Umuturage wo mu Karere ka Muhanga witwa Ndayisaba Jean Marie Vianney, arasaba inzego zibishinzwe kumurenganura nyuma y’uko umutungo we wa Miliyoni 45 z’Amafaranga y’u Rwanda ugurishijwe kuri Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda muri cyamunara.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukorera i Kanombe mu Mujyi wa Kigali ruhanishije igifungo cy’imyaka 25 Maj Habib Mudathiru n’abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda ari bo Pte Muhire Dieudonné na Pte Ruhinda Jean Bosco (utarafatwa).
Isomwa ry’urubanza rwa Maj Habib Mudathiru na bagenzi be 31 rirakomeje mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare(i Kanombe), aho ategereje icyemezo cyo gukatirwa igifungo cyangwa kurekurwa mu gihe yaba nta byaha bimuhamye.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu wa Kane tariki 25 Werurwe 2021 rurafata umwanzuro ku rubanza ruregwamo Maj Habib Mudathiru na bagenzi be 31, nyuma y’umwaka urenga rwari rumaze ruburanishwa.
Umutangabuhamya Habiyaremye Noel avuga ko yakoranye na Rusesabagina guhera mu mwaka wa 2006 kugera 2009 bashakisha uko batera u Rwanda ndetse akaba yaramutumye i Burundi gushakisha inzira n’ubundi bufasha bwa gisirikare.
Umunyamerikakazi Dr Michelle Martin wa Kaminuza ya DePaul yo muri Chicago muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko umuryango witwa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation utari ugamije ibikorwa by’ubugiraneza ahubwo wari ugamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kuri uyu wa 24 Werurwe 2021 ahagana mu ma saa Mbiri n’igice z’amanywa, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubukuye urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman ndetse n’abandi bantu 18 bose baregwa ibyaha bifitanye isano (…)
Icyaha cy’Ubusambanyi ni icyaha benshi bibaza uko gihanwa n’uko gikurikiranwa. Byageze n’aho hari abavuga ko gikwiriye kuvanwa mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ntigikomeze kwitwa icyaha ahubwo kikaba ikosa mbonezamubano.
Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, ahamagarira abantu bose kwirinda ababasaba kugura serivisi z’ubutabera kuko bazemerewe, akaba ari na byo bizatuma ruswa muri urwo rwego icika.
Ku mugoroba wo ku wa 17 Werurwe 2021 ahagana mu ma saa 18h07 uwitwa Kamaraba Salva, yatambukije ku rubuga rwa Twitter ubuhamya bw’Umukobwa mugenzi we bushinja Dr Kayumba Christopher wari umwarimu we muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Itangazamakuru n’itumanaho, gushaka kumusambanya ku gahato akabyanga.
Abantu barenganyijwe cyangwa abatarishimiye imikirize y’urubanza, amategeko abaha uburenganzira bwo gusaba kurenganurwa. Kujurira hari uburyo bigomba gukorwamo, igihe bikorerwamo n’aho bikorerwa.
Paul Rusesabagina ukurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’u Rwanda yikuye mu rubanza ku wa Gatanu tariki 12 Werurwe nyuma yo kuvuga ko uburenganzira bwe butarimo kubahirizwa.
Rusesabagina Paul yavuze ko kuba yimwe uburenganzira yemererwa n’amategeko bwo gutegura dosiye, abona nta butabera ateze kubona mu rukiko rurimo kumuburanisha, bityo akaba yatangaje ko yikuye mu rubanza, akaba ahagaritse kuburana.
Rusesabagina Paul n’abamwunganira barasaba urukiko ko bahabwa amezi nibura atandatu (6) kugira ngo babashe kwiga dosiye no kuyumva neza, mbere yo kuyiburana mu mizi.
Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rusubitse urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, kubera ibura rya bamwe mu bunganizi mu mategeko, rubategeka ko baboneka mu iburanisha ry’ejo.
Ubushinjacyaha n’umwunganizi wa Nsabimana Callixte barasaba urukiko gufatira ibihano umwunganizi wa Paul Rusesabagina kubera gushaka gutinza urubanza nkana.
Amategeko avuga ko nta muntu ushobora guhanwa kubera gukora ikibujijwe cyangwa kwanga gukora igitegetswe bitari icyaha hakurikijwe amategeko y’igihugu cyangwa mpuzamahanga mu gihe byakorwaga. Icyaha gishobora gukorerwa ahantu hatandukanye kugera no mu rukiko aho uwitezwe kuburanishwa cyangwa undi muntu urimo ashobora gukora (…)
None ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya mipaka, rwemeje ko Paul Rusesabagina akomeza kuburana afunze.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 27/09/2018, rifite ingingo 335. Ni byiza ko umenya neza ibirimo kugira ngo usobanukirwe ibyo ushobora gukora bikaguteza ibibazo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali rwategetse ko Idamange Iryamugwiza Yvonne afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera impamvu zikomeye zishingiye ku byaha aregwa.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwiyemeje gutanga Miliyoni 30 z’Amadolari ya Amerika yo gufasha abagezweho n’ingaruka z’ibyaha byahamye Umunyekongo Bosco Ntaganda. Abagizweho ingaruka n’ibyaha byahamye uwo Ntaganda wahoze ayobora inyeshyamba, harimo abana bashyizwe mu gisirikare (child soldiers), abafashwe ku ngufu (…)
Umuvugabutumwa Niyomwungere Constantin yahishuye uko yamenyanye na Paul Rusesabagina n’uko yacuze umugambi watumye afatirwa i Kigali n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021 nibwo hari hategerejwe kumvwa inzitizi zitangwa na Paul Rusesabagina zituma adashobora kuburana mu mizi. Ni urubanza ruri kuburanishwa n’urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza.
Umuvugabutumwa Niyomwungere Constantin yavuze ko kuzana Rusesabagina Paul mu Rwanda yabitewe n’agahinda yatewe n’intimba y’abana b’impfubyi ndetse n’abapfakazi kubera ingaruka z’ibitero by’umutwe w’iterabwoba Rusesabagina yayoboraga.
Nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwanze gukuraho icyemezo gifunga Paul Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, we yakomeje avuga ko yashimuswe akazanwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.
Urukiko Rukuru ruburanisha urubanza rwa Rusesabagina Paul n’abo bareganwa, ku wa Mbere tariki ya 01 Werurwe 2021 rwasuye gereza ya Mageragere aho afungiye rumusabira kongererwa amasaha yo gutegura urubanza rwe ndetse agahabwa na mudasobwa.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe rwakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, Rusesabagina akaba yasabye guhabwa igihe cyo kwitegura kuburana.
Idamange Iryamugwiza Yvonne yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki 4 Werurwe 2021, aho ari kuburana ku byaha bitandatu ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.
Umuryango wita ku isanamitima n’iremamiryango (Association Modeste et Innocent - AMI) mu Ntara y’Amajyepfo uratangaza ko abagororwa babarirwa mu gihumbi na magana atanu (1500) bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri gereza za Nyamagabe na Huye bari gutegurwa gusubira mu buzima busanzwe mbere ya 2022.
Paul Rusesabagina umaze amezi arenga atanu abwira inkiko ko atari Umunyarwanda kuko ngo yahunze igihugu muri 1996 agatanga n’ibimuranga by’u Rwanda agafata iby’u Bubiligi, arimo kuvuguruzwa n’inyandiko zasohotse mu bitangazamakuru.