana ibindi byinshi byagiye bibura, birimo ibyo ku gihe cy’Ubukoloni bw’Ababiligi, ibyagiye bisahurwa ku nzu ya Juvenal Habyarimana nayo yabaye ingoro y’umurage w’igihugu n’ibindi abantu bagiye batunze.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abazungu baziubwenge mugihe twe tuba tubona ko ibintu ari umwanda.kandi byazagirira akamaro abariinyuma byanshimishije nanjye nkunda ibintu bya kera .hashyirweho commision ishinzwe kuramassa ibintu byagira icyo byigisha aho kugira ngo bigurwe nabajya kubishongesha bibikwe hakorwe musee archeologique nkuko ahandi bihaba .mububiligi hali musee irimo ibintu byinshi byi rwanda,ikindi byemezwa ko hari ahantu hagiye hatabwa ibinntu byabazungu bicyo gihe ngo hari amakarita (point geodesique kuburyo bishatswe byamenyekana.hari ahantu muri israel habitse ubwato ngo bwarokoye abantu nkiyo ni element nziza ubwo bwato nabwo bazabuzane tujye tujya kubureba.

gatikabisi yanditse ku itariki ya: 17-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka