Amerika yohereje mu Rwanda Oswald Rurangwa wahamijwe ibyaha bya Jenoside

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyikirije u Rwanda Oswald Rurangwa wakatiwe n’inkiko za Gacaca igifungo cy’imyaka 30 adahari mu mwaka wa 2008.

Oswald Rurangwa yagejejwe mu Rwanda
Oswald Rurangwa yagejejwe mu Rwanda

Rurangwa yamenyekanye cyane mu bitero byahitanye Abatutsi kuri Sainte Famille ndetse no kuri Saint Paul mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Oswald Rurangwa yavutse mu mwaka wa 1962 avukira mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi. Azwiho kuba yarakoranaga bya hafi na Col Renzaho Tharcisse wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yasobanuye ko urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwageneye Rurangwa umwunganira mu mategeko kugira ngo amufashe.

Inzego z’ubutabera zo muri Amerika ni zo zamuzanye, yakirwa na Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, noneho bamuhereza inzego z’ubutabera z’u Rwanda.

Rurangwa aramenyeshwa icyemezo cya Gacaca cy’igifungo cy’imyaka 30 yakatiwe, hanyuma bamubwire n’uburenganzira afite kuri icyo cyemezo, kuko n’ubwo yakatiwe adahari, yemerewe kugisubirishamo nk’uko biteganywa n’amategeko.

Rurangwa arahita ajya gufungirwa muri gereza ya Mageragere, ibizakurikiraho bindi by’amategeko, umwunganizi we akazamufasha kubikurikirana.

Mu mwaka wa 2008 nibwo u Rwanda rwatanze impapuro zimuta muri yombi, ariko icyo gihe hakaba hari hariho n’igifungo cy’imyaka 30 yari yarakatiwe n’inkiko Gacaca.

Inzego z’ubutabera zo muri Amerika icyo zakoze ni ukumwohereza kugira ngo aze arangize ibihano bye yakatiwe.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko Rurangwa Oswald yari Perezida w’Interahamwe muri Gisozi akaba yarakoraga n’akazi k’ubwarimu. Yagaragaye no mu bikorwa byinshi bya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo kwica, kujya mu nama zateguraga Jenoside, kujya mu bitero. Araregwa ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, kwica nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu no kurimbura imbaga, n’ibindi bikorwa bitandukanye yagiye agaragaramo.

U Rwanda rufite benshi rugishakisha bacumbikiwe n’ibihugu hirya no hino ku isi bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubushinjacyaha buvuga ko hari inyandiko 1146 zoherejwe mu bihugu bitandukanye, abamaze koherezwa mu Rwanda bakaba ari 27.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, asanga hari icyizere ko n’abandi bakidegembya hazagera igihe bagashyikirizwa ubutabera. Yabisobanuye muri aya magambo, ati “Turashima inzego z’ubutabera zo muri Amerika akazi ziriho zikora mu kohereza abantu.”

Faustin Nkusi
Faustin Nkusi

Ati “Ni ubufatanye muri rusange ngo turwanye abakora ibyaha bakumva ko nibagera hanze bazajya bidegembya aho bari, ibi bitanga isomo ku bakiri hanze bakatiwe na Gacaca na bo umunsi wabo ushobora kugera bagafatwa kandi turabyizeye ibihugu byinshi turafatanya.”

Leta zunze ubumwe za Amerika zimaze kohereza 6 mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, mu gihe impapuro zisaga 23 zohererejwe iki gihugu.

Andi mafoto:

Reba uko iki gikorwa cyagenze muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka