Rusesabagina ahanishijwe igifungo cy’imyaka 25

Nyuma y’amasaha atandatu Urukiko Rukuru rwamaze rusoma urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte n’abandi 19, rwategetse ko bafungwa ndetse bakishyura indishyi z’ibyangijwe na FLN muri 2018-2019.

Nsabimana yahanishijwe igifungo cy’imyaka 20 no kunyagwa ibyangombwa ari byo Indangamuntu, Pasiporo na telefone.

Urukiko kandi rwashingiye ku kuba ibyaha Rusesabagina Paul aregwa ngo byagombye gutuma ahabwa igifungo cya burundu, ariko rukaba rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 25.

Urukiko rwageneye abareganwa na bo igifungo cy’imyaka itandukanye hagendewe ku bukana bw’ibyaha baregwa (kuva kuri 20 kugera kuri itatu), ntawe urukiko rwagize umwere.

Abaregwa bose kandi bagomba kwishyura indishyi y’ababuriye ababo n’ibyabo mu bitero bya FLN, uretse Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastase

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru igihe FLN yagabaga ibitero, Nsengiyumva Vincent avuga ko hari benshi baregeye indishyi bakomeje inzira yo kujurira nyuma y’uko Urukiko rubatangarije ko ntayo bazahabwa kubera kubura ibimenyetso by’uko bari bafite iyo mitungo.

Nsengiyumva yagize ati "Tuburana hari ibyo tutabashije kugaragaza kuko hari abantu imitungo yabo yagiye itwarwa, aho yagiye itwikwa, ibyo rero hari ibitabonerwa ibimehyetso, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo habe za Raporo z’inzego z’ibanze zibasha kugaragaza ko ba nyirayo iyo mitungo bari bayitunze".

Haracyari iminsi 30 kuva kuri uyu wabereyeho isomwa ry’urubanza, kugira ngo abaregwa n’abarega babyifuza bajurire.

Reba uko basomewe n’ibihano bahawe muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka