Ese itangazamakuru mpuzamahanga ryaba ryaragize uruhare mu gukorana na FLN?

Ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko hari ibitangazamakuru mpuzamahanga byagize uruhare mu gukwirakwiza amakuru yerekeranye n’ibikorwa bya FLN n’ impuzamashyaka MRCD (Rwanda Movement for Democratic Change) ya Paul Rusesabagina.

Ibimenyetso bigaragaza ko Rusesabagina n'itsinda rye bashobora kuba barakoranaga bya hafi n'abanyamakuru b'ibitangazamakuru mpuzamahanga
Ibimenyetso bigaragaza ko Rusesabagina n’itsinda rye bashobora kuba barakoranaga bya hafi n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru mpuzamahanga

Ibimenyetso Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda bwabonye bubihawe n’abayobozi b’u Bubiligi binyuze mu bufatanye mu by’ubutabera, bigaragaza ko hari abanyamukuru b’ibinyamakuru bibiri bizwi, byakoranaga bya hafi na Rusesabagina n’abo bakoranaga, bahanahana amakuru hagati y’umwaka wa 2018 na 2019 mu gihe FLN yagabaga ibitero mu Rwanda.

Ubutumwa bwa WhatsApp bwagaragaye muri mudasobwa na telefoni bya Rusesabagina byabonywe n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi igihe bwajyaga gusaka inzu ya Rusesabagina i Buruseli, bugaragaza ko hari abanyamakuru bamwe b’Ijwi rya Amerika (VOA) muri serivisi y’Ikinyarwanda na BBC Gahuzamiryango babanzaga guha Rusesabagina inkuru bateguye kugira ngo azemeze mbere y’uko bazitangaza.

Hari n’aho bigaragara ko hari abanyamakuru b’ibyo bitangazamakuru ndetse n’abayobozi babo (editors) bakoranaga cyane na Rusesabagina n’ikipe ye, cyane cyane mu bihe bishyira ifatwa ry’umuvugizi wa FLN Callixte Nsabimana, muri Mata 2019.

Mu nkuru yabanje, hagaragayemo uko Rusesabagina n’abandi banyamuryango ba MRCD bateguye umugambi wo kugereka ibitero bya FLN yagabye mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ku Ngabo z’u Rwanda, babifashijwemo n’uwari umujyanama wabo mu by’itumanaho icyo gihe witwaga Espérance Mukashema, wakoraga nk’umuhuza hagati y’izo Radio mpuzamahanga ebyiri.

Muri kimwe mu biganiro byabaye nyuma y’ifatwa rya Callixte Nsabimana, Rusesabagina (witwaga ‘Humura’ mu buryo bwo kujijisha) yaganiriye na Mukashema, Thomas Kamirindi na Etienne Karekezi bakorera Ijwi rya Amerika, biga uko bagomba gutangaza ibijyanye n’ifatwa ry’umuvugizi wa FLN Callixte Nsabimana, nyuma bemeranya ko babyita ‘gushimutwa’.

Muri icyo kiganiro kandi ngo hazamo undi muntu witwa Appolinaire Nsengiyumva, n’umunyamakuru wa BBC abagenzacyaha bemeje ko yari Ally Yussuf Mugenzi, aganira ku kiganiro Perezida Paul Kagame yari yagiranye n’abanyamakuru, kikavuga ku bibazo byo mu karere .

Ikiganiro kimwe cyo kuri whatsapp kigaragaza Rusesabagina aganira n’abagize MRCD hakagarukamo n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru mpuzamahanga

Muri icyo kiganiro, bigaragara ko Karekezi wa Karekezi yoherereje ‘MRCD’ inkuru (audio) yari yakozwe n’umunyakuru witwa Eric Bagiruwubusa, kugira ‘MRCD’ iyemeze mbere y’uko itangazwa. Ndetse uwo Karekezi abihanangiriza kugira undi muntu uwo ari we wese utari muri iryo tsinda bayisangiza.

Muri icyo kiganiro, bigaragara ko Rusesabagina na bagenzi be, icyo gihe barimo bategura uburyo bwiza bwo gutangaza ibijyanye n’ifatwa rya Nsabimana Callixte ndetse akanazanwa mu Rwanda, bakabikora ku buryo bidahungabanya abagize FLN, nyuma bakanashyiraho Nsengimana Herman nk’umuvugizi mushya wa FLN .

“Mwaramutse , ndasaba Humura (Rusesabagina) inama, nibaba ngombwa abe ari we uvuga. Aho ndi ntabwo binyemerera kuvugira kuri Radio cyangwa gukora ku buryo bweruye ”. Ibyo ni ibyavuzwe na Nsengiyumva, iryo zina rikaba ryaravuzwe kenshi mu rubanza rwa FLN, abwira itsinda ryarimo Rusesabagina, ubwo butumwa bigaragara ko yabwohereje 05:52 ku itariki 20 Mata 2019.

Nsengiyumva wari uzwi ku izina rya ‘Pasteur’, ni umunyamuryango wa MRCD akaba n’umucuruzi icyo gihe wakoreraga muri Zambia, agatinya rero kuvugira kuri Radio nka BBC cyangwa se Ijwi rya Amerika kuko byari kumushyira mu bibazo n’ubuyobozi bw’igihugu kimucumbikiye.

Muri iki kiganiro, bigaragara nk’aho Karekezi w’Ijwi rya Amerika yasabaga ko inkuru ibanza gusuzumwa mbere y’uko itambutswa

Uwo Nsengiyumva yemeje ko yavuganye na Rusesabagina (Humura) kugira ngo ari abe ari we utanga ikiganiro ku Ijwi rya Amerika (VOA).

Yagize ati “Maze kumvikana na Humura, araza kuvugana na Espérance na BBC na Kamirindi” .

Mu bundi butumwa bwo ku itariki 2 Nyakanga 2019, ku isaha ya 16:38, Rusesabagina yavuganye na nomero ya telefoni Abagenzacyaha bemeje ko ari iya Ally Yussuf Mugenzi, imubwira ibyari byavugiwe mu kiganiro Perezida Kagame yari yagiranye n’itangazamakuru , avuga ko u Rwanda rwiteguye gufasha Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) , mu bikorwa irimo byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Muri icyo kiganiro, Karekezi wa Radio Ijwi rya Amerika yasangije inkuru y’amajwi (audio) n’intangiriro yayo (intro) yari yakozwe na Eric Bagiruwubusa ayiha umwe mu banyamuryango ba MRCD.

“Kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda rwatangaje ko rwiteguye gufasha igihugu gituranyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu rugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro iba ku butaka bwa Kongo. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Perezida Paul Kagame yavuze ko iyo mitwe itabangamira Congo gusa, ahubwo inabangamira ibihugu bituranyi n’abandi”. Ibyo ni byo byari muri iyo ntangiriro y’inkuru (intro) ya Eric Bagiruwubusa.

Mu kindi kiganiro bigaragara ko cyabaye tariki 30 Mata 2019, saa 14:38, Ally Yussuf Mugenzi yaganiriye na Rusesabagina ku bijyanye n’aho Nsabimana Callixte yaba aherereye, uyu akaba yarahoraga aha amakuru izi radio zombi yerekeranye n’umuvugizi wa FLN, dore ko byari bikomeje kuvugwa ko yaba yatawe muri yombi.

Rusesabagina ngo yaba yaravuganaga kenshi na Ally Yusuf Mugenzi wa BBC

Nk’uko bigaragazwa n’abagenzacyaha, ibimenyetso bigaragaza ko imikoranire yari hagati y’izo Radio mpuzamahanga zombi na MRCD/FLN yari irenze iyo ikinyamakuru cyagirana n’uwo gikuraho inkuru bisanzwe.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urubanza rwa Rusesabagina n’abandi 20 uzasomwa ku itariki 20 Nzeri 2021.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nta gishya kuri njye kuko abo banyamakuru bizwi neza ko batigeze batana n’imyumvire ya Hutu power.
Sinjya nta igihe cyanjye numva amakuru yabo

Josua yanditse ku itariki ya: 16-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka