Indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri FLN basabwa zizava he?

Abanyamategeko baganiriye na Kigali Today bavuga ko bitaramenyekana neza ahazava indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri MRCD-FLN, bagomba kwishyura ababuriye ababo n’ibyabo mu bitero byagabwe i Nyaruguru na Nyamagabe mu myaka ya 2018-2019.

Ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, Urugereko rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 Paul Rusesabagina n’abandi 20 baregwa hamwe na we ibyaha by’iterabwoba, bagenda bahabwa ibihano binyuranye.

Urukiko ruvuga ko ibyo byaha bishingiye ahanini ku bitero MRCD-FLN yayoborwaga na Paul Rusesabagina, yagabye mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi na Huye, rukongeraho ko ibyo bitero byahitanye abantu icyenda muri Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

Urukiko ruvuga ko uretse ubwo bwicanyi, gukomeretsa no gushimuta abantu, FLN ngo yanyaze imitungo y’abaturage ndetse yangiza n’indi irimo inzu n’ibinyabiziga kugeza ubu byose bitaramenyekana agaciro.

Umucamanza yavuze ko benshi mu baregeye indishyi nta bimenyetso bafite by’uko imitungo bavuze ari iyabo, ariko hari n’abandi yahise yanzura ko bagomba kwishyurwa, ndetse anabagenera amafaranga bagomba kwishyurwa hashingiwe ku bushishozi bw’Urukiko.

Bamwe mu bo urukiko rwasabiye indishyi barimo Nsengiyumva Vincent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyabimata (Nyaruguru), hamwe n’abaturage barimo Rugerinyange, Ntabareshya, Rudahunga, Munyaneza, Nyirayumve, Karegeya, Niwenshuti bapfushije ababo, ndetse n’ibigo bitwara abagenzi bya Omega na Alfa byatwikiwe imodoka.

Igiteranyo cy’agomba kwishyurwa aba bonyine kirarenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 330, ariko n’abandi ngo bazakomeza kujurira nibamara guhabwa inyandiko zisobanura imitungo yabo yibwe cyangwa yangijwe, nk’uko Nsengiyumva Vincent yakomeje abisobanura.

Nsengiyumva agira ati “Tuburana hari ibyo tutabashije kugaragaza ko twabona, cyane cyane nk’abantu imitungo yabo yagiye itwarwa, iyatwitswe, bamwe muri twe dushobora kujurira, turaza gukora ibishoboka byose kugira ngo raporo z’inzego z’ibanze zibashe kugaragaza neza ko iyo mitungo ba nyirayo bari bayifite koko”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Liberal Majyambere, avuga ko mu gihe Rusesabagina n’abandi baba bafite imitungo mu Rwanda, ari byo byakoroha ko abaregeye indishyi bahita bayihabwa.

Majyambere avuga ko kuba urukiko rwanzuye ko bazahabwa indishyi ari intambwe ya mbere, igikurikiraho ari ukureba niba abaregwa bafite ibyo bishyura, bagatangira kuyitanga ku neza ariko byakwanga hakifashishwa imbaraga z’amategeko.

Yakomeje agira ati “Jyewe ntabwo mbazi ndetse nta n’ubwo mvugira Ubushinjacyaha, bushobora kuba bo bubazi ariko guhita bumenya ngo ‘bafite imitungo mu Rwanda cyangwa ntibayifite, na cyo ubanza atari icyo bwasubiza nonaha, wenda bisaba kubanza kujya kubimenya.”

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda na bwo buvuga ko kumenya niba mu Rwanda hari imitungo ya Rusesabagina n’abo baregwa hamwe yakoreshwa mu kwishyura ibyangijwe na FLN, byabazwa abagize Urugaga rw’Abavoka bunganira abaregera indishyi.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka