Perezida Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi
Dr. Pierre Damien Habumuremyi

Perezida Kagame yatanze izi mbabazi ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 iyobowe n’Umukuru w’Igihugu.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, bivuze ko yari amaze umwaka n’amezi atatu muri gereza.

Yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, akaba yari yaranaciwe ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, nk’uko biri mu mwanzuro watangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2020 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije.

Nyuma yo gukatirwa, yahise ajurira, umwanzuro ku bujurire bwe utangazwa ku itariki ya 29 Nzeri 2021, ugaragaramo ko yagabanyirijwe igihe yagombaga gufungirwa muri gereza.

Icyo gihe urukiko rwatangaje ko Dr. Pierre Damien Habumuremyi asubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu, rutegeka ko afungwa umwaka umwe n’amezi icyenda, agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.

N’ubwo yahawe imbabazi, amafaranga y’abo abereyemo imyenda yo ngo azayishyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

WOW BYIZA CYANE PEEEEE!!!!!

elias yanditse ku itariki ya: 16-10-2021  →  Musubize

Good ,HE yagize neza kumuha imbabazi ,ariko amwibutse ko n`ikibazo cy`inyubako yanjye n`ubutaka yubatseho hotel Ruhondo Beach kitarakemuka . Kandi kiri no mu biro bya HE.Abanyamakuru muzansure muri Kayonza i Rukara ,Kawangire mbahe inkuru irambuye.

BIGIRIMANA Jean Marie Vianney yanditse ku itariki ya: 14-10-2021  →  Musubize

Good ,HE yagize neza kumuha imbabazi ,ariko amwibutse ko n`ikibazo cy`inyubako yanjye n`ubutaka yubatseho hotel Ruhondo Beach kitarakemuka . Kandi kiri no mu biro bya HE.Abanyamakuru muzansure muri Kayonza i Rukara ,Kawangire mbahe inkuru irambuye.

BIGIRIMANA Jean Marie Vianney yanditse ku itariki ya: 14-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka