Bagirishya Jado Castar yakatiwe gufungwa imyaka ibiri
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Visi-Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jado Castar, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Bagirishya Jean de Dieu
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 rwasomye urubanza ruregwamo Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, aho ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano mu gikombe cya Afurika cy’abagore muri Volleyball giheruka kubera mu Rwanda.
Urukiko rwafashe umwanzuro wo gufunga imyaka ibiri Jado Castar wari wemeye ibyaha aregwa.
Ohereza igitekerezo
|