Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, tariki ya 29 Kanama 2022 bwakiriye dosiye bukurikiranyemo umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho kuba ku itariki ya 18/08/2022 yarasambanyije umwana w’umuhungu w’imyaka 10 mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Kibu, Umurenge wa Mugombwa, Akarere ka Gisagara.
Umuturage witwa Baharakwibuye Jean yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha akaba akurikiranyweho kwica umuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwarekuye by’agateganyo Mugabekazi Liliane uregwa n’ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame. Tariki 18 Kanama 2022, nibwo Mugabekazi yagejejwe imbere y’abacamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, aregwa n’ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame, bunamusabira gufungwa iminsi (…)
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakiriye neza icyemezo cyo gutangira ku itariki 29 Nzeri 2022, urubanza rwa Félicien Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.
Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (UNIRMCT) rwatangaje ko ku ya 18 Kanama 2022 ari bwo Félicien Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi azitaba urukiko mu nama ntegurarubanza.
Abaregeraga indishyi mu rubanza rwa Paul Rusesabagina bandikiye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, bamusaba kuzabonana na we ubwo azaba ageze mu Rwanda mu cyumweru gitaha.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Nyamagabe baravuga ko batanyuzwe n’igihano uwahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro yakatiwe kuko kidahwanye n’ibyo yakoze, kuko ku bwabo bumvaga yafungwa burundu bitewe n’ibyo yabakoreye.
Nyuma y’irangizwa ry’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahamwe n’ibyaha bya Jenoside mu rukiko rwo mu Bufaransa, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba ubutabera bw’u Bufaransa kubyutsa urubanza rwa Wenceslas Munyeshyaka, wari umupadiri wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 20, akaba yemerewe kujurira mu minsi icumi.
Urubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 11 Nyakanga 2022 rwakomeje, kuri uwo munsi mu rukiko bumva abunganira Bucyibaruta. Umwe mu bamwunganira ni Me Joachim Lévy wavuze ko abunganira Bucyibaruta bemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe (…)
Ubushinjacyaha bumaze gusabira Laurent Bucyibaruta ko yafungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga mu 1994.
Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, ku wa Kane tariki 07 Nyakanga 2022 rwumvise abunganira abaregera indishyi batanga imyanzuro yabo mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta. Icyo bahurizaho ni uko bose bagaragaje ko ibisobanuro bya Bucyibaruta bitahabwa agaciro kuko avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nta (…)
Ubwo yahatwaga ibibazo ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Laurent Bucyibaruta yemeye ko nk’umunyapolitiki atageze ku ntego, ariko ko ibyo yakoze ari byo yari ashoboye. Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, araburanishwa n’urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa.
Laurent Bucyibaruta wahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro, kuri ubu akaba arimo kuburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa, ashinjwa kuba ntacyo yakoze gifatika kugira ngo akoreshe ububasha yari afite nk’umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru ngo abuze abicaga Abatutsi kubikora.
Ubutabera bw’u Rwanda bwafashe umwanzuro wo gukoresha abacamanza n’abanditsi b’inkiko, bakorera ku masezerano kugira ngo bafashe mu kurangiza imanza zabaye umurundo mu nkiko.
Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yumviswe n’urukiko rwa rubanda rwa Paris, mu rubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
I Paris mu Bufaransa hakomeje kubera urubanza rw’uwari Perefe wa Gikongoro, Laurent Bucyibaruta, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Urubanza rwakomeje urukiko rwumva abatangabuhamya batandukanye.
Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rukomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wayoboraga Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abahutu bari barakatiwe igihano cy’urupfu no gufungwa uburundu, ni bo bavugwaho kuba barishe Abatutsi bari bafungiye muri Gereza ya Gikongoro. Byagarutsweho n’abatangabuhamya batandukanye mu rubanza rwa Laurent Bukibaruta wahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro, kuri ubu akaba arimo kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda rwo mu (…)
Ni amagambo yatangajwe n’umutangabuhamya w’umugabo ufite imyaka 48 wari mu banyeshuri bigaga ku ishuri rya Marie Merci kugera Jenoside ibaye. Ni mu rubanza rubera Paris mu bufaransa, ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro ku byaha bya Jenoside, aho urukiko rukomeje kumva ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe (…)
I Paris mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda hakomeje kubera urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro. Ni urubanza rwatangiye tariki 09 Gicurasi 2022. Bucyibaruta akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko mu bwicanyi bwabereye mu bice (…)
I Paris mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda hakomeje kubera urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro. Ni urubanza rwatangiye tariki 09 Gicurasi 2022.
Ku wa Gatatu tariki 8 Kamena 2022, mu rukiko rwa rubanda rwa Paris, hakomeje kumvwa ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Abantu umunani batanze ubuhamya mu rubanza ruregwamo uwahoze ari Perefe wa Gikongoro Laurent Bucyibaruta, ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside n’ibindi bifitanye isano na yo, ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Cyanika mu 1994.
Imiryango ibiri y’abantu 10 ituye mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yamaze gutsinda urubanza yaregagamo Umunyamahanga witwa HEDRICK NOODAM Jan, nyuma y’uko abirukanye mu nzu zabo ubwo yari amaze kubihererana abasinyisha inyandiko inyuranye n’ibyo bumvikanye mu bugure, kubera kutamenya gusoma.
Ubwo ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, undi mutangabuhamya yageraga imbere y’urukiko, yavuze ko Laurent Bucyibaruta akwiye kumvira umutimanama we, akemera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agasaba imbabazi, agafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu cye.
Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yemera ko kubera ibyaha yakoreye sosiyete, ari ngombwa kugororwa. Avuga ko iyo umugororwa aranzwe n’ikinyabupfura aba afite amahirwe yo kwandikira Umukuru w’Igihugu akamusaba imbabazi kandi ko na we ari byo ateganya.
Abantu benshi mu Rwanda ntibazi cyangwa babyirengagiza nkana, ko umuntu ukekwaho icyaha ashobora gutegekwa kuguma iwe mu rugo ahubwo bazi ko buri gihe agombba gufungirwa muri kasho z’ubugenzacyaha mu gihe agikorwaho iperereza, nyamara ngo ubu buryo Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha afite uburenganzira bwo kubutegeka.
Urukiko rwongeye kwemeza ko urubanza ruregwamo umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, rukomeza kubera mu muhezo, kabone n’ubwo we n’umwunganira mu mategeko basabaga ko rwabera mu ruhame.
Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu, barakangurirwa kwimakaza ubutabera bwunga, bugakorerwa mu miryango, kuko biri mu bizagira uruhare mu kugabanya umubare w’abagana inkiko, abafungirwa muri za kasho n’amagereza, ndetse bigaca n’amakimbirane mu miryango, bityo n’abantu bakabona umwanya wo gukora ibibafitiye inyungu.