Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yasuye Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) ashima ibyagezweho anabizeza gukora ubuvugizi ku mbogamizi ihura na zo.
Ku itariki 30 Nzeri 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije icyaha cyo gusaba no gutanga indonke Mukeshimana Adrien, na ho Nzakizwanimana Etienne ahamwa n’ubufatanyacyaha bwo gusaba no gutanga indonke, rubakatira igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2.000.000frws) kuri buri wese.
Urukiko Rukuru uregereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rwahamije Idamange Iryamugwiza Yvonne, ibyaha bitandatu arengwa rumuhanisha gufungwa imyaka 15, no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’i Rwanda.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko umwaka w’ubucamanza 2020-2021, imibare y’ibirarane by’imanza byiyongereye kubera ibirego biregerwa inkiko byiyongereye cyane bituma imanza zicibwa ziruta izinjira nyinshi.
Abanyamategeko baganiriye na Kigali Today bavuga ko bitaramenyekana neza ahazava indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri MRCD-FLN, bagomba kwishyura ababuriye ababo n’ibyabo mu bitero byagabwe i Nyaruguru na Nyamagabe mu myaka ya 2018-2019.
Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 guhera saa tanu z’amanywa, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi rwasomye urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa.
Nyuma y’amasaha atandatu Urukiko Rukuru rwamaze rusoma urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte n’abandi 19, rwategetse ko bafungwa ndetse bakishyura indishyi z’ibyangijwe na FLN muri 2018-2019.
Urugereko rw’Urukiko Rukuru rw’u Rwanda ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka, ruvuga ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FLN, gihama Nsabimana Callixte wiyita Sankara na Paul Rusesabagina mu buryo budashidikanywaho.
Kuva uyu munyamahoteli uregwa kuyobora umutwe w’iterabwoba yagera i Kigali agahitira mu mapingu mu kwezi kwa Kanama k’umwaka ushize wa 2020, hari icyo Itangazamakuru ry’i Burayi na Amerika ridashaka kumva no kuvuga kuri we, kabone n’iyo wavuza ihembe.
Ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko umugore w’imyaka 42 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, Akagari ka Kayenzi, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo gusambanya umwana w’Umuhungu w’imyaka 14.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruzasoma umwanzuro mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20, kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeri 2021.
Ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko hari ibitangazamakuru mpuzamahanga byagize uruhare mu gukwirakwiza amakuru yerekeranye n’ibikorwa bya FLN n’ impuzamashyaka MRCD (Rwanda Movement for Democratic Change) ya Paul Rusesabagina.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatashye ibyumba bizajya bifasha abana bafite ibibazo mu butabera gutanga amakuru y’ibyaha bakoze, bakorewe cyangwa se n’ubuhamya ku cyaha runaka cyakozwe.
Kuva Rusesabagina Paul yafatwa mu 2020, kugeza muri Werurwe 2021 ubwo yikuraga mu rubanza yarimo aho areganwa n’abandi 21, Rusesabagina yagiye agerageza kwitandukanya n’ibikorwa bya gisirikare bya FLN harimo ibitero by’iterabwoba yagabye mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2018 na 2019.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwasubitse urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umushinwa na bagenzi be bakekwaho ibyaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake; Uru rubanza rukaba rwasubitswe kugira ngo hashakwe umusemuzi w’ururimi (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwegeranya urutonde rw’amazina y’abana batewe inda badakuze, kugira ngo abazitewe n’abakoresha babo bafashwe gutanga ibirego.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rumaze gutegeka ko Safari George wagaragaye mu mashusho yanize DASSO, afungwa iminsi 30 y’agateganyo akazaburana ari muri gereza.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021 rwafunze Dr. Kayumba Christopher.
Umworozi wo mu Murenge wa Karangazi wagaragaye mu mashusho aniga DASSO, yavuze ko yabitewe no kwirwanaho atari yabigambiriye.
Perezida Paul Kagame aravuga ko hagikenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage, kuko harimo ibirushaho kugenda bikomera ndetse no kwiyongera.
Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, ku wa 31/8/2021 bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umugabo ukekwaho kwica umucuruzi wo muri butike amuhoye amafaranga magana abiri y’u Rwanda yagombaga kumugarurira.
Tariki ya 26/08/2021, Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko umugore w’imyaka 47 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko, Akagari ka Kigoma, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo kwangiza imyanya ndangagitsina y’umwana w’umuhungu yareraga.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze bwashyikirijwe dosiye iregwamo abantu batanu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi cyakorewe umusore w’imyaka 21 .
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwategetse ko Nsengiyumva François wamenyekanye ku izina rya ‘Igisupusupu’ arekurwa akaburana ari hanze.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugabo ukekwaho kwica umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko amuhoye ko yatinze gutaha.
Urukiko rw’ibanze rwa Gatumba rwafunze abanyeshuri batandatu bigaga ku kigo cya ESECOM Rucano, mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo mu rubanza baburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba tariki 11 Kanama 2021 rwafunze by’agateganyo iminsi 30 umugabo utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rwamiko, Akagari ka Cyuru, ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 9 baturanye.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021, Venant Rutunga woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’u Buholandi yagejejwe mu rukiko, aho yatangiye kuburana ku byaha aregwa bijyanye n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abagore bane mu bagore umunani bakekwagaho gusagarira umucamanza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe rwabakatiye igufungo cy’umwaka umwe nyuma yo kubahamya icyaha cyo guhohotera umucamanza.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye, mu cyumweru gishize rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Mukabalisa Antoinette icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kwihekura, yakoreye umwana yari amaze kubyara, rumuhamya icyaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu.