Ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa bya gisirikare bya FLN

Kuva Rusesabagina Paul yafatwa mu 2020, kugeza muri Werurwe 2021 ubwo yikuraga mu rubanza yarimo aho areganwa n’abandi 21, Rusesabagina yagiye agerageza kwitandukanya n’ibikorwa bya gisirikare bya FLN harimo ibitero by’iterabwoba yagabye mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2018 na 2019.

Ibimenyetso byerekana ko Rusesabagina, wagaragaye hano avugana n'umwunganizi we muri Werurwe 2021, yagize uruhare rukomeye mu bikorwa bya gisirikare bya FLN
Ibimenyetso byerekana ko Rusesabagina, wagaragaye hano avugana n’umwunganizi we muri Werurwe 2021, yagize uruhare rukomeye mu bikorwa bya gisirikare bya FLN

FLN ni umutwe w’ingabo ushingiye ku ihuriro rya MRCD (Rwanda Movement for Democratic Change) ryayoborwaga na Rusesabagina. FLN ishinjwa kuba yarishe abantu bagera ku icyenda (9) abandi benshi bagakomereka mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi na Nyamasheke, ndetse ikahangiza ikanasahura imitungo ifite agaciro kabarirwa muri za miliyoni.

Rusesabagina yagaragaye muri za videwo no mu biganiro bitandukanye avuga ko atangije intambara kuri Guverinoma y’u Rwanda, ikindi kandi yavugaga ko ingabo za FLN zizaguma muri Nyungwe kugeza misiyo (mission) irangiye.

N’ubwo ibyo biganiro bikiri kuri interineti, harimo na kimwe kiri ku rubuga rwa Radio Ijwi rya Amerika mu Kinyarwanda (https://www.radiyoyacuvoa.com/a/4886849.html ), Rusesabagina n’abamushyigikiye bakomeje gutsimbarara bavuga ko uruhare rwa Rusesabagina rugarukira gusa mu bya ‘dipolomasi na Politiki’.

Gusa, ibimenyetso byaturutse mu madosiye Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bwabonye binyuze mu bufatanye mu buryo bw’ubutabera n’igihugu cy’u Bubiligi, byabonetse ubwo hasakwaga inzu ya Rusesabagina mu Bubiligi, bigaragaza uko Rusesabagina yagize uruhare mu gutegura, gutera inkunga no gushyira mu bikorwa ibitero byagabwe mu Rwanda.

Rusesabagina, nk’umuyobozi mukuru, yabonaga amakuru ya buri kanya y’uko ibikorwa bya gisirikare bya FLN birimo gukorwa.

Bumwe mu butumwa bwa WhatsApp KT Press dukesha iyi nkuru yabonye, bwemeza ko Rusesabagina yatanze amapeti anazamura mu ntera abarwanyi ba FLN.

Ubutumwa bumwe bagaragaramo uko Rusesabagina yazamuye mu ntera Nsengimana Herman, na we uri mu bakurikiranywe mu rubanza rwa FLN, amuha ipeti ryagombaga gutuma ashobora kuba umuvugizi wa FLN, kugira ngo asimbure Nsabinama Callixte, wari waramaze gufatwa icyo gihe ndetse yaranagejejwe mu Rwanda.

Muri ubu butumwa, Rusesabagina na Gen. Irategeka bajyaga inama ku kuzamura mu ntera Nsengimana, bavugana mu mvugo ijimije

Mu kiganiro cyabaye ku itariki ya 1 Gicurasi 2019, kigaragaza uko Rusesabagina yaganiriye na Gen. Wilson Irategeka (nitegekawil) kuri numero ya telefoni yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amubaza ipeti yumva bakwiye guha Nsengimana.

Nyuma Rusesabagina abitangiye uburenganzira, bemeranyjwe ko Herman Nsengimana yahabwa ipeti Nsabimana yari afite ariko bakuyeho rimwe , kuko Nsabimana Callixite yari afite ipeti rya ‘Major’ ubwo Herman Nsengimana yahise ahabwa ipeti rya ‘Captain’ hanyuma ahita agirwa umuvugizi wa FLN.

Itangazo ryasohotse ku itariki 5 Gicurasi 2019, ryasinywe na Rusesabagina, ryemezaga Nsengimana Herman nk’umuvugizi mushya wa FLN, rikuraho ibyari byabanje gutangazwa ko Capt. Nahimana Straton ari we muvugizi mushya.

Rusesabagina yagize ati “Capitaine Herman Nsengimana aje afite uburambe mu kazi gasanzwe ka Gisirikari, akaba kandi yarakoranye bya hafi na Major Callixte SANKARA, bityo tukaba tumuhaye izi nshingano tuzi neza ko azagera ikirenge mu cy’uwo asimbuye.”

Ibi Rusesabagina akaba yarabivuze, asaba abantu gushyigikira umuvugizi mushya ndetse no gusabira Nsabimana.

Iri ni itangazo ryashyizweho umukono na Rusesabagina ryavugaga ku ishyirwaho rya Herman Nsengimana nk’umuvugizi mushya wa FLN

Muri iryo tangazo, Rusesabagina yanavuze ko ngo barimo gukora ibyo bashobora byose kugira ngo batabare Nsabimana wari uzwiho kuvuga cyane, ndetse asaba abarwanyi kudacika intege no kuba yafashwe.

Nsabimana Callixte akaba yarakundaga kumvikana cyane cyane kuri Radio BBC n’Ijwi rya Amerika ashima ibikorwa by’abarwanyi ba FLN mu ishyamba rya Nyungwe no mu nkengero zaryo, agatanga n’ubutumwa buburira Guverinoma y’u Rwanda.

Rusesabagina ati “ Mu gihe cy’impinduramatwara nk’iki, byanze bikunze hagomba kubaho ibitambo, kandi ko amaraso y’ibyo bitambo ari kimwe mu bizatuma urugamba rwihutishwa.”

Uko amakuru y’urugamba yageraga kuri Rusesabagina

Nk’umuyobozi w’urugamba , Rusesabagina yakiraga raporo umunsi ku wundi zituruka kwa Gen. Irategeka na Gen. Antoine Jeva Alexis, bakurikiranaga ibikorwa bya FLN, bakoherereza Rusesabagina amakuru y’aho imirwano igeze, ibimaze kugerwaho, ibikenewe ndetse n’ibyo bateganya gukora mu minsi ikurikiraho.

Rusesabagina yanagize uruhare mu gukemura ibibazo byo kurwanira ubuyobozi byari hagati ya Gen. Irategeka na Gen. Jeva, byashingiraga ku micungire y’amafaranga yabaga yoherejwe na Rusesabagina.

Gen. Jeva ngo yajyaga arenga ku muyobozi we Gen. Irategeka, akavugana na Rusesabagina. Ibyo rero ngo ntibyashimishije Irategeka. Kuko Rusesabagina yari azi ko akeneye abo bagabo bombi, yakoze uko ashoboye kugira ngo bakomeze gukorana neza.

Mu biganiro n’inyandiko zitandukanye, hagaragaramo uko Gen Jeva yahoraga yoherereza Rusesabagina amakuru, by’umwihariko ayerekeye uko ibintu byabaga bimeze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro bagiranye ku itariki 29 Mutarama 2019, Gen Jeva yabwiye Rusesabagina ko bahuye n’ikibazo cy’ingabo za Guverinoma ya Congo-Kinshasa (FARDC) n’indi mitwe y’abarwanyi nka Mai Mai NDC na Nyatura, ikorana na Kigali.

Gen. Jeva yabwiye Rusesabagina ku mirwano yabereye mu duce dutandukanye aho muri Congo-Kinshasa, harimo ahitwa Masisi na Gatare, aho ngo bishe abasirikare 8 ba Guverinoma ya Congo. Jeva yabwiye Rusesabagina ko bavuye mu birindiro byabo aho bari bafite imyaka bahinze, bakaba ngo batangiye kugira ikibazo cy’ibiribwa.

Rusesabagina yijeje abarwanyi, ko barimo gukora uko bashoboye kose, kugira ngo baboherereze ubufasha.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka