Umuhungu wa Dr. Pierre Damien Habumuremyi yishimiye ko se yarekuwe

Umuhungu wa Dr. Pierre Damien Habumuremyi witwa Mucyo Apollo yagaragaje ko yishimiye imbabazi se yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma y’itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryavugaga no kuri izo mbabazi.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi
Dr. Pierre Damien Habumuremyi

Dr. Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mucyo Apollo yabigaragarije mu butumwa yanditse kuri Instagram ati: "Umutima wanjye uruzuye, Nasazwe n’ibyishimo! Sinshobora no kubona amagambo akwiye yo kuvuga."

Yongeyeho ati: "Ndashima Imana muri ibi byose, urukundo mfitiye igihugu cyanjye rutahindutse."

Mucyo yagiye agaragaza agahinda yatewe n’imfungwa ry’umubyeyi we yita intwari ndetse yakoreye Igihugu.

Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2011 kugeza muri 2014, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) muri Nyakanga 2020 aho yari umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yari akurikiranyweho ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye hamwe no gusabira Kaminuza ye yitwa Chrisitian University of Rwanda inguzanyo zitangwa n’abantu bungukira ku bandi inyungu z’umurengera, ibizwi nka ‘Banki Lambert’.

Dr Habumuremyi ni we washinze Kaminuza ya Christian University of Rwanda ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

Iyi kaminuza yari ifite amashami mu mujyi wa Kigali n’i Karongi yari imaze igihe ivugwamo ibibazo byo kudahemba abarimu bayo n’abandi bakozi.

Mu rubanza, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye Dr. Pierre Damien Habumuremyi gufungwa imyaka 3 no gutanga ihazabu ya milioni 892 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr. Habumuremyi yarajuriye, maze mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2021 agabanyirizwa igihe yagombaga gufungirwa muri gereza, Urukiko rutegeka ko igihano cy’igifungo yari yarakatiwe n’Urukiko kigera ku mwaka umwe n’amezi atatu gisubikwa, agafungwa muri Gereza umwaka umwe n’amezi icyenda, kandi akazishyura n’ihazabu ya Miliyoni 892Frw.

Ibi bisobanuye ko Habumuremyi watawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, yari amaze amezi 15 muri gereza; akaba yashoboraga kuzafungurwa nyuma y’amezi atandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aho inka zirwaniye ubwatsi nibwo bubigenderamo!niba we na Se bishimiye imbabazi ahawe
Ngaho nabe intwari asubize udufaranga twabanyeshyuri bigaragara CHUR yari ye! Ntawe utakor ikosa ntanutakwishimira kubabarirw igihe yaguye mwikosa kdi natwe Turabyishimiye pe kuba ahawe imbabazi...n’umubyeyi nyakubahwa president P.K but namara gushyira agatim impe mbereto azize kubana bakoraga ikiyede bakishyur schoolfees, abarimu bamaze imyaka badahembwa. ....etc mbese yandumunyarwanda n’indangagaciro yatwigishaga ayitugaragarize nka Doctor... Twushimiye iyi nkuru nziza, gs harabagushinja ubuhemu Dr. ..!
Benshi barakoran cya kiyede indirimbo ivugango iyo nyanywera😭

MI yanditse ku itariki ya: 15-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka