Itangazamakuru ry’amahanga rizakira rite isomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina?

Kuva uyu munyamahoteli uregwa kuyobora umutwe w’iterabwoba yagera i Kigali agahitira mu mapingu mu kwezi kwa Kanama k’umwaka ushize wa 2020, hari icyo Itangazamakuru ry’i Burayi na Amerika ridashaka kumva no kuvuga kuri we, kabone n’iyo wavuza ihembe.

Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina

Iri ni isesengura ry’Umunyamakuru wa KT Press dukesha iyi nkuru, wakurikiranye ibyagiye bivugwa cyangwa byandikwa n’ibinyamakuru byo hanze ku rubanza rwa Paul Rusesabagina.

Isomwa ry’uru rubanza riteganyijwe kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeri 2021, nyuma y’umwaka urenga Rusesabagina amaze aburana, haba ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, haba no mu gihe urubanza rwamaze ruburanishwa mu mizi.

Vincent Gasana ukorera KT Press yagize ati "Intero ni imwe ku bijyanye n’isura Itangazamakuru ryo hanze (i Burayi na Amerika ya ruguru) riha Paul Rusesabagina, rigira riti ’Intwari yakijije abantu muri ‘Hotel Rwanda’, rikaba rihaye umusomyi umurongo ngenderwaho".

Ati "Wagira ngo inkiko zabaye ebyiri kuko iz’u Rwanda zigaragarizwa ibimenyetso bya Paul Rusesabagina wayoboye Umutwe w’Iterabwoba wishe abantu icyenda, izo hanze na zo zikagaragarizwa Rusebagina nk’umugiraneza waguye mu maboko ya Leta mbi".

Akomeza avuga ko yumvise ubuhamya bw’abanyamakuru n’abandi bantu bari muri Hotel des Milles igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, abo Rusesabagina ashimirwa kuba yaratabaye, bakamubwira ko batigeze bahabwa umwanya muri Holly Wood ngo basobanure ko nta bugiraneza Rusesabagina yagize muri Milles Collines.

Rusesabagina ngo yari Intumwa yo kunekera Leta y’abicanyi (muri icyo gihe), uburyo abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, Abanyamakuru n’abandi bantu bari bahahungiye barimo kwitwara ndetse n’aho bari, akayiha amakuru.

Uwari Umuyobozi w’Ingabo za MINUAR icyo gihe, Lt Gen Romeo Dallaire, ngo yaraje abana n’abari bahungiye muri Milles Collines, arabimura abakura mu byumba barimo, anahindura nimero zabyo kuko ngo Rusesabagina yari yamaze kuvuga aho baherereye.

Gasana ati "Ni icyo cyakijije abari bahungiye muri Milles Collines nta kindi, Leta y’abicanyi yabuze uko yinjira ngo ijye kubatsemba kuko amahanga yari abahanze amaso".

Lt Gen Romeo Dallaire ni umwe mu banenga Film Hotel Rwanda bitewe n’uko ngo ntacyo ifasha mu kuvuga ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akayigereranya n’umwanda.

Ikinyamakuru KT Press kigakomeza kigaragaza ko Itangazamakuru ryo hanze niba nta gihindutse rizakomeza kwirengagiza ukuri kw’ibimenyetso inkiko z’u Rwanda zagaragarijwe, rigakomeza kugwa mu mutego w’ibinyoma bitangazwa n’abo mu muryango wa Rusesabagina ndetse n’uburyo bamwe mu banyapolitiki bo hanze bamaze kumwishyiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka