Dore ibihano byahawe buri wese mu bareganwa na Rusesabagina

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 guhera saa tanu z’amanywa, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi rwasomye urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa.

Ni igikorwa cyamaze amasaha asaga atandatu, buri wese akaba yamenyeshejwe igihano yahawe n’urukiko.

Urukiko rwahanishije Rusesabagina Paul igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, icyakora rukaba rutamuhamije icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo mu buryo butemewe.

Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25
Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25

Urukiko rwahanishije Nsabimana Callixte igifungo cy’imyaka 20. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside, n’icyaha cyo guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe.

Nsabimana Callixte
Nsabimana Callixte

Urukiko rwemeje ko Nizeyimana Marc ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20.

Nizeyimana Marc
Nizeyimana Marc

Urukiko rwahanishije Bizimana Cassien, Matakamba Jean Berchimans, Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude na Nsabimana Jean Damascene buri wese igifungo cy’imyaka 20.

Bose bahamijwe icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibintu biturika ahantu hakoreshwa na rubanda n’icyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

Urukiko rwemeje ko uwitwa Nikuzwe Simeon ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 10.

Ni mu gihe Nsanzubukire Felicien, Munyaneza Anastase na Hakizimana Theogene bahamwe n’icyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba ariko ntibahamwa n’icyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo bitemewe.

Urukiko rwahanishije Nsanzubukire Felicien, Munyaneza Anastase na Hakizimana Theogene buri wese igifungo cy’imyaka itanu.

Ntabanganyimana Joseph, Nsengimana Herman, Iyamuremye Emmanuel, Niyirora Marcel, Kwitonda André, Nshimiyimana Emmanuel, Ndagijimana Jean-Chrétien (umuhungu wa Wilson Irategeka), na Mukandutiye Angelina (umugore rukumbi uri muri iri tsinda) bahamijwe icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Mukandutiye Angelina yashakaga abagore n'abakobwa bajya mu bikorwa bya gisirikare
Mukandutiye Angelina yashakaga abagore n’abakobwa bajya mu bikorwa bya gisirikare
Ndagijimana Jean-Chrétien avuga ko se yari umwe mu bayobozi ba MRCD-FLN, akaba yaramuhatiye kujya muri uwo mutwe w'abarwanyi
Ndagijimana Jean-Chrétien avuga ko se yari umwe mu bayobozi ba MRCD-FLN, akaba yaramuhatiye kujya muri uwo mutwe w’abarwanyi

Urukiko rwahanishije Nsengimana Herman, Iyamuremye Emmanuel, Niyirora Marcel, Kwitonda André, na Mukandutiye Angelina, buri wese igifungo cy’imyaka itanu.

Urukiko rwahanishije Ntabanganyimana Joseph, Nshimiyimana Emmanuel, na Ndagijimana Jean-Chrétien buri wese igifungo cy’imyaka itatu.

Urukiko rwategetse abaregwa indishyi bose uretse Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastase, gufatanya kwishyura:

Nsengimana Vincent indishyi zingana na Miliyoni 21 n’ibihumbi 500.
Havugimana Jean Marie Vianney ibihumbi 600.
Rugerinyange Dominique na Ntabareshya Dative buri wese miliyoni eshanu.
Habyarimana Jean Marie Vianney ibihumbi 300.
Ingabire Marie Chantal miliyoni 10.
Shumbusho Damascene ibihumbi 300.
Nsabimana Anastase ibihumbi 300.
Mukashyaka Josephine miliyoni 10.
Siborurema Venuste ibihumbi 300.
Ngendakumana David ibihumbi 300.

Urukiko rwabategetse kandi kwishyura:

Ndutiye Yussuf indishyi zingana na Miliyoni 7.
Omega Express Limited Miliyoni 164 n’ibihumbi 700.
Alpha Express Company Ltd Miliyoni 80 n’ibihumbi 100.
Rudahunga Ladislas Miliyoni 7 n’ibihumbi 390 n’amafaranga 200.
Kirenga Darius, Umulisa Adeline, Shumbusho David, na Rudahunga Dieudonné buri wese Miliyoni ebyiri.

Karegesa Phenias Miliyoni eshanu n’ibihumbi 500.
Nyirayumva Eliane Miliyoni 10 n’ibihumbi 500.
Ngirababyeyi Desiré Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500.
Habimana Zerot Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500.
Niyontegereje Azele miliyoni ebyiri.
Kayitesi Alice miliyoni ebyiri.
Nyirandibwami Marianne Miliyoni eshanu.
Uwambaje Francoise Miliyoni icumi.

Abana batanu ba Mukabahizi Hilarie buri wese Miliyoni eshanu.
Abavandimwe barindwi ba Mukabahizi Hilarie buri wese miliyoni ebyiri.
Nkurunziza Jean Nepomscene miliyoni eshatu.
Nsabimana Joseph Miliyoni eshatu.
Rutayisire Felix Miliyoni enye.
Mahoro Jean Damascene Miliyoni eshanu.
Nzeyimana Paulin miliyoni ebyiri.

Uwashaka kujurira ngo arabyemerewe mu gihe cy’iminsi 30 kuva igihe urubanza rwaciriwe.

Umva muri iyi video ibijyanye n’indishyi basabwe gutanga:

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka